Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza ku kirego cya Ndabereye Augustin, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ryasubitswe.

Augustin Ndabereye wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Musanze
Augustin Ndabereye wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze

Ni isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020 saa munani n’igice, nk’uko byanzuwe na Perezida w’iburanisha, ku itariki 09 Mutarama 2020.

Amakuru Kigali Today ikesha ubwanditsi bukuru bw’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, aremeza ko iryo somwa ry’urubanza ryasubitswe ku mpamvu z’uko Perezida w’iburanisha, Munyawera Sophanie, yitabiriye amahugurwa abera mu karere ka Nyanza.

Ubwanditsi bukuru bw’urwo rukiko buvuga ko isomwa ry’urwo rubanza ryimuriwe ku itariki 21 Mutarama 2020, aho ruzasomerwa mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze saa munani n’igice.

Ni urubanza Ndabereye yari yatanzemo ikirego, aho yemezaga ko uburyo afunzwemo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko iminsi 30 y’agateganyo urukiko rwari rwategetse ko afungwa yarangiye, akaba amaze amezi ane muri gereza adahabwa itariki yo kuburana mu mizi.

Ni ikirego yatanze agendeye ku ngingo ya 96 ijyanye n’imanza nshinjabyaha riha uburenganzira umuntu ufunzwe by’agateganyo iminsi irenze 30 y’igihano cyagenwe, aho mu gihe adahawe itariki yo kuburana mu mizi, uregwa yatanga ikirego ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni byo Ndabereye yashingiyeho atanga ikirego ku irekurwa ry’agateganyo akaburana ari hanze, aho yamenyesheje urukiko ko igihe amaze muri gereza yamaze gukosoka, mu kumara urukiko impungenge yemeza ko aramutse afunguwe by’agateganyo atasubira mu rugo rwe, ko ahubwo yakwikodeshereza inzu yo kubamo cyangwa akayihabwa n’urukiko mu kubungabunga umutekano w’umugore.

Ndabereye kandi ashingiye ku ngingo ya 80 na 81 zigenga imiburanishirize y’imanza mpanabyaha, yijeje urukiko ingwate, mu rwego rwo kugaragariza urukiko ko atazatoroka ubutabera kandi ko nta kintu azigera yangiza mu gihe arekuwe by’agateganyo, asaba ko imodoka ye yajya mu maboko y’urukiko ndetse agatanga n’abishingizi banyuranye kandi bafite imitungo ihagije.

Uwo mugabo kandi ubwo yari mu rubanza, yemereye urukiko ko yamaze kwiyunga n’umugore we Kamariza Olive, yemeza ko ubu babanye neza, ndetse ko anamusura muri gereza akanamugemurira, avuga ko umugore we yamaze no kwandikira urukiko asabira umugabo we imbabazi.

Ku rundi ruhande ariko, Kamariza Olive, umugore wa Ndabereye Augustin we kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020, yanditse kuri Twitter, amenyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi ndetse n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, ko umutekano we waba utizewe mu gihe umugabo we yarekurwa by’agateganyo.

Uwo mugore yagaragarije Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi ibihe binyuranye umugabo yagiye amuhohotera, ari na ko ngo uwo mugabo agirwa inama n’abayobozi bamukuriye barimo umuyobozi w’Akarere na Guverineri ariko biba iby’ubusa, kugeza ubwo akubise umugore mu ijoro ryo ku itariki 29 Kanama 2019 ndetse ngo anamupfura imisatsi, icyaha Ndabereye ubwe yiyemereye mu rukiko agisabira imbabazi.

Nyuma y’inyandiko ya Kamariza yishinganisha, bamwe mu bayobozi n’inzego bamusubije bamuhumuriza, bamwizeza ko ikibazo cye kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ko Polisi y’Igihugu ikomeza kubungabunga umutekano we.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yamusubije agira ati “ Madamu Kamaliza, watanze amakuru, waraburanye. Ubutabera burahari, ubwizere. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo ariryo ryose, twiyemeje kurirwanya tukarirandura. Uyu mwaka ingufu zizikuba kenshi. Dufatanyije nta kabuza tuzabigeraho”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, na we yasubije Kamariza ati “Turakumenyesha ko polisi y’u Rwanda irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi, Parquet General rwimuriwe rwimuriwe tariki 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane”.

Ndabereye Augustin uregwa icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yatawe muri yombi ku itariki 30 Kanama 2029, aburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ku itariki 10 Nzeri 2019, urukiko rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka