Abo mu muryango wa Disi Dieudonné bashyinguye ababo mu cyubahiro
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize uyu muryango bavuga ko bashimishijwe no kubasha gushyingura abavandimwe babo, Uwayezu Deny, Ufiteyezu Ramond bari bamaze imyaka isaga itatu barabonetse mu musarane w’abaturanyi.
Kayisire Devotha, umwana wa kabiri mu muryango wa Disi Didace, yagize ati “Imbere y’Imana ihoraho ndishimye! Mu gihe cy’imyaka itatu tubakuye mu musarane, duhirimbana, intsinzi ya mbere n’iyi kuba tubashije kubashyingura mu cyubahiro”.
Yungamo ati “Iyo ubonye uwawe umukuye aho yari azirikiye mu mashitingi, ukabona uramushyinguye wumva uruhutse. Rwose ndaruhutse”.
Kayisire yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika wahagaritse Jenoside, agashimira kandi abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi muri Nyanza bagumye ku kuri bakitandukanya n’ibyo yita amakuru y’ibinyoma yatanzwe n’uwari Umunyamabanga Ushingwabikorwa w’uwo murenge kuri iyo mibiri, byanatumye kuyishyingura mu cyubahiro bitinda.

Ni iki cyatumye gushyingura iyo mibiri bifata imyaka irenge itatu?
Depite Eutalie Nyirabega uvuka mu Murenge wa Kibilizi ndetse akaba n’umuturanyi wo kwa Kaberuka ahakuwe abana bo kwa Disi Didace, avuga ko gushyingura mu cyubahiro biruhura imitima y’abarokotse Jenoside.
Ku bijyanye no gutinda gushyingura iyo mibiri, bishingiye ku makuru yayitanzweho, Depite Nyirabega avuga ko iki kibazo ubu kiri mu nkiko, agasaba ko hategerezwa icyo ubutabera buzanzura.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyanza, Nkurunziza Enock, avuga ko kuba umuyobozi wavuzweho gutanga amakuru avuguruzanya ku mibiri y’abana bo kwa Disi Didace, akiri mu nshingano z’akazi atari ukwirengagiza icyo kibazo kuko uwo muyobozi n’ubu akiri gukurikiranwa.
Ati “Nagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari, kuko twizera ko dufite ubutabera bushoboye kandi buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera”.

Iki ni ikibazo kandi Disi Dieudonné, aherutse kugeza kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, amusaba kugira igikorwa ku muyobozi uvugwaho gutanga amakuru atari ukuri ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, Disi yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi, nabasabaga ko muri iki gihe twitegura kunamira inzirakarengane zakorewe Genocide yakorewe Abatutsi, mwaba muhaye ikiruhuko HABINEZA J BAPTISTE, gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi (Nyanza), kubera igikorwa gipfobya Jenocide yakoze ubwo yari gitifu w’Umurenge wa Kibirizi, agahisha imibiri y’abacu yari yabonetse mu musarane, akajya gutanga ubuhamya butari bwo bigatuma abatwiciye bagirwa abere.
Nyuma twitabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo adufashe kugarura iyo mibiri kandi byarakozwe yose uko ari 4 ubu iri ku Murenge wa Busasamana i Nyanza”.
Disi Dieudonné, avuga ko yahisemo kwandikira Minisitiri Gatabazi kugira ngo agaragaze akababaro batewe na Gitifu Habineza nk’umuryango wa Disi, ariko na none nk’umuryango mugari w’Abanyarwanda.
Ati “Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi akwiye kubimenya, akamenya ko Gitifu Habineza yaduhemukiye, agahemukira umuryango Nyarwanda muri rusange”.

Minisitiri Gatabazi yabwiye Kigali Today ko ikibazo yacyakiriye, kandi ko inzego zibishinzwe ziri kugikurikirana, kandi yizeza uyu muryango ko ubwo yabimenye agiye kubikurikirana hakagaragara ukuri.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|