Umukobwa yamutumyeho ngo babe inshuti, none byamuviriyemo gufungwa imyaka 10
Ngabonziza Athanase wo mu kagari ka Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi ho muri Rwamagana yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza imyaka 18 wari watumye mushiki wa Ngabonziza ngo azabwire musaza we ko amukunda.
Tariki 12/04/2013 Urukiko rukuru rwa Ngoma ariko rwemeje ko Ngabonziza ufite imyaka 24 yakundanye n’uwo mwana w’umukobwa ufite imyaka 17 bagakorana imibonano mpuzabitsina kandi uyu mukobwa akiri umwana, bityo rukatira Ngabonziza gufungwa imyaka 10 mu rubanza yaregwaga n’ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa burundu y’umwihariko.
Uru rukundo rwa Ngabonziza n’uwo mukobwa ngo rwatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2012 ubwo uwo mukobwa yatumaga mushiki wa Ngabonziza ngo azamubwirire musaza we ko amukunda.
Ngabonziza ngo inkuru yamugezeho ndetse aranabyishimira, batangira kujya bahura bakaganira bigeza ubwo batangira no kujya bakora imibonano mpuzabitsina nk’uko umucamanza wo mu rukiko rwa Ngoma yabibwiye abitabiriye isomwa ry’urubanza mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Mu kwezi kwa Kamena 2012 ngo Ngabonziza w’umuhinzi yateye inda uwo mukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aza kugira ibyago abyara umwana wahise witaba Imana kuwa 12/03/2013.
Icyo gihe ariko ubushinjacyaha bwahise burega mu rukiko Ngabonziza ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa utarageza igihe, ahita atabwa muri yombi.
Umucamanza mu rukiko rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza yavuze ko Ngabonziza yemeye icyaha anagisabira imbabazi, ariko ngo yemeza ko uwo mukobwa ariwe wamutumyeho mushiki we ngo arifuza ko baba inshuti kandi ngo ntiyibutse kumubaza imyaka ye.
Uru rubanza rwasomewe mu murenge wa Muhazi ku kibuga cy’umupira ahari hateraniye abaturage bo muri uwo murenge Ngabonziza n’uwo mukobwa yateye inda batuyemo.
Mu karere ka Rwamagana hamaze iminsi havugwa abana b’abakobwa batwara inda bakiri bato, mu minsi yashize hakaba haravuzwe abana b’abanyeshuri 18 batewe inda mu myaka ibiri gusa kandi bigaga ku ishuri rimwe rwa Groupe Scolaire ya Nsinda.
Uwo mukobwa Ngabonziza yateye inda nawe yari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Kitazigurwa, aho yigaga mu mwaka wa gatanu. Ubu ariko ntari ku ishuri kuko kuva yabyara mu kwezi gushize atarabasha gusubira mu iishuri.
Bamwe mu baturage bitabiriye isomwa ry’urubanza babwiye Kigali Today ko abagabo n’abasore bashuka abana b’abakobwa bakwiye kujya babihanirwa cyane, abandi ariko bavuga ko abakobwa b’iki gihe nabo ngo batitwara neza na busa, ngo ndetse n’ababyeyi baradohotse cyane kuko abo bakobwa bose batwaye inda biga bataha iwabo mu ngo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomukobwa niwenyirabayazana wibyobyose
Umva Bwenge: Darion Nawe Pet, Umugabo, Mbwa, Aseka Undi Mugabo Ujyanywe Mw’ Ibohero! Ntimuzi Ikirikubazereraho Inyuma,kuko Mwakimenye Waca Ako Gapapuro Kuko Ntanyuguti Kanditseho? Umva Nawe Rwamagana Tukuzi Nkudashyigikir’ikibi,gusa Shyiraho Nicunga Busugi Kurabo Bakobwa Bambare Ibyagabanya Umusonga Cg Centimment Vuba Vuba Kubasore! Cg Hashakwe Nkayanzu Yihuriro Ryibitabo Bajye Babahuguriramwo 2mucyumweru Barebe Ko Barama Kabiri? Nahubundi Ngabooo! Biteje Gutinyish’abasore Nokwiteza Kugumirwa Kuko Bibay’ingeso Ubwo Bakomeje Gufungish’abasore 18bose?
MBega uwomusore yihangane mushikiwe yamenye kumushakira umukunzi
nge mbona hagahinduwe ririya tegeko kuko rirenganya bamwe ntibyumvikana ukuntu uriya mukobwa nawe atari guhanwa
Uwo musore yararenganijwe . kukise uwo mukobwa we batamuhannye ko ariwe nyirabayazana .
Hari aho jye nabonye umwana wafunzwe kdi iyo urebye igikuriro ubona umukobwa ariwe mukuru.
uyu mukobwa azageza ku myaka 30 afite ameze ate umugereranyije na nyirakuru. abahungu baragowe pe!
wasanga nyina w’uyu mukobwa atarusha umwana we akamenyero mu kibuga cy’imibonano. twizere ko polisi yemeje ko ari ubwa mbere yabonanye n’umuhungu igihe yaterewe iyo nda
ese usambanye atageza imyaka18 we baramureka akidegebya? ese we ntangingo yaba imuhana?nwe yakabaye ahanwa bikamubera isomo. ubwose harenganye nde? hungutse nde? ese utarageza imyaka 18 ajye akora ibyo yishakiye kuko ntangingo imuhana? kuko we adahanwa niyikomereze imwuga ashishikaye
Uwo darie ucana imitwe yibaza ko turi 94? Ubu igihugu kigendera ku mategeko, kandi abanya makosa bagahanwa hakurikije amategeko kandi byose mu butabera nta ngere!
Bavandimwe tubanze twemeranye ko uyu musore atarenganye kuko amategeko avuga ko ukoranye imibonano mpuzabitsina n’umwana utaragira imyaka 18 n’ubwo baba bumvikanye bifatwa nko kumufata ku ngufu.(mushobora kugira impaka ku itegeko ariko niko rimeze kandi ryubahirizwa uko riri).
Urubanza rw’uyu musore rero guciribwa mu ruhame byari mu rwego rwo gutanga message muri kariya karere kagwiriyemo gusambanya abana biga secondaire, ubwo abasore n’abagabo mwitonde. Kwanza ukurikije itegeko uriya musore bamukatiye mike, ariko ushyize muri logique, yazize kuba atarashishoje ngo amenye neza uwo mukobwa umusaba urukundo niba nta bibazo yamukururira.
A bon entendeur salut.
NJYE NDUMVA HARIMO AKARENGANE
nonese uwo basambanye we yakatiwe ingahe? niba atakatiwe byibuzese yajyanwe mukigo ngorora muco umuntu akorana nundi icyaha hagahanwa umwe undi akitahira birababaje