Urukiko rwemeje ko 25 bakekwaho gukorana na RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo (Video)

Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.

Ni urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Maj (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24, rukaba ari uko rukijijwe, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018.

Urukiko rwatangiye rwibutsa ibyaha bose uko ari 25 baregwa ari byo kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urukiko kandi rwibukije inzira bose banyuzemo kugira ngo bagere muri iyo mitwe y’abarwanyi yibumbiye mu cyitwa P5, ndetse runavuga uko bose bisobanuye, aho ahanini bavuze ko bajyanywe bazi ko bagiye guhabwa akazi kazabahemba neza.

Nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, Maj (Rtd) Mudathiru, wemeye ibyaha byose kuva urubanza rugitangira ndetse anabisabira imbabazi, yasabye ijambo maze urukiko rurarimuha, agira ati "Ntacyo mfite navuga ku cyemezo cy’urukiko kuko ibyaha twarabikoze tugomba guhanwa".

Ati " Gusa ndashimira Leta y’u Rwanda kuko uburyo dufunzwemo ari ubwa kimuntu, nta totezwa dukorerwa muri make dufashwe neza".

Maj (Rtd) Mudathiru ashima uko bitaweho mu Rwanda
Maj (Rtd) Mudathiru ashima uko bitaweho mu Rwanda
Mudathiru urwaye ukuguru abashinzwe umutekano banagira uruhare mu kumwitaho kugira ngo abashe kugera ahabera urubanza
Mudathiru urwaye ukuguru abashinzwe umutekano banagira uruhare mu kumwitaho kugira ngo abashe kugera ahabera urubanza

Reba Video igaragaza uko urubanza rwagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo urebye aba basore batera u Rwanda,usanga ahanini bajyamo kubera ubushomeli.Bababeshya ko bagiye kubaha akazi bakemera.Ibyo kuzafatirwa ku rugamba ntabwo babitekerezaho cyane.Gusa bajye bibuka ko Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

kagarama yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka