Maj (Rtd) Mudathiru aravugwaho kuba ku isonga mu bashakishaga abasore bajyanwaga muri P5
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2020, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje iburanisha mu rubanza rurimo abantu 32 baregwa icyaha cyo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu rubanza rw’uyu munsi umushinjacyaha wa gisirikare yagaragarije urukiko ko Maj (Rtd) Habib Mudathiru, yafatanyaga n’itsinda ry’abandi bantu benshi bakoreraga mu Burundi no muri Uganda bashakisha abasore bakiri bato bo kujyana muri P5, aho ubwe yigiraga cyane cyane mu nkambi irimo Abanyarwanda muri Uganda kubakurayo.
Mu mpera z’umwaka wa 2017, Mudathiru yayoboye itsinda ry’abantu 40 b’impunzi z’Abanyarwanda zari zivuye muri Uganda, bakaba bari bafite ibyangombwa by’ibihimbano bya Uganda, bagombaga kunyura muri Tanzaniya kugira ngo bagere mu Burundi bityo biborohere kwambuka bajya mu mashyamba ya Congo mu myitozo ya gisirikare y’umutwe wa RNC.
Icyo gihe ngo ntibyabahiriye kuko Polisi ya Uganda ifatanyije n’iya Tanzaniya bahise bafata rya tsinda ry’abantu 40, bari barimo Mudathiru na Cap Sibo Charles bafatanyaga muri ibyo bikorwa, aho hari ku mupaka wa Kikagati uri hagati y’ibihugu byombi.
Uwo mushinjacyaha yakomeje avuga ko bamaze gufatwa, umusirikare mukuru wo mu rwego rw’ubutasi bwa Uganda, Capt Charles Byaruhanga, yakoze uko ashoboye kugira ngo babarekure, abwira abo ku mupaka bari babafashe ko abo bantu babazi bityo babareke bambuke. Ngo bahise barekura Sibo na Mudathiru, naho abandi barabasigarana batangira kubahata ibibazo.
Ngo babanje kubeshya ko bari bagiye mu gikorwa cy’ivugabutumwa muri Tanzania, ariko ibibazo byashamikiyeho ni byo batabashije gusubiza birangira bemeye ko bari bagiye kunyura i Burundi bakajya mu basirikare ba P5, gusa Mudathiru ntiyahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho.
Mu bireguye uyu munsi hari harimo itsinda rigizwe ahanini n’abasirikare bari aba RDF, ari bo Pte Muhire Dieudonné, Pte Igitego Champagnat, Kaporali Dusabimana Jean Bosco na Kaporali Kayiranga Viateur ndetse n’abasivili ari bo Pacifique Muhire na Richard Nzafashwanimana.
Pte Muhire wasaga n’ukuriye iryo tsinda, yemeye icyaha ashinjwa cyo gutoroka igisirikare cy’u Rwanda, ariko ahakana icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushishikariza abandi kuwujyamo, kuko ngo nta mutwe yafatiwemo cyangwa ngo afatanwe intwaro runaka.
Pte Muhire yabajijwe n’urukiko niba yemera ibyo yavugiye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha aho yafashwe ijwi yemera icyaha cyo gushishikariza abantu kujya mu mutwe wa FLN, yasubije urukiko ko byose atabyemera, icyakora umucamanza yahise avuga ko umuntu atahakana ibyo yemereye imbere y’inzego ebyiri, keretse avuze ko hari iterabwoba yashyizweho.
Undi wabajijwe ni umusivili Muhire Pacifique na we uri muri iryo tsinda, uvuga ko yagiye mu mutwe wa FLN wa Nsabimana Callixte, ajyanywe no gushaka amafaranga gusa kuko yabonaga ko uwo mutwe utari kubasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muhire Pacifique ngo yagiye muri uwo mutwe abishishikarijwe na Pte Muhire Dieudonné amusanze aho yari atuye muri Uganda, abanza kubyanga ariko amwemerera ko azamuha amafaranga azasigira umuryango we, abibwiye se n’umugore we barabimubuza ariko biba iby’ubusa aragenda.
Umucamanza kandi yagarutse ku witwa Pte Ruhinda wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) aza gutoroka igisirikare muri 2004, gusa we n’ubu ntarafatwa aracyashakishwa, uyu ngo yagize uruhare rukomeye mu gushinga P5 ndetse no kuyishakira abarwanyi, cyane ko na Mudathiru yayimusanzemo.
Kwiregura ku bandi bagize iryo tsinda ry’abari abasirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) batorotse igisirikare bakajya muri iyo mitwe y’iterabwoba birakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.
Inkuru zijyanye na: RNC
- Urukiko rwahamije Maj Habib Mudathiru kuba umutoza mukuru w’abarwanyi ba P5
- Maj Habib Mudathiru na bagenzi be barimo gusomerwa
- Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ntibwemeranya n’abavuga ko bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato
- Mudathiru na bagenzi be bongeye kwiregura ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba
- Ubushinjacyaha bwavumbuye imikoranire y’abasirikare ba RDF na RNC bazaburana mu kwezi gutaha
- Abasirikare ba RDF batangiye kumenyeshwa ibyaha byo gukorana na RNC, FLN
- Abasirikare batanu b’u Rwanda biyongereye ku baregwa kuba muri RNC
- Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize P5 uburyo bari biteguye gutera u Rwanda
- Urukiko rwemeje ko 25 bakekwaho gukorana na RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo (Video)
- Umurundi uri mu bakekwaho gukorana na RNC yasabye ubuhungiro mu Rwanda
- Bamwe mu baregwa gukorana n’umutwe wa RNC baravuga ko batunguwe no kwisanga mu bikorwa bya Gisirikare
- Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
- Abakekwaho gukorana na RNC baje kuburana bafite abunganizi
- Urubanza rw’abakekwaho gukorana na RNC rwasubukuwe (Video)
- Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC rurasubitswe
- 25 bakekwaho gukorana na RNC batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa Gisirikare (Video)
Ohereza igitekerezo
|