Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko

Nyuma yo kugaragaza inzitizi mu mwirondoro ko Rusesabagina uvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari Umubiligi ukwiye gukurikiranwa n’Inkiko zo mu Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yigiza nkana.

Rusesabagina yavuze ko atari Umunyarwanda
Rusesabagina yavuze ko atari Umunyarwanda

Ubushinjacyaha bushingiye ku kirego giherutse kuregerwa Urukiko rwa (EAC) gitanzwe na Rusesabagina yagaragaje ko ari Umunyarwanda utuye i Kigali bityo ko urukiko rwabishingiraho ruha agaciro icyo kirego nk’Umunyarwanda ubarizwa muri uwo muryango wa (EAC).

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Rusesabagina ari Umunyarwanda bwareze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bubiligi, afite ababyeyi bazwi b’Abanyarwanda kandi adahakana ko ari ababyeyi be, bivuze ko ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwe bw’ifatizo nk’ubwenegihugu nyarwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuba yaragize ubundi bwenegihugu bidakuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda igihe atagaragaza mu buryo bwemewe n’amategeko uko yaje gutakaza ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ngo abone gushaka ubundi.

Ubushinjacyaha busaba Urukiko gusaba Rusesabagina ibimenyetso bishingiye ku ngingo y’itegeko iteganya uburyo bwo kureka Ubenegihugu bw’Ubunyarwanda.

Umucamanza yabwiye urukiko ko ntacyo bitwaye kuba Rusesabagina yagira ubwenegihugu bubiri kugira ngo akurikiranwe.

Umushinjacyaha agaragaza ko umuntu ukurikiranwe n’urukiko agomba kuba afite umwirondoro nyawo kugira ngo hatazamo inzitizi zo kuba urukiko rwakurikirana umuntu utari we ku byaha aregwa.

Rusesabagina avuga ko ari imfubyi y’Umuryango w’Abibumbye (UN)

Rusesabagina avuga ko kuva mu 1996 ageze mu Bubiligi yatakaje ikarita ye ndangamuntu na Pasiporo bye bivuze ko icyo gihe yahise aba umwana w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ari na ho u Bubiligi bwatangiye kumufasha nk’umuntu wa UN, bityo ahabwa indi karita ndangamuntu ya UN na Pasiporo ya UN kandi yakomeje kubikoresha uretse mu Rwanda gusa kuko atari akiri Umunyarwanda.

Ahamya ko u Bubiligi bwamureze nk’impfubyi ya UN kugeza muri 2000, akaba atyo Umubiligi kuko atongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda, avuga ko ubwo yashakaga kuza mu Rwanda muri 2003 yangiwe na Ambasade y’u Rwanda ko ataha nk’Umunyarwanda kuko byasabye ko yishyura amafaranga ya Visa y’u Bubiligi.

Avuga ko ageze mu Rwanda ku wa 01 kugeza ku ya 15 Werurwe 2003 yakiriwe nk’Umubiligi, kuko anashatse kuhagaruka mu mwaka ukurikiyeho yaje nk’Umubiligi yongera kwakirwa nk’Umubiligi.

Avuga ko uyu munsi akiri Umubiligi wafatiwe mu Rwanda ashimuswe kuko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko akwiye gufatwa nk’umunyamahanga uri mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko ashingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo gusaba ko Rusesabagina yoherezwa mu Rwanda ku byaha yaregwaga, u Bubiligi bwanze kumutanga kuko umuturage wabo atakoherezwa mu Rwanda, ko iyo aza kuba Umunyarwanda bwari kumutanga.

Avuga ko Ubushinjacyaha bwagiye kumurega mu Bubiligi kuko iyo bumushaka nk’Umunyarwanda buba bwarazanye umuturage warwo bigaragaza ko ari Umubiligi kuko Abanyarwanda bataregwa mu Bubiligi.

Umucamanza yagaragarije Rusesabagina ko hakurikijwe ibyo amategeko y’u Rwanda ateganya uregwa agomba kugaragaza uko yatakaje Ubunyarwanda maze Rusesabagina asubiza ko amategeko y’u Rwanda atayazi, kuko nta byangombwa by’u Rwanda afite, ntaho atuye mu Rwanda, nta Pasiporo y’u Rwanda cyangwa indangamutu nyarwanda agira.

Ku bijyanye no kuba mu Rukiko rwa Arusha uregwa yaratanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) avuga ko ari Umunyarwanda utuye i Kigali, Rusesabagina avuga ko icyo yibuka ari uko yagaragaje ko mu Rwanda ahafite aderesi ariko atavuze ko ari Umunyarwanda bityo ko ibyo azabanza akabisuzuma niba hari ahanditse ko yavuze ko ari Umunyarwanda.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta yu Rwanda ni ruhe irangamuntu Rusesabagina niba aterekana uburyo yabonye ubwene gihugu bwu bubirigi areke guteka umutwe nu munyarwanda orijinale yekubeshya yibeshyera ko atari umunyarwanda

Man power yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka