Kimihurura: Abaturanyi ba Mugiziki Aloys barasaba ko yarenganurwa

Umusaza Mugiziki Aloys yamaze imyaka ine aburana inzu n’umuturanyi we Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba aratsindwa ariko abaturanyi be bemeza ko yarenganye bagasaba ko yarenganurwa.

Uru rubanza rukimara gusomwa urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo tariki 05/05/2010, abaturanyi ba Mugiziki banze ko iyi nzu ihabwa Rushirabwoba bandika urwandiko inzego zitandukanye basaba ko Mugiziki yarenganurwa.

Abo baturanyi bemeza neza ko iyo nzu yubatse mu mudugudu wa Gasasa, akagali ka Rugando umurenge wa Kimihurura, ko ari iya Mugiziki.

Uru rwandiko rwanditswe tariki 08/02/2012, ruragira ruti “kuwo bireba wese, twebwe abaturanyi ba Ntagungira Fred na Mugiziki Aloys, tumaze kubona ikibanza cyubatsemo inzu bareganiraho, umwe avuga ko ari ahe undi akavuga ko ari ahe, turasanga harabayeho akarengane kuko Ntagungira Fred urukiko rwamuhaye ibitari ibye”.

Aba baturage mu rwandiko rwabo, bakomeza bagira bati “tukaba tuvugisha ukuri ndetse tukaba tubasaba kugera aho ngaho ikiburanwa kiri natwe duhari tukabyemeza, maze ubutabera bukimakazwa, ikinyoma kigakubitirwa ahagaragara”.

Mugiziki Aloys ari mbere y'inzu ye akagari kamaze gufunga.
Mugiziki Aloys ari mbere y’inzu ye akagari kamaze gufunga.

Ndagijimana Gaspard umwe mu basinye kuri uru rwandiko, avuga ko batigeze bishimira imikirize y’uru rubanza ngo kuko guhera mu bunzi kugera ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, Mugiziki Aloys yatsindaga Fred Ntagungira, ariko batungurwa no kumva urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruvuga ko Ntagungira atsinze Mugiziki.

Gacamumakuba Emmanuel, nawe ni umuturanyi w’iyi miryango, avuga ko icyababaje cyane ari uko bagiye gutanga ubuhamya mu rukiko, urukiko rukabaheza nyamara rukakira abatangabuhamya ba Ruzirabwoba.

Aba baturage bavuga ko impamvu bahagaze muri icyi kibazo, aruko uyu Fred Ntagungira yaje akagura inzu iruhande rw’uyu musaza abaturage bose bareba, hanyuma Ntagungira akaza gufungwa, yafungurwa akaza avuga ko inzu bituranye ariyo ya Mugiziki nayo ni iye.

Guhera tariki 07/07/2012 nibwo ubuyobozi bw’akagari ka Rugando bwasabye Mugiziki Aloys kuva mu nzu akayiha uwayitsindiye.

Ubwo twageraga kuri iyi nzu twasanze uyu musaza abaturage bavuga ko ariye ayihagaze inyuma, nyamara yaramaze gushyirwaho ingufuri.

Twashatse kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Rugando Francoise Niyonsaba, ngo twumve icyo avuga ku bitekerezo by’aba baturage banyujije mu nyandiko, ntibyadukundira kuko terefone ye igendanwa itacagamo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

icyoni barizagitifu wacu dorekodusa nzwetumuziho ubushishoziwe abibona ute?oho urukikorwememeza ibipimo fred yatanze bigatwara numuhanda wa leta (harengaho metero 2cm60)agashyiramo nimbibi zumuturanyi metero (3cm40)uyumugabo fred numuriganya pe!!!!!

yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Bjr ,

ibyemezo by’inkiko bisubirwamo cg bigaseswa , nta mategeko yitwa Fixe , muribuka urubanza rwa REAL INTERNATIONAL ya mazu yubatswe i MASAKA . cyamunara yasubitswe inshuro zingahe ? bwacya igakurwaho .abaturage bagasubizwa ibyabo . n’inzego z’abaturage zifite imbaraga kurusha abo bacamanza baciye urubanza batageze kuri Terrain , aba baturage ahubwo ndabashyigikiye kuko ibyabaye ku muturanyi wabo namwe byababaho , hagomba gucika umuco ko umukire azajya arya n’utw’umukene kuko nta ntege afite cg ashobora kuzagera iyo bigwa aburana . NIBA ABACAMANZA DUFITE BACA IMANZA GUTYA , MBEGA MBEGA .

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

ahubwo niba ariko bimeze RUSHIRABWOBA natange inzu y’abandi ubundi GASIGISI(mugiziki)yiyumvikanire n’abo bana kuko n’ubundi aho RUSHIRABWOBA aburana si ahe kuko avuga ko kwa MUGIZIKI ari parcel y’inzu yita iye. Amategeko yishwe agomba gusubirwamo agakurikizwa.

KC yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

niba hariho akarenga kameze gutyo se abaturage bakabirebera twaba tugana he? ni byiza ko ubuyobozi bwegera abatura nk’uko bwabegerejwe ubundi bakumva ibitekerezo byabo naho ubundi nta rubanda rugufi batsikamirwa kandi twarabyanze. naho abaterana amagambo byo nta muti mbibonamo ikibazo kirangizwa no kukivugaho buri wese agatanga igitekerezo cye uko abyumva gusa niba Urukiko rwararengereye mu guca urubanza rugatanga umuhanda wa Leta ndetse no ku muturanyi birumvukana ko harimo ikibazo nyine. uwarangije urubanza se we yarurangije ate kandi abona rudahuye n’ikiburanwa? iyo mu irangizarubanza harimo ikibazo gikemurwa n’Urukiko rugasobanura ibidasobanutse. niba rero harabayeho kurangiza Urubanza rudasobanutse nabyo ubwabyo ni ikosa kuko nta mategeko yakurikijwe. ubwo rero njye ndumva urwo rubanza rwasubirwamo uretse ko niba koko uwo RUSHIRABWOBA agomba gusubiza inzu abo bana bavugwa naho yaregeye haba atari ahe kuko avuga ko yaguze inzu na parcelle kandi iyo nzu avuga atari iye. ahubwo njye numva MUGIZIKI yakabaye afitanye ikibazo nabo bana basubijwe aho hantu RUSHIRABWOBA yanze kuva.

NE yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

uyu muturage akwiye kurenganurwa ninzego zibishinzwe kuko urukiko rwtanze ibintu rutahageze ngo rugenzure.abaturage bahatuye bemeza neza ko iyo nzu yubatswe na mugiziki gasigisi,ese niba urukiko rwarashishoje rwatanga rute m3 zumuhanda wa leta zahawe Ntagungira,rwatanga rute se m3.5 zurugo rw’umuturanyiwe Muhamadi. ese niba ubuyobozi bwibanze bwa kimihurura na rugando rushyira mubikorwa ibyurukiko rwanzuye ko rutatanze m zumuhanda ngo bazihe ntagungira hamwe n’ubutaka bwo kwa muhamedi ibyo ni akarengane gakabije kuko nurukiko rwa gasabo rwarabeshye rugwa mumutego njye ndahatuye ariko biteje umwuka mubi mubaturage kuburyo umwe yazahasiga ubuzima nkurikije uko mbibona.
ubuyobozi bw’umurenge n’akagali byananiwe guha umwana inzu ye yasigiwe n’ababyeyi be muri genocide ituwemo na rushirabwoba kandi igihe akarare kagasabo katanze cyararenze ariko ntabyakozwe ubwo se iyo ubyitegereje ubona rushirabwoba nta communication agirana ninzego zibanze zikamushyigikira .tubitege amaso.

king yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

mureke guterana amagambo mwa bantu mwe ahubwo niba koko abaturage basaba ko uwo musaza arenganurwa abayobozi bazaze aho ikiburanwa kiri barenganure urengana naho kuvuga ngo inkiko zo ntimukazivuge habamo ruswa ntiwumva se ko uwo Rushirabwoba amwishongoraho ngo ntiyutsindira kwa nyina, njye rero numva abayobozi bw’Akarere ka gasabo baza bakaganira n’abaturage ba Rugando bakamara impungenge abaturage

NN yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

yemwe birababaje biranasekeje kubona umuntu avuga ngo itangazamakuru ntirijuririrwa iyo mubona se perezida wa repubulika ajya gukemura ibibazo by’abaturage cg ministre w’intebe si itangazamakuru baba babikesha kuko biba byazambiye mu nkiko cyo ceceka aho itangazamakuru rirakabaho ubwo nawe uri nka Rushirabwoba

didi yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

uyu uvuga ko Francoise arya Ruswa, yaba yarayimuhaye se ngo tumufashe kumukurikirana ko byatuma icika cyane ko uyitanze n’uyihawe bose bangana. twabafasha kubashyikiriza inzego zibishyinzwe. none se ubundi kuki atabivuze kare? ibyo babyita kuvuvuzera kandi nababibafashamo barazwi bamenye ko bigira ingaruka itari nziza.

kayumba louise yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ehhhhh. mbega abanyamatiku? se kuki mwitwaza itangazamakuru mwabuze izindi nzego mujyamo? ese itangazamakuru rica urubanza? ese rirajuririrwa? mugaragaje icyo mutekereza kumuntu mushaka kwibasira. nawe mbwira aho abantu bavuga ngo arya Ruswa kandi ayoboye imyaka irenga itandatu atarafatirwa mucyuho. mushatse kuvuga ko police ntacyo ikora ko tuziko abarya ruswa bahamwa n’icyaha bari mumagereza? musigeho kwandavura ahubwo muyoboke gahunda za Leta zibagereho. ntimuziko amashanyarazi kumuhanda w’amabuye agiye kwaka? ahubwo nibyo mukwiye gushyira kw’itangaza makuru

HABYARIMANA Valens yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

erega gusebanya si byiza. ariko nkibyo mubivuga mushingiye kuki? aho gupfa ntyo napfa ntya ubwo se tuyobewe icyo mugamije? namwe muziko ntacyo muzakora kumyanzuro y’urukiko. buuuuuuuuuuuuuuuuu. Murasaza imigeri. uziko wagira ngo irizuba nimwe ryakiye mwenyine.

rukuba darius yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

ARIKO SE KUKI ABANTU BAMWE BIGIRA BABAMENYA ARIKO BAJIJUTSE BAKIRENGAGIZA KO TURI MU GIHUGU KIGENDERA KUMATEGEKO? MURABONA MUSHOBORA KUVUGURUZA IBYEMEZO BY’URUKIKO? UBWO SE MURABONA UWO MUYOBOZI YARENZAHO IKI KUBYEJWE NURUKIKO? NJYEWE NDABONA UWO MUVUGA KO YARENGANYE YAJYA KUBIBAZA URUKIKO. CYANE KO UMUYOBOZI W’AKAGARI AKORA IBYO URUKIKO RWEMEJE. KUVUGA KO TELEPHONE YE YARIFUNZE BYABA ARI UKWIRENGAGIZA KO BAHERUTSE GUCA MTN IBIHANO KUBERA AMAREZO(NETWORK). ESE KO ATABAJIJE UMUYOBOZI W’UMURENGE? KANDI NO KUKAGARI HABA UNDI MUKOZI, ESE WARAYIGERAGEJE BIRANGARA? BIRAGARAGARA KO HARIMO N’AMAZIMWE. TUJYE TWIRINDA GUSEBANYA KUKO NKUKO MUBIVUGA BIRAREBA INKIKO

rukuba darius yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

birababaje kubona uwo musaza bashaka kumurenga batwara umutungowe uwo fred nigisambo

yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka