Paul Rusesabagina araregwa ibyaha 13

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwatangaje ibyaha 13 bukurikiranyeho Paul Rusesabagina ufite umwuga wo kuba umunyamahoteli, akaba atuye ahitwa Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Buruseri mu Bubiligi.

Rusesabagina araregwa ibyaha 13
Rusesabagina araregwa ibyaha 13

Mu itangazo Ubushinjacyaha bwageneye itengazamakuru kuri uyu wa mbere, bugaragaza ko Rusesabagina Paul ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, akaba yarashakanye na Mukangamije Tatiana.

Rusesabagina wavukiye i Nyakabungo mu Karere ka Ruhango mu mwaka wa 1954 ku itariki ya 15 Kamena, ubu afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi.

Ubushinjacyaha burega Rusesabagina bushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 142, Itegeko rigena ububasha bw’Inkiko ryo muri 2018 mu ngingo ya 26, ndetse n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo muri 2019 mu ngingo ya 24 na 74.

Mu rubanza rwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha buzagaruka ku byaha 13 aregwa buhereye ku kijyanye no (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Rusesabagina kandi akurikiranyweho (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere, Rusesabagina ari kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha burega Rusesabagina runamusabira gufungwa by’agateganyo, ndetse n’abamwunganira bamusabira kuburana adafunzwe ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza, urukiko rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, saa munani z’igicamunsi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka