Kimihurura: Abaturanyi ba Mugiziki Aloys barasaba ko yarenganurwa

Umusaza Mugiziki Aloys yamaze imyaka ine aburana inzu n’umuturanyi we Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba aratsindwa ariko abaturanyi be bemeza ko yarenganye bagasaba ko yarenganurwa.

Uru rubanza rukimara gusomwa urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo tariki 05/05/2010, abaturanyi ba Mugiziki banze ko iyi nzu ihabwa Rushirabwoba bandika urwandiko inzego zitandukanye basaba ko Mugiziki yarenganurwa.

Abo baturanyi bemeza neza ko iyo nzu yubatse mu mudugudu wa Gasasa, akagali ka Rugando umurenge wa Kimihurura, ko ari iya Mugiziki.

Uru rwandiko rwanditswe tariki 08/02/2012, ruragira ruti “kuwo bireba wese, twebwe abaturanyi ba Ntagungira Fred na Mugiziki Aloys, tumaze kubona ikibanza cyubatsemo inzu bareganiraho, umwe avuga ko ari ahe undi akavuga ko ari ahe, turasanga harabayeho akarengane kuko Ntagungira Fred urukiko rwamuhaye ibitari ibye”.

Aba baturage mu rwandiko rwabo, bakomeza bagira bati “tukaba tuvugisha ukuri ndetse tukaba tubasaba kugera aho ngaho ikiburanwa kiri natwe duhari tukabyemeza, maze ubutabera bukimakazwa, ikinyoma kigakubitirwa ahagaragara”.

Mugiziki Aloys ari mbere y'inzu ye akagari kamaze gufunga.
Mugiziki Aloys ari mbere y’inzu ye akagari kamaze gufunga.

Ndagijimana Gaspard umwe mu basinye kuri uru rwandiko, avuga ko batigeze bishimira imikirize y’uru rubanza ngo kuko guhera mu bunzi kugera ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, Mugiziki Aloys yatsindaga Fred Ntagungira, ariko batungurwa no kumva urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruvuga ko Ntagungira atsinze Mugiziki.

Gacamumakuba Emmanuel, nawe ni umuturanyi w’iyi miryango, avuga ko icyababaje cyane ari uko bagiye gutanga ubuhamya mu rukiko, urukiko rukabaheza nyamara rukakira abatangabuhamya ba Ruzirabwoba.

Aba baturage bavuga ko impamvu bahagaze muri icyi kibazo, aruko uyu Fred Ntagungira yaje akagura inzu iruhande rw’uyu musaza abaturage bose bareba, hanyuma Ntagungira akaza gufungwa, yafungurwa akaza avuga ko inzu bituranye ariyo ya Mugiziki nayo ni iye.

Guhera tariki 07/07/2012 nibwo ubuyobozi bw’akagari ka Rugando bwasabye Mugiziki Aloys kuva mu nzu akayiha uwayitsindiye.

Ubwo twageraga kuri iyi nzu twasanze uyu musaza abaturage bavuga ko ariye ayihagaze inyuma, nyamara yaramaze gushyirwaho ingufuri.

Twashatse kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Rugando Francoise Niyonsaba, ngo twumve icyo avuga ku bitekerezo by’aba baturage banyujije mu nyandiko, ntibyadukundira kuko terefone ye igendanwa itacagamo.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 17 )

Françoise arya ruswa byo, umunyarugando utamuhereje ntibakorana.

Peace yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Uwo musaza arababaje rwose akeneye kurenganurwa.ariko rero na Exécutif w’Umurenge narebe ukuntu yakurikirana icyo kibazo cy’uwo musaza kuko ni Umuyobozi mwiza kandi wumva abaturage.

wy yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Yebaba we!!!!!!!!!!!!!!!!!, Françoise niwe Exécutif w’Akagari ka Rugando? Nabaye mu Kagari ka Kamukina aho yayoboraga, ariko yarahavuye abaturage baho abriruhutsa kubera ubunebwe bwe no kurya ruswa cyane. none banya Rugando ndababariye. uwo musaza niyisure nyine niba ntacyo yamuhaye niko akora.

lily yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ndashaka kwibariza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugando: Ko hari ibaruwa y’Akarere ka Gasabo yandikiwe Rushirabwoba imusaba ko agomba kuba yasubije INGABIRE na Musaza we inzu yabo bitarenze itarik ya 28/09/2012 itariki ikaba yararenze akiyirimo ko mutayifunze ngo ihabwe ba nyirayo, mukihutira gufunga inzu ya MUGIZIKI Aloys? urumva kurengana kwe abayobozi batafifitemo uruhare? yemwe n’Umurenge wa Kimihurura ukaba waricecekeye. dukeneye ko MUGIZIKI arenganurwa.

kk yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

twishimiye kubona igitekerezo cy’abaturage b’Akagari ka Rugando kijya hagaragara kuko nanjye ariho ntuye rwose mu by’ukuri uyu musaza dukeneye ko arenganurwa ku mugaragaro abaturage bose babireba kuo aho agiye hose bamutererana, haba mu Kagari, haba ku Murenge, yemwe no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo RUSHIRABWOBA yamushyizeho iterabwoba amubwira ko ari igicucu ngo ko kuri urwo rukiko ari kwa Mama we adashobora kuhamutsindira ikindi kibabaje kandi ni uko Uwunganira RUSHIRABWOBA(AVOCAT) ngo ari mubyara we hanyuma akagira na Nyinawabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bakaba aribo batuma uwo musasa abirenganiramo. Ikindi kandi iyo nzu yita ko ari iye yayiguze n’umuntu utazwi yiyita umwana wa nyirayo none abana ba nyirayo bacitse ku icumu aribo INGABIRE na Musaza we bakaba barabihawe n’Akarere ka Gasabo Rushirabwoba akaba yaranze kuvamo. none twebwe abaturage b’akagari ka Rugando turasaba Ubuyobozi bw’Akarere ko bwakwiyizira aho icyo kibazo kiri mu Mudugudu wa Gasasa bakarenganura uwo musaza kuko birababaje cyane kubona umuntu yamburwa ibye mu maherere kandi n’Umuyobozi w’Akagari NIYONSABA Françoise ubona abogamira ku ruhande rwa RUSHIRABWOBA. Dukeneye ubutabera bwiza mu Kagari kacu ka Rugando. Murakoze.

MM yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka