
Aba bose uko ari 25 bageze ku rukiko barinzwe bikomeye, baherekejwe n’abasirikare bashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police).
Urukiko rwabanje gusuzuma imyirondoro yabo umwe kuri umwe.
Abenshi muri aba bavuga ko babaga muri Uganda no mu Burundi, mbere y’uko bajya gukorana na RNC na FDLR. Bafatiwe muri RDC, aho bari mu myitozo, bafatirwa mu mikwabu ya gisirikare, nyuma bashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Muri aba 25, harimo umugande witwa Lubwama Sulaiman. Yavuze ko yari umushoferi, akaba afite abana batandatu.

Nyuma y’uko bose uko ari 25 basomewe imyirondoro yabo, umwanditsi w’urukiko rwa Gisirikare abasomeye ibyo baregwa, birimo: Kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, Kugirana umubano n’ibindi bihugu, hagamijwe gushoza intambara, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Benshi mu baregwa ni Abanyarwanda babaga i Burundi na Uganda, bakaba baroherezwaga muri RDC, muri Kivu y’Amajyepfo babifashijwemo n’ingabo za Leta y’u Burundi, bakakirwa na Maj. (Rtd) Habib Mudathir (izina yiyongereyeho agezeyo) kuko we yagiye mbere.
Bageyo ngo babwirwaga ko bagiye gukora igisirikare cya P5 (Imitwe yishyize hamwe irwanya Leta y’u Rwanda ikuriwe na Kayumba Nyamwasa).
Ubushinjacyaha bwavuze ko bakoraga imyitozo ya gisitikare mu gihe cy’amezi atatu, bagahabwa ibikoresho ubundi bakabwirwa kujya muri Kivu y’Amajyaruguru, ahegereye igihugu cya Uganda kuko bari bizeye inkunga ifatika ya Leta y’icyo gihugu nk’uko babyivugiye mu ibazwa ryabo mu bugenzacyaha.
Bose bahuriza ku kuba muri urwo rugendo bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu Y’Amajyaruguru, ngo bageze mu misozi ya Masisi bagwa mu gico (amboush), baraswa cyane n’ingabo za RDC, abafashwe ari na bo barimo ababuranaga ngo bahise bohererezwa u Rwanda, na bo bibonye bageze mu Rwanda.
I Burundi ngo bacumbikirwaga muri ’Transit Hotel’ bose, mbere yo koherezwa muri RDC.
Nyuma yo gusomera buri wese ibyo yavuze mu bugenzacyaha, urukiko rusubitse urubanza kubera igihe, rukaba ruzasubukurwa ejo ku wa kane tariki 3 Ukwakira 2019 saa tatu za mu gitondo.
Mu baregwa uko ari 25, 18 bagiye muri iyo mitwe baturutse i Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri baturutse muri Kenya naho umwe yavuye muri Malawi.
Muri abo 25 kandi harimo Abagande batatu, Abarundi bane, abandi bose ni Abanyarwanda.
Inkuru zijyanye na: RNC
- Urukiko rwahamije Maj Habib Mudathiru kuba umutoza mukuru w’abarwanyi ba P5
- Maj Habib Mudathiru na bagenzi be barimo gusomerwa
- Maj (Rtd) Mudathiru aravugwaho kuba ku isonga mu bashakishaga abasore bajyanwaga muri P5
- Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ntibwemeranya n’abavuga ko bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato
- Mudathiru na bagenzi be bongeye kwiregura ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba
- Ubushinjacyaha bwavumbuye imikoranire y’abasirikare ba RDF na RNC bazaburana mu kwezi gutaha
- Abasirikare ba RDF batangiye kumenyeshwa ibyaha byo gukorana na RNC, FLN
- Abasirikare batanu b’u Rwanda biyongereye ku baregwa kuba muri RNC
- Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize P5 uburyo bari biteguye gutera u Rwanda
- Urukiko rwemeje ko 25 bakekwaho gukorana na RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo (Video)
- Umurundi uri mu bakekwaho gukorana na RNC yasabye ubuhungiro mu Rwanda
- Bamwe mu baregwa gukorana n’umutwe wa RNC baravuga ko batunguwe no kwisanga mu bikorwa bya Gisirikare
- Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
- Abakekwaho gukorana na RNC baje kuburana bafite abunganizi
- Urubanza rw’abakekwaho gukorana na RNC rwasubukuwe (Video)
- Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC rurasubitswe
Ohereza igitekerezo
|
War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.