Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.

Ibyo byavugiwe mu rukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019, ubwo urubanza rwabo rwasubukurwaga, rukaba rwari rwasubitswe ubushize kuko hari havutse inzitizi ivuga ko urwo rukiko rutemerewe kuburanisha abasivili, ariko iyo nzitizi iza guteshwa agaciro, ari yo mpamvu urubanza ari ho rwakomereje.

Maj (Rtd) Habib Mudathiru (wicaye imbere) yemeye ibyaha aregwa
Maj (Rtd) Habib Mudathiru (wicaye imbere) yemeye ibyaha aregwa

Ibyaha abo 25 baregwa ni bine ari byo, kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho, nk’uko ubushinjacyaha bwabyibukije mu rukiko.

Hakurikiyeho kwisobanura kuri buri wese, urukiko rukaba rwahereye kuri Maj (Rtd) Mudathiru.

Mu kwisobanura kwa Maj (Rtd) Mudathiru, yongeye kwemera ibyaha byose uko ari bine, gusa kuri buri cyaha akaba yagiye avuga ko hari ibyo ubugenzacyaha butasobanuye neza, ariko biza gusobanurwa.

Urugero ni aho ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ugamije gutera u Rwanda, uregwa yasobanuye ko yemera kurema uwo mutwe ariko ko atigeze avuga ko wari uwo gutera u Rwanda nubwo ngo byashoboraga kuzabaho.

Uwunganira Maj (Rtd) Mudathiru, Me Umulisa Paola, yavuze ko ibyo umukiriya we yavuze yemera ibyaha na we batanyuranya, hanyuma asaba urukiko ko urubanza rwakwihutishwa.

Maj (Rtd) Mudathiru yaje gusubizwa ijambo, avuga ko ibyo ubushinjacyaha bwasobanuye ku byo aregwa muri rusange ari byo, ko abyemera ndetse anabisabira imbabazi.

Urubanza rw’abo 25 bakekwaho gukorana na RNC, rukaba rukiburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muge mureba ingaruka z’intambara.Uyu Habib yari yimereye neza ntacyo abaye.Uretse gufungwa imyaka myinshi,ashobora kuzaba Kajoliti ubuzima bwe bwose.Imana iyo itubuza kurwana no kwicana,ni ku nyungu zacu.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

ibyo uvuga nibyo rwose ntampamvu z intambara pe turi abavandimwe, ariko wibeshye kuri uwo murongo twese tuzazuka ariko tuzukire ingororano zitandukanye. umwe wese aho agomba kuba bitewe nuko yabaye muri iyi isi. gusa abo bavuga gutera u Rwanda bareke ikinamico barimo, barata umwanya.

gaga yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka