Musanze: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite uburwayi budasanzwe

Nyiramugisha Nadia, umubyeyi w’abana babiri, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona 3,500,000 z’Amafaranga y’u Rwanda yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana we wafashwe n’indwara idasanzwe.

Arasaba abagiraneza kumufasha akavuza umwana we
Arasaba abagiraneza kumufasha akavuza umwana we

Uwo mugore w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gahinda kenshi kavanze n’amarira, yabwiye Kigali Today akababaro amazemo hafi imyaka itatu arwaje umwana we w’umukobwa witwa Ikirezi Lack Chagti.

Avuga ko kuva yabyara uwo mwana umaze imyaka itatu n’amezi abiri avutse ariko akaba atabasha kuvuga no kugenda, ngo yabayeho mu gahinda gakomeye aho abaganga bamubwiraga ko uwo mwana ashobora kuvurwa agakira, ariko ikibazo kikaba icyo kubura amafaranga yasabwaga akenewe.

Ngo yamenye ko uwo mwana we afite ibibazo amaze amezi ane avutse ariko ngo uburwayi bukomeza kwiyongera uko iminsi yashiraga.

Avuga ko ku mezi arindwi yajyanye uwo mwana kwa muganga, bamubwira ko nta kibazo afite ariko bigeze mu mezi icyenda amujyanye muri CHUK babona ko afite ikibazo mu mutwe.

Ati “Mu mezi icyenda nakomeje kubona ko umwana afite ikibazo, mugejeje muri CHUK bamupimye barambwira ngo hari ibibazo nagize ubwo nari mutwite biza kugira ingaruka ku bwonko bwe, mbaza muganga nti ese umwana wanjye azagera ubwo akira? Muganga arambwira ngo humura n’umuvuza azakira”.

Uko iminsi yagendaga ihita ngo niko umwana yakomezaga kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi, nibwo uwo mugore yafashe icyemezo cyo kwegera ubuyobozi bw’umurenge ngo bugire icyo bumufasha ubwo, hari mu mwaka wa 2018.

Avuga ko ubuyobozi bwamwakiriye neza bunamufasha kubona amafaranga y’urugendo rwo kujyana umwana mu kigo cy’i Rilima bari bamwoherejemo gitanga serivise z’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze.

Ati “Bakimara kunyohereza mu kigo cy’i Rilima kivura abana bafite ibibazo nk’iby’uwanjye, nasabye ubufasha ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza, Umurenge n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze banyakiriye neza bamfasha kubona itike y’ibihumbi 10, njyana umwana i Rilima”.

Akomeza agira ati “Nkigera aho i Rilima barebye umwana bambwira ko bamuvura agakira ariko ari uko maze kwishyura kuri konti y’ibitaro miliyoni eshatu n’igice, ubwo nahise ngarura izo mpapuro nziha umukozi w’Umurenge wa Muhoza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nyuma azijyanye ku Karere ka Musanze bamubwira ko ayo mafaranga ari menshi batabasha kuyabona, ubwo mbuze uko mbigenza nta kundi ndaceceka”.

Avuga ko icyamubabaje ari ukobona umwana we agaragurika atabasha kugenda, ngo bimutera agahinda gakomeye ari naho ahera asaba ubufasha ku mugiraneza uwariwe wese bwo kuvuza umwana we.

Ati “Maze umwaka banciye ayo mafaranga ndayabura, birambabaza kubona umwana wanjye wakabaye nk’abandi bana yirirwa agaraguria hano ku kirago, nk’iyo nagiye kuvoma hari ubwo musiga ngasanga yigaragura ivumbi rimwuzuyeho muri aka kazu mbanamo n’umuryango wanjye. Rwose abagiraneza ndabasabye mugire umutima utabara mundwaneho tuvuze uyu mwana, kuko si uwanjye gusa ni uw’igihugu”.

Ku myaka itatu uyu mwana ntabasha kugenda ntanavuga
Ku myaka itatu uyu mwana ntabasha kugenda ntanavuga

Umugabo we yamutaye umwana amaze amezi ane avutse

Ubwo umwana yatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ku mezi ane yari amaze avutse, Nyiramugisha avuga ko umugabo we yahise amuta, nyuma yo kubanza kumucunaguza amubwira ko umwana atari uwe, ko mu muryango wabo batabyara abana nk’abo.

Ngo rimwe ubwo umugore yari yagiye kuvuza umwana, nibwo umugabo yabonye ko umugore adahari apakira ibyo bari batunze byose aratoroka umugore bimubana ibibazo, asubira ku babyeyi dore ko we n’umugabo we babanaga mu nzu y’ubukode.

Ati “Ubwo nari ntangiye kuvuza umwana, umugabo yamaze kubona ko afite ibibazo atangira kumwihakana ari nako antuka ibitutsi bikomeye avuga ko mu miryango yabo babyara abana bazima. Nibwo nagiye kwa muganga ntashye nsanga umugabo yapakiye ibiri mu nzu byose yagiye, kubera ko twabaga mu bukode nahise ngaruka iwacu”.

Avuga ko rimwe yigeze kurega uwo mugabo ubwo yakomezaga kwihakana umwana, Leta ngo imutegeka kumwiyandikishaho arabikora, ubu uwo mugabo babanaga nta sezerano, ngo yamaze gushaka undi mugore.

Abana n’umuryango we mu nzu y’ibyumba bibiri

Iyo usanze Nyiramugisha mu rugo ukitegereza aho aba biragaragara ko afite ikibazo kitamworoheye cy’icumbi no kurwaza uwo mwana, aho abana na nyina na musaza we ndetse n’abana be babiri mu kazu gashaje k’ibyumba bibiri.

Uretse kwita kuri uwo mwana we, ngo nta kandi kazi akora, atunzwe na nyina ujya guca inshuro bagira amahirwe bakabona icyo barya, akaba avuga ko ikibazo kimuhangayikishije cyane mbere ya byose, ari ukubona amafaranga yasabwe n’abaganga ngo umwana we avurwe.

Ati “Tuba muri aka kazu ariko ntacyo bimbwiye icy’ingenzi ni uko nabona ubufasha bwo kuvuza umwana wenda ibindi bikazaza nyuma, Leta nayisaba ko byibuze ingiriye impuwe nk’Umunyarwandakazi w’igihugu, ko yamfasha nkavuza umwana wanjye, nubwo byakwanga ariko nkavuga nti nanjye hari icyo Leta yamfashije”.

Arongera ati “Ni bamfashe pe! Ndababara iyo mbonye ubuzima umwana wanjye abayemo, birambabaza nkavuga nti ese nacumuye iki koko?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kagerageje gushakira ubufasha uyu mubyeyi. Nukuri ni inkuru inkoze kumutima!
Ese twakwandikirana byinshi biciye muri email yanjye?
So byiza nuko nkabanyarwanda twarwanirira uyu mujyambere ukiri muto. Nuko nawe akazagira ejo heza!
Murakoze,
Alias

Twagiramungu John Mike yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka