Urubanza rw’abakekwaho gukorana na RNC rwasubukuwe (Video)
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushize rukaba rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite abunganizi.

Urubanza rwatangiye harebwa niba abaregwa bose bafite ababunganira. Urukiko rwasanze hari abatabafite kuko hari abunganizi babiri batabonetse, umwe muri bo akaba nta n’impamvu yatanze.
Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba bubona urubanza rwakomeza, maze buvuga ko bwumva rwasubikwa.
Urukiko rwahise rubaza abunganizi mu by’amategeko uko babyumva, benshi muri bo basaba ko rwaburanishwa kuko abaregwa benshi bafite abunganizi.

Urukiko rwemeye ko urubanza rukomeza, icyakora bamwe mu bunganizi batanga inzitizi ivuga ko abaregwa bose ari abasivili bityo ko urukiko rwa gisirikare atari rwo rugomba kubaburanisha.
Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo rubivugaho, buvuga ko hari urundi rubanza ruregwamo abandi bantu bafite ibyaha bimwe kandi rurimo abasirikare, aho batanze urugero ku witwa Private Muhire Dieudonné, bityo ko zombi zahuzwa, hanyuma urubanza rukaburanishwa.
Abunganizi mu by’amategeko basobanuye ko guhuza imanza zombi bitashoboka bashingiye ku ngingo ya 99, ivuga ku bubasha bw’inkiko, ngo izo manza zombi ntabwo zihuje kamere, cyane ko rumwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi (ururimo Private Muhire Dieudonné) mu gihe urw’aba 25 rukiri mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa.

Maj (Rtd) Habib Mudathiru wo mu baregwa, na we yagaragarije urukiko ko atumva impamvu y’ihuzwa ry’imanza zombi kuko we n’abo bareganwa ngo bafite ibyaha byabo bemera ari na byo bazaburana.
Kuri icyo kibazo urukiko rwavuze ko rugiye kwiherera ngo rusuzume niba koko nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, rukaza kugitangaho umwanzuro saa munani (14:00).

Nyuma y’uko kwiherera, urukiko rwa gisirikare rwasuzumye iby’iburabubasha mu iburanisha ry’urubanza rwa Maj Mudathiru na bagenzi be, rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, bityo inzitizi yari yatanzwe y’uko abasivili bataburanira mu rukiko rwa gisirikare iba iteshejwe agaciro.
Icyo cyemezo urukiko rugifashe rushingiye ku ngingo ya ya 94 yo mu itegeko numero 30/2018 rigena ububasha bw’inkiko.
Rushingiye kandi ku ngingo ya 99 y’iryo tegeko ivuga ku manza zisobekeranye, aha rukemeza ko urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be n’urwa Private Muhire Dieudonné zifite aho zihuriye, kuko muri izo manza zombi bafite aho bahuriye na RNC ndetse n’ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe irwanya u Rwanda yiyise P5.
Urubanza rwahise rwimurirwa ku itariki ya 18 Ukwakira 2019, ku rukiko rwa gisirikare na none i Nyamirambo.






Reba Video igaragaza uko urubanza rwabo rwagenze
Inkuru zijyanye na: RNC
- Urukiko rwahamije Maj Habib Mudathiru kuba umutoza mukuru w’abarwanyi ba P5
- Maj Habib Mudathiru na bagenzi be barimo gusomerwa
- Maj (Rtd) Mudathiru aravugwaho kuba ku isonga mu bashakishaga abasore bajyanwaga muri P5
- Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ntibwemeranya n’abavuga ko bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato
- Mudathiru na bagenzi be bongeye kwiregura ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba
- Ubushinjacyaha bwavumbuye imikoranire y’abasirikare ba RDF na RNC bazaburana mu kwezi gutaha
- Abasirikare ba RDF batangiye kumenyeshwa ibyaha byo gukorana na RNC, FLN
- Abasirikare batanu b’u Rwanda biyongereye ku baregwa kuba muri RNC
- Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize P5 uburyo bari biteguye gutera u Rwanda
- Urukiko rwemeje ko 25 bakekwaho gukorana na RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo (Video)
- Umurundi uri mu bakekwaho gukorana na RNC yasabye ubuhungiro mu Rwanda
- Bamwe mu baregwa gukorana n’umutwe wa RNC baravuga ko batunguwe no kwisanga mu bikorwa bya Gisirikare
- Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
- Abakekwaho gukorana na RNC baje kuburana bafite abunganizi
- Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC rurasubitswe
- 25 bakekwaho gukorana na RNC batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa Gisirikare (Video)
Ohereza igitekerezo
|
Ibyabaye kuli uyu Major,bijye biha abantu isomo,bibereke ko iteka iyo dusuzuguye amategeko y’imana bitugiraho ingaruka.Imana itubuza kwica no kurwana.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’imana,ni nko kwica imana ubwayo.Tutamutse twumviye Imana,isi yagira amahoro.Ariko usanga abantu basuzugura imana,nkaho itabaho.Ariko mu magambo bakavuga ko bayikunda.Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,nkuko bible ivuga.Gusuzugura Imana ni kutagira ubwenge (lack of wisdom).Bigira ingaruka nk’izi tubona.