Rwamagana: Umukobwa yashatse kubangamira ubukwe bwa nyina biba iby’ubusa

Byari biteganyijwe ko Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko n’umusore witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko basezerana saa tatu za mugitondo ku biro by’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Muhoza Theogene, yabwiye Kigali Today ko babategereje barababura basezeranya abandi, kera kabaye na bo barahagera, basanga gusezeranya abandi byarangiye ariko na bo barabasezeranya.

Uwo muyobozi avuga ko mu byangombwa bashingiyeho babasezeranya bigaragaza ko umuhungu afite imyaka 21 y’amavuko, mu gihe umugeni we afite imyaka 48. Nubwo harimo ikinyuranyo kinini cy’imyaka, uwo muyobozi asanga ngo wenda ikibazo cyareberwa mu muco nyarwanda, ariko mu rwego rw’amategeko ngo ntaho abantu babujijwe gusezerana, bapfa kuba bujuje imyaka 21 y’amavuko.

Hagati aho hari uwagaragaye avuga ko ari umukobwa w’umugore wasezeranye, ashaka kubangamira abo bageni barimo basezerana ivangamutungo rusange.

Muhoza Theogene uyobora umurenge wa Musha yavuze ko ibyo babanje gufata igihe barabigenzura basanga koko uwo mugeni afite umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yabyariye iwabo atewe inda n’undi muntu ariko batigeze babana nk’umugabo n’umugore. Bivuze ko Mukaperezida yaba yaramubyaye afite imyaka 17 y’amavuko.

Gitifu Muhoza ati " Yamubyariye iwabo kumwe abakobwa baterwa inda bakabyarira iwabo, ubu umukobwa atangiye umwaka wa 31. Se w’umukobwa yamuteye inda ariko ntibabana."

Hashize igihe, Mukaperezida yashatse umugabo wa mbere ariko baratandukana byemewe n’amategeko. Ngo yashatse undi wa kabiri ntibagumana, kuri iyi nshuro akaba yashatse uwa gatatu ari we uwo musore witwa Kwizera Evariste .

Umukobwa we yabyitambitsemo ati "ntimugomba gusezerana ivangamutungo rusange".

Uwo mukobwa wa Mukaperezida ngo bamubajije impamvu adashaka ko nyina asezerana na Kwizera, asobanura ko mbere yo gusezerana ivangamutungo rusange bagomba kubanza kumuha umugabane we. Icyakora umukobwa ngo bamubwiye ko bidashoboka kuko abo babyeyi bombi batigeze babana ngo bashakane imitungo cyangwa ngo basezerane mu mategeko.

Gitifu Muhoza yavuze ko Mukaperezida abajijwe icyo abivugaho yagize ati " Umukobwa wanjye namuhaye inzu, namuhaye ibibanza bibiri, namuhaye n’inka, namurihiye amashuri, uyu mwana ni na we uzanzungura (kuko ngo nta cyizere afite cyo kuzabyara undi)."

Mukaperezida yemera ko uwo mukobwa ari we uzamuzungura akazagabana imitungo n’uwo mugabo we, mu gihe Mukaperezida yaba atakiriho.

Ubuyobozi bw’Umurenge busanga kuba bwafashe icyemezo cyo kubasezeranya nta tegeko ryishwe kuko itegeko riteganya ko itambamirwa rikorwa iyo abasezerana batujuje ibisabwa, nk’icyemezo cy’amavuko, bafitanye isano, umwe muri bo aramutse yari afite isezerano rindi, cyangwa se hari indi miziro wenda bafitanye nk’isano ya bugufi, cyangwa se bahuje amaraso.

Gitifu Muhoza ati "abantu bagombaga gusezerana kubana nk’uko babyifuza, uriya mukobwa we arifuza imitungo ni na yo mpamvu byasakuje cyane. Umukobwa twamutumye ibyemezo by’uko ababyeyi be basezeranye cyangwa niba hari imitungo bari bafitanye arabibura. Itegeko ryemerera uwo mukobwa kuzazungura nyina."

Umukobwa ngo ntiyanyuzwe avuga ko agiye kujya mu nkiko, gusa ku murenge ngo uko babikemuye bumva ari ko byagakwiye kugenda.
Uwo mukobwa uvugwaho gushaka imitungo ngo arubatse akaba afite n’umugabo w’umupolisi.

Mukaperezida w'imyaka 48 na Kwizera w'imyaka 21 ubu babana nk'umugabo n'umugore
Mukaperezida w’imyaka 48 na Kwizera w’imyaka 21 ubu babana nk’umugabo n’umugore

Uwo musore witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko avuka mu Murenge wa Musha ari na ho basezeraniye nk’uko amategeko abiteganya ko umuntu asezeranira aho atuye, aho akorera, cyangwa aho umwe mu bashyingiranwa atuye cyangwa akorera, cyangwa aho avuka.

Barateganya gutura mu Murenge wa Gishari muri ako Karere ka Rwamagana aho uwo Mukaperezida w’imyaka 48 asanzwe afite amazu. Biravugwa ko uwo Mukaperezida Clotilde asanzwe yishoboye akaba ngo afite imitungo itandukanye hirya no hino irimo n’ibipangu bibiri.

Umusore we ngo nta mitungo yindi yari afite dore ko arangije amashuri yisumbuye akaba yari ari mu itorero ryitabirwa n’anbarangije amashuri yisumbuye.

Amategeko abivugaho iki?

Umunyamategeko Maurice Munyentwali abajijwe kuri iki kibazo cy’umukobwa na nyina, yasobanuye ko, hakurikijwe amategeko, ibyo Umurenge wa Musha wakoze usezeranya abo bageni nta makosa arimo.

Ati "Ibintu byari guhindura isura iyo nyina w’umukobwa na se w’uwo mukobwa bari kuba barasezeranye. Kubera ko itegeko rivuga ko iyo umuntu apfakaye, mbere y’uko yongera gushaka hagomba kubanza kubaho izungura rya nyakwigendera. Bivuze ko iyo baba barasezeranye ibyo uriya mukobwa avuga byari kuba bifite ishingiro kubera ko yari kuba abwira nyina ati ’mbere y’uko wongera gusezerana , reka dukore izungura rya Papa noneho, njyewe n’abavandimwe banjye tugire imigabane yacu noneho nawe ibisigaye byawe itegeko rikugenera ube ari byo utwara muri urwo rugo rushya ugiye kubaka’.

"Kuba uriya mugore atarigeze asezerana n’umugabo babyaranye uriya mukobwa, birahindura isura y’ikibazo. Ni ukureba ngo imitungo uriya mugore yari afitanye n’uriya mugabo ni iyihe? Niba batarigeze babana, akaba yaramuteye inda gusa, uriya mukobwa ibintu asaba nta shingiro bifite, ahubwo azajya kuzungura kwa se. Niba se amuzi, azajya aho avuka arebe imitungo se ahafite cyangwa iyo yasize hirya no hino, namara kuyibona azayizungura we n’abandi bana uwo yita se yaba yarabyaye, bayigabane nk’abana be yemeye akabandikisha mu mategeko."

"Noneho ku ruhande rw’uriya mugore, we n’ubundi aracyari nyina w’uriya mukobwa, iyo sano ntaho igiye n’ubwo ashyingiwe. Ni ukuvuga ngo igihe azapfira azaza amuzungure, kandi amuzungurane n’abandi bana azaba yarabyaye mu rugo rushya yamaze gushinga, cyangwa se n’abandi bana uriya mugore yaba yarabyaye ahandi niba hari abo afite," ni ko umunyamategeko Maurice Munyentwali yabisobanuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mbega ishyano! Uwo munuhungu yarongoye umugore ungana na nyina wamubyaye

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

ndumiwe gusa mbega umuhungu ubwo azamujya mumaguru

gaella yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Rwose turye tugira umuco!Maze naho umukecuru arimo kwihagarika ntiwahatambuka none ngo umwana we agiye kumwurira.

Sylverien bizimana yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Rekareka nkazana umugore uruta mama ?Ayo namahano peppp

Ndikubwayo jean pieer yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

ahaaa urwosurukundo nirumwe
gitoko yavuze rwamadayimoni rurakanyagwa bishobora bacye kabisa

uwimana vincent yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Nyakwigendera Kagambage yararirimbye NGO: Urukundo nyarukundo ntirushira,hasigaye agatonyanga kuko yararutagaguje,gusa arskanuye ryarashe areba

Kagabo pierre yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

URUKUNDO NTIRUGIRA UMUPAKA BURIYA YARI YARAMUSHIMYE.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

uwomurore afite icyo yamukundiye mu,murekere umugeniwe

emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

urukundo ntirugira umupaka,uwo mukobwa natuze nyina yirongorerwe

Soumare yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka