Mugisha Philbert ntakiri umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yafashe icyemezo cyo guhagarika Philbert Mugisha ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nyuma y’uko atawe muri yombi na Polisi y’igihugu.

Mugisha Philbert yasezerewe ku buyobozi w'Akarere ka Nyamagabe
Mugisha Philbert yasezerewe ku buyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagize inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe bakoze inama, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe avuga ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yatawe muri yombi.

Muri iyo nama ngo bahise bafata icyemezo cyo kumusezerera mu bajyanama ndetse no ku buyobozi bw’Akarere.

Akomeza avuga impamvu yabateye gukura icyizere kuri Philbert Mugisha ari uko ngo iyo umuntu afunze kubera ibyaha runaka, n’ubunyangamugayo buba bwavuyeho.

Agira ati “Ubundi abantu batorerwa kuba abajyanama kubera ubunyangamugayo baba babaziho, mu byerekeranye no gukunda igihugu, n’imicungire y’abaturage n’umutungo wabo. Rero habonetse igituma abantu bafungwa ni ukubera ko ubunyangamugayo buba bwavuyeho.”

Mugisha ari mu maboko ya Polisi hamwe n’abandi bakozi batanu bakoraga mu Karere ka Nyamagabe. Bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda wo mu Mujyi wa Nyamagabe, aho rwiyemezamirimo waritsindiye yagombaga kwishyurwa miliyoni 97RWf akishyurwa 197RWf.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwasobanuriye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko ari ikibazo cy’imibare cyabayeho.

Muri Nyamagabe kandi ngo hari isoko ryo gutunganya ubusitani mu rwego rwo kurimbisha umujyi ryatwaye amafaranga menshi Leta mu buryo butari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuyobozi ubundi ni umuntu uzi inzira ,unyura munzira kandi akereka abandi inzira nyayo iyo rero atanye ubwo ntaba azi iyo ajya niyo ava niyihangane ariko nibakoko barariye amafaranga angana kuriya banayagarure dore aba yavunye abanyarwanda kandi ari nabo baba barabagiriye ikizere bakabatora twizera ubucxamanza bwacu kandi tuzi neza ko baza shishoza bakareba neza niba nibi poul yavuze aribyo

mutoni yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Icyo mutamenye muri Nyamagabe nuko uyu witwa Fiacle NDAHINDURWA, afatanyije na Prisca w’ikaduha na Kabayiza Lambert vice mayor Economic w’i Nyaruguru babikoze babizi, ubugambanyi bukomeye bwateguriwe Mugisha. Yego ntawe udakosa ariko bariya bayobozi basigaye, nibataroha Nyamagabe nzaba mbarirwa mwene Samusure. Babiteguye mu ibanga ariko bizagenda bigaragara, wagirango bo ntibari bafatanyije kuroha aka karere. none se nka Lambert VM wasinye amasezerano yo kwishyura Rwiyemezamirimo amafaranga arenga miriyoni 100 kuyo yari yapiganiwe arumva ari umwere. ahaa

PAUL yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Eeeeeh! Biratangaje pe kandi birarenze cyaneee!Igikorwa cyagatwaye 97millon,hagasohoka Facture ya 197million!!!!!!!
Rubandarugufi nitwe tuharenganira dutanga imisoro ngo twiyubakire igihugu naho turigufasha abakatugiriye inama zarushaho kwiyubaka no kubaka igihugu murirusange( Gusa sibose abumwe agatukisha benshi)
Igitekerezo;numvaga abo bireba,bakurikirana Rwiyemezamirimo wahawe iryo Soko.Nawe ni Umufatanyacyaha..Birababaje kabisa!!

Mugaga yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka