Kwizera w’imyaka 21 uherutse gukora ubukwe na Mukaperezida w’imyaka 48 yatawe muri yombi

Kwizera Evariste washyingiranywe na Mukaperezida Clotilde mu mpera z’ukwa mbere muri uyu mwaka wa 2019 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari impamo.

Abinyujije mu butumwa bugufi (SMS), Mbabazi yagize ati “Nibyo ariho arakurikiranwa n’ubugenzacyaha kucyaha cyo gusambanya umwana. Afungiwe kuri station ya Kigabiro. Yafashwe ejobundi.”

Hari amakuru avuga ko Kwizera yaba akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko. Kwizera na Mukaperezida basezeraniye ku biro by’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 31 Mutarama 2019.

Ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane, butangaza n’abantu benshi, dore ko Mukaperezida yarushaga imyaka 27 umugabo we.

Bamwe bavugaga ko umusore yaba hari izindi nyungu yari akurikiye ku mugore, abandi bagatangazwa n’uwo mugore ukuze ariko ukunda abagabo bakiri bato, kuko Kwizera bivugwa ko yari uwa gatatu. Aba mbere ngo bagiye batandukana, nyuma agashaka abandi.

Mukaperezida bivugwa ko yari asanzwe afite imitungo, icyakora umusore we ngo nta mitungo yindi yari afite dore ko aribwo yari akirangiza amashuri yisumbuye.

Mu gihe cy’ubukwe bwabo, umukobwa wa Mukaperezida w’imyaka 31 y’amavuko yashatse kubangamira abo bageni kuko atashakaga ko basezerana ivangamutungo rusange. Icyakora ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha bwaje kubisuzuma busanga nta mpamvu ihari yabuza abo bageni bombi gusezerana uko babyifuza.

Inkuru bijyanye:

Rwamagana: Umukobwa yashatse kubangamira ubukwe bwa nyina biba iby’ubusa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Birababaje gusa RIB nikomeze iperereza irebe niba uwomugabo ataragambaniwe.

Mr blue yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Uwo azize imitungo yakurikiye nyine bamugiriye ishyamba gusa yihangane kwisumbukuruza bimuviriyemo gufungwa gusa RIB ikore iperereza rihagije kuko ashaobora kuba aribyo yarabikoze cg azize akagambane kuwo mugore bashakanye cg umukobwa wanze kobabana mbere

Kelan yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Uwo azize imitungo yakurikiye nyine bamugiriye ishyamba gusa yihangane kwisumbukuruza bimuviriyemo gufungwa gusa RIB ikore iperereza rihagije kuko ashaobora kuba aribyo yarabikoze cg azize akagambane kuwo mugore bashakanye cg umukobwa wanze kobabana mbere

Kelan yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

IMANA NIYO YICAYE KUNTEBE YIMBABAZI

NYIRINKWAYA RICHARD yanditse ku itariki ya: 12-06-2019  →  Musubize

akwiye gukuriki ranwa n’amategeko bya muhama, akabiha nirwa

Varens niyigena yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Inkuru muyikore kuburyo busobanutse tumenye ese yayimiteye mbere yuko abana nuwo mukecuru cg??

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Amahano uyu musore yakoze yambere yo kurongora umuntu umubyaye ntabwo byari kumugwa amahoro none rero izo ningaruka nzaringere rwose ngewe uriya ntiyambabaza

Munyankindi Augustin yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Hakorwe Iperereza Rihagije

Bosco Dukorane Umurava yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Isi yararangiye mbere yogushaka tujye tubanza kubitekerezaho ibaze umwana urangije kwiga akarongora umugore ungana na maman we birababaje.

Bimenyimana samson yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Uyu musore (nako uyu mugabo)niba yarakoze icyo cyaha,rwose nta mpuhwe namugirira.Umwana wa 15ans ungana na K... wange???Oya nabambwe.

allinone yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Iyi ni Failure kabisa,ariko bitewe nuko uyu musore yahemukiye uriya mwana yateye inda akamuta.Naho ubundi mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

gatare yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka