Umukobwa yamutumyeho ngo babe inshuti, none byamuviriyemo gufungwa imyaka 10

Ngabonziza Athanase wo mu kagari ka Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi ho muri Rwamagana yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza imyaka 18 wari watumye mushiki wa Ngabonziza ngo azabwire musaza we ko amukunda.

Tariki 12/04/2013 Urukiko rukuru rwa Ngoma ariko rwemeje ko Ngabonziza ufite imyaka 24 yakundanye n’uwo mwana w’umukobwa ufite imyaka 17 bagakorana imibonano mpuzabitsina kandi uyu mukobwa akiri umwana, bityo rukatira Ngabonziza gufungwa imyaka 10 mu rubanza yaregwaga n’ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa burundu y’umwihariko.

Uru rukundo rwa Ngabonziza n’uwo mukobwa ngo rwatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2012 ubwo uwo mukobwa yatumaga mushiki wa Ngabonziza ngo azamubwirire musaza we ko amukunda.

Ngabonziza yahise ajyanwa muri gereza akimara gusomerwa.
Ngabonziza yahise ajyanwa muri gereza akimara gusomerwa.

Ngabonziza ngo inkuru yamugezeho ndetse aranabyishimira, batangira kujya bahura bakaganira bigeza ubwo batangira no kujya bakora imibonano mpuzabitsina nk’uko umucamanza wo mu rukiko rwa Ngoma yabibwiye abitabiriye isomwa ry’urubanza mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.

Mu kwezi kwa Kamena 2012 ngo Ngabonziza w’umuhinzi yateye inda uwo mukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aza kugira ibyago abyara umwana wahise witaba Imana kuwa 12/03/2013.

Icyo gihe ariko ubushinjacyaha bwahise burega mu rukiko Ngabonziza ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa utarageza igihe, ahita atabwa muri yombi.

Umucamanza mu rukiko rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza yavuze ko Ngabonziza yemeye icyaha anagisabira imbabazi, ariko ngo yemeza ko uwo mukobwa ariwe wamutumyeho mushiki we ngo arifuza ko baba inshuti kandi ngo ntiyibutse kumubaza imyaka ye.

Uru rubanza rwasomewe mu murenge wa Muhazi ku kibuga cy’umupira ahari hateraniye abaturage bo muri uwo murenge Ngabonziza n’uwo mukobwa yateye inda batuyemo.

Imbaga y'abaturage baje kumva isomwa ry'urubanza batavugaho rumwe.
Imbaga y’abaturage baje kumva isomwa ry’urubanza batavugaho rumwe.

Mu karere ka Rwamagana hamaze iminsi havugwa abana b’abakobwa batwara inda bakiri bato, mu minsi yashize hakaba haravuzwe abana b’abanyeshuri 18 batewe inda mu myaka ibiri gusa kandi bigaga ku ishuri rimwe rwa Groupe Scolaire ya Nsinda.

Uwo mukobwa Ngabonziza yateye inda nawe yari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Kitazigurwa, aho yigaga mu mwaka wa gatanu. Ubu ariko ntari ku ishuri kuko kuva yabyara mu kwezi gushize atarabasha gusubira mu iishuri.

Bamwe mu baturage bitabiriye isomwa ry’urubanza babwiye Kigali Today ko abagabo n’abasore bashuka abana b’abakobwa bakwiye kujya babihanirwa cyane, abandi ariko bavuga ko abakobwa b’iki gihe nabo ngo batitwara neza na busa, ngo ndetse n’ababyeyi baradohotse cyane kuko abo bakobwa bose batwaye inda biga bataha iwabo mu ngo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

sha hari kera muturongora uko mushatse murakavuna umuheto.....nge nkubonye naguca umutwe.

darie yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

yemwe akaga kabaho koko! Ubuse umwana wumuhungu azize iki koko ?? Ahaaa mwabantu mwe ibyiy isi? nzabambarirwa da.

pati yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ndumva umuhungu yajurira kko icyo yakoze n’icyaha ku Mana, naho kuvuga ko yaryamanye numwana nabyo nuko ari itegeko ribishyiraho rijyendeye kumyaka!!! ese ko numva ngo imyaka yo gushaka bazayigabanya ubwo bashyize kuri 17 cg 16 bazaba bakuyeho ubwana??cg ni contradiction legal? nonese nibashyiraho 18 da bwo umuntu azaba avuye mu bwana ahita arongorwa/

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

amategeko ni amategeko aba agomba gukurikizwa uko yanditse,ariko ngendeye ku marangamutima yange uyumusore rwose namugabanyiriza ibihano kuko uriya mukobwa yamubereye ikigusha!

bahati yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Nakumiro,utazize inarashatse azira ina..............umukobwa abivugaho iki?

mode yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

rero ndabona bitoroshe ubwo imyaka 10 uyumuhungu arazira iki kabisa ndunva yarenganye

kigarama yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

uwakoze icyaha agombakugihanirwa kugirango umuco wokudahana ucike burundu ababyeyi nabo bagomba kwita k’bana cyane babakobwa babasobanurira imihindagurikire yimibiri yabo niba bibananiye kwifata bakoreshe agakingirizo

yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

ni akumiro!!burya ngo uwo rushatse ruramusanga (urupfu cg urukundo)uyu musore azize amaherere rwose urukiko rwari kugabanya imyaka y’igifungo bamuhaye kuko uriya muhungu n’ubwo atashishoje,yarashutswe,kuko uriya mukobwa yari yamwitumye ashirwa amukuyeho ibyo yashakaga.

nyandwi yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka