
Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe
Uyu muyobozi watawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2017, yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.
Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amasoko ya Leta.
Urukiko rukaba rwasabye ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert bazajya barwitaba buri wa mbere w’Ukwezi ruvuga ko Philbert we Atari muri abo bazajya bitaba.
Ohereza igitekerezo
|
Imana yo mu ijuru ishimwe kandi ihabwe icyubahiro
Imana ihabwe icyubahiro!
Nkurikije ukuntu uyu mugabo arenganya ababtu akabafungisha,agatanga n’amafaranga ngo baheremo. Birambabaje kuba bamufunguye. Igihe kizagera aho ashyira abandi na we ahafate ikibanza
Mayor ariko ntatanga amasoko. Mukosore