
Mugisha Philbert yarekuwe kandi ntabwo azajya yitaba urukiko nka bagenzi be bari bafunganywe
Uyu muyobozi watawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2017, yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.
Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amasoko ya Leta.
Urukiko rukaba rwasabye ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert bazajya barwitaba buri wa mbere w’Ukwezi ruvuga ko Philbert we Atari muri abo bazajya bitaba.
Ohereza igitekerezo
|
Mugisha Wacu tumuziho ubunyangamugayo bamusubize inshingano ze! Ano bamuvangira babiryozwe!
Ariko mwagiye mureka kubeshyera Mugisha ninde yigeze abwira nabi uretse kubona umuntu ahuye n’ibyago muka muvuga mujye muvugisha ukuri
Buriya nta bundi buryo bwabaho bwo gusezerera umuntu ku kazi mu mahoro atabanje gusigwa icyasha?
nibarekure nabandi bakozi rero
None se Mugisha yagizwe umwere cyangwa?Kuki we atazajya yitaba urukiko nka bagenzi be?
Kuki Mugisha we atazajya yitaba urukiko?Yaba she yagizwe umwere wenyine mubo bari bafunganywe Bose?
ubutabera bwigihugu cyacu burarikanuye kunyungu z’abanyarwanda ngo batarenganywa
buriya nabariya nabo bazarekeraho kwitaba kuko buriya abagabo ntibahahira rimwe
ok ni byiza
ko mutadusobanurira nimba agiye gukomeza Inshingano?
Amashyi menshi ku butabera bw’u Rwanda bugaragaje ubwigenge no gukorera mu mucyo
Niba umuntu nka Mugisha yegura, buriya na Nambaje na Rwiririza hano iwacu I Ngoma nabo uwabavanaho ibibi byabo ni byinshi! Uko bagira abakozi byo birarenze, naho umuturage we ngo areba nk’ikanya cyangwa usogongera ikigage. Rwiririza we ngo ni ngombwa gukoresha agatsiko ki Rukira.Presida wa JADF nuwi Rukira, Gitifu cyangwa umukozi ukora neza cyangwa uba uwambere numunya Rukira; guhimbira abakozi ibyaha: Damasceni I Mugesera, Murisi I Jarama ! None se Ricade na Glorioza nibo bazima? Cyangwa nuko ari aba komisiyoneri bakaba bavuka ni Rukira! Ngaho da!