Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba

Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa by’Iterabwoba nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru buvuga ko Rusesabagina wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, hamwe n’icy’imyaka 20 kuri Nsabimana na Nizeyimana, ari ibihano bito hashingiwe ku byaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko inyito y’ibyaha baregwa ari yo yatumye bagabanyirizwa ibihano, kuko Urukiko Rukuru rwabahamije kugira uruhare (kuba ibyitso) mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu isomwa ry’urubanza rikomeje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru rwaribeshye mu kwemeza ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc, bagize uruhare mu byaha byakozwe n’abagize Umutwe wa MRCD-FLN.

Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 ryerekekeye kurwanya iterwabwoba, rikaba ribahamya gukora iterabwoba aho kugira uruhare (kuba ibyitso) mu iterabwoba, kuko ngo ari bo bari abakuru b’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo hadashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha zijyanye no korohereza ubutabera, gukora akazi ndetse no kubuha amakuru, ibi byaha byo gukora iterabwobwa bihanishwa igifungo cya burundu.

Icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba hamwe n’ibindi, na byo birimo guhama Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza kuva mu mwaka ushize, ubwo rwari rukirimo kuburanishwa mu rukiko Rukuru.

Kurikira ibindi muri iyi video:

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka