Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda inyandiko ziramutamaza
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.

Ikinyamakuru KT Press cya Kigali Today cyabonye kopi z’inyandiko zo mu mwaka wa 2004 harimo n’ibaruwa Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigaration&Emigration), avuga ko yataye urwandiko rw’abajya mu mahanga (Pasiporo).
Urwo rwandiko rw’abajya mu mahanga(pasiporo) ubusanzwe rwemerwa nk’indangamuntu ndetse rukaba ari n’icyangombwa kigaragaza ubwenegihugu bw’umuntu urufite.
Rusesabagina akurikiranyweho gushinga no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, ubu akaba arimo kuburana mu rubanza rumwe n’abari abavugizi n’abarwanyi bakuru b’uwo mutwe ushinjwa kwica, gutwika imitungo no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo muri 2018.
Kuva mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse no mu Rukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka aho arimo kuburanira muri iki gihe, Rusesabagina yagiye avuga ko atari Umunyarwanda kuko ngo nta byangombwa by’Ubunyarwanda afite.
Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga aho urubanza rwaberaga ku itariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina yasubije Umucamanza wari umubajije ibijyanye n’umwirondoro we ati "Nongere mbisubiremo ntabwo ndi Umunyarwanda, igihe nari mvuye hano mu Rwanda muri 1996 mpunze, ikintu cya mbere nabanje gutanga ni indangamuntu yanjye ndetse na pasiporo, icyo gihe nari mbaye umuntu utagira igihugu".
Rusesabagina avuga ko yahise yakirwa n’igihugu cy’u Bubiligi nk’impfubyi yari ibuze umubyeyi ari we Rwanda.
Avuga ko icyo gihe yari abaye umuturage w’Umuryango w’Abibumbye (UN) kandi atasubiranye ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ngo atongeye kujya kubusaba.
Rusesabagina yakomeje abwira urukiko ko yashatse kugaruka mu Rwanda abaza ambasade yarwo mu Bubiligi uko byagenda, babanza kumubaza pasiporo afite iyo ari yo, ababwira ko afite iyo mu Bubiligi, bamwemerera ko bazamutereramo viza(kashe) akabona akaza mu Rwanda.
Avuga ko yaje mu Rwanda kuva tariki 01-15 Gashyantare 2003, ndetse no mu mwaka wakurikiyeho wa 2004 mu kwezi kwa Nyakanga (ukwa karindwi), akaba ngo yaragenderaga kuri pasiporo y’u Bubiligi muri izo ngendo zose.
Ati "Ntabwo rero jyewe nongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ntabwo nongeye kujya kubusaba".
Paul Rusesabagina, mu iburana rye ashimangira ko Urukiko Rukuru rudafite uburenganzira bwo kumuburanisha, kuko atari Umunyarwanda. Iyumvire uko abisobanura. @ktpressrwanda @ktradiorw #RwOT pic.twitter.com/k4deFFjqnD
— Kigali Today (@kigalitoday) March 3, 2021
Nyamara (nk’uko inkuru ya KT Press ikomeza ibigaragaza), Rusesabagina yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2004 abwira Ubushinjacyaha ko yataye pasiporo ye yari yarahawe mu 1996, yari ifite nimero A003469.
Inyandiko y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka yo ku itariki 21 Nyakanga 2004, igaragaza ko yakiriye icyemezo Rusesabagina yahawe n’Ubushinjacyaha cy’uko yataye Pasiporo ya mbere akeneye indi nshya.
Rusesabagina kandi yahise yuzuza imbonerahamwe y’ibyo yasabwaga ndetse yunganirwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, na yo yahise yandikira Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, isaba ko Rusesabagina yafashwa kubona Pasiporo nshya kuko yavugaga ko indi yatakaye.
Mu kuzuza urutonde rw’ibyo yasabwa bigeze kuri 19 kugira ngo abone indi pasiporo, Rusesabagina yasubije ku gisabwa cya 17 ko ubwenegihugu bundi afite ari Umubiligi, aho yasobanuraga ko ubwenegihugu bw’ibanze bwari Umunyarwanda.
Rusesabagina yahise ajya no kwishyura kuri Rwanda Revenue Authority amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (gitansi y’ubwo bwishyu ifite nimero 1309929) kuko yari amaze kugira icyizere ko nta kabuza abonye pasiporo nshya y’u Rwanda.
Ntabwo byatinze kuko muri uwo mwaka wa 2004, Leta y’u Rwanda yaje guha Rusesabagina Pasiporo nshya yari ifite nimero PC 009914, bigaragara ko yarangije igihe mu mwaka wa 2009.
Aha ni ho Rusesabagina afatirwa n’ikimwaro cyo kubeshya, kuko yagiye mu Bubiligi avuga ko ahunze agatanga ibyangombwa yari afite kugira ngo ahabwe pasiporo yaho (bigaragara ko yari ifite nimero EE 760 957).
None Rusesabagina aragarutse abwira inkiko z’u Rwanda ko yahunze agatanga ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi atongeye kubusubirana. Hamwe ngo yaratanze ahandi ngo yarataye, none amezi arenze atanu imanza zisubikwa ahanini bitewe n’iyo nzitizi ishingiye ku bwenegihugu.
Ibihugu by’i Burayi na Amerika na byo bikomeje gusaba uyu muturage bivuga ko ari uwabyo, nyamara yaravugaga ko ubwenegihugu byamuhaye ari ubw’inyongera.




Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|