Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bafite ibibazo birebana n’amazina yabo

Bamwe bifuza kuyahindura, abandi bifuza kongera cyangwa gukura izina muyo bari basanganywe, ndetse n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina yahawe n’idini.

Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina
Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Kuri ubu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riragaragaza neza ingingo zigenderwaho kugira ngo umuntu abe yasaba ko izina rye rihindurwa cyangwa kuba yakongera izina muyo yari asanganye.

Ibi bitandukanye n’itegeko ryo mu w’ 1988 u Rwanda rwari rumaze igihe rugenderaho, aho mu ngingo yaryo ya 65, ryagaragaza ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura izina ariko ntirigaragaze impamvu zishingirwaho.

Iri tegeko rishya rigaragaza ko guhindura izina ari uburenganzira bw’umuntu ariko mu kurihindura hakitwabwa kuri izi ngingo zikurikira:

"kuba izina ritesha agaciro nyiraryo; kuba risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; ndetse n’indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro".

Icyakora iri tegeko rivuga ko uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka.

Kandi rikavuga ko inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

Izina ry’uwo mwashakanye rishobora kongerwa mu mazina yawe

Itegeko ryo mu w’ 1988 ryari rifunze ku ngingo yo kuba umwe mu bashakanye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashakanye ryakwiyongera mu mazina ye, kimwe no kuba mu mazina y’umuntu hakongeramo izina yahawe n’amasezerano y’ idini.

Ingingo ya 36 n’ iya 64 zavugaga ko umugore agumana izina bwite cyangwa amazina y’ingereka yiswe akivuka, akaba ariyo yonyine ashyira mu nyandiko z’ubutegetsi; Kandi ko mu nyandiko z’ubutegetsi, abanyamadini n’abihaye Imana bagumana amazina ari mu nyandiko z’ivuka.

Ibi byose itegeko rishya ryarabyoroheje, ingingo ya 40 y’iri tegeko ivuga ko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bibihindura izina ry’umuntu.

Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Gusesa ishyingirwa bigira ingaruka ku izina

Iri tegeko rigaragaza inkurikizi zo gusesa ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini, rikagaraza inzira binyuramo kugira ngo izina ry’uwo mwashyingiranywe cyangwa iryo wahawe n’amasezrano y’idindi rikurwe mu mazina y’umuntu .

Ingingo ya 41 y’iri tegeko rishya ry’abantu n’umuryango rivuga ko Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu, usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho, cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.

Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.

Itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo kuwa 12/09/2016. Iri tegeko rije risimbura itegeko ryo kuwa 27 Ukwakira 1988. Iri rishya rifite ingingo 333 mu gihe iryo mu w’1988 ryari rifite ingingo 458.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Muraho,turabashimira uburyo mudahwema kutugezaho amakuru agezweho ariko twifuzaga ko mutugezaho mu buryo bwimbitse inzira umuntu yanyuramo(aho wabinyuza kugirango uhindure izina.Mbese biherahe,bikarangirira he?

ndamyimana daniel yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Muraho? Mwambwiye aho banyura kugirango bahindure amazina on line? Murakoze.

RWIBASIRA EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Murakoze nanje nagize ikibazo cyamazina, izina rya2 kundangamuntu ntirihuje niryi kuri diprome. nukuvuga ID: Niyomurengezi jean bosco, NATO Diprome, Niyomurengezi James. Nageze I Kigali, banyohereza kuburana. none nagiraga Ngo menye inzira nzanyuramo kuko birangoye pee! Murakoze

Niyomurengezi james yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ndabashimiye . Guhinduza Amazina bikorerwahe bisaba amafaranga. Budusobanurire. Murakoze

Mutunzi Evariste yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Ndabashimiye . Guhinduza Amazina bikorerwahe bisaba amafaranga. Budusobanurire. Murakoze

Mutunzi Evariste yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

murakoze kubwiryo tegeko mwadutoreye ndabaza ese guhinduza izina ntamafaranga bisaba icyind iyo ubishaka guhinduza izina unjya kubuyobozi bw’umurenge mudusobanurire

Ntirenganya Aphrodis yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

murasobanutse nonese umuntu ushaka guhindura izina nukujya kumurenge mudusobanurire inzira umuntu yacamo aho umuntu ahera naho akomereza murakoze

nyirahabyarimana jeanmviere yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

tubashimiye kuba muduhugura tukarushaho kumenya; gusa bishoboka iri tegeko mwadufasha no kuribona ndavuga document yaryo yuzuye ya pdf bishoboka mudufashe

MPUHWE YVES yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

itegeko rirasobanutse ibibazo iyo igeze Kwa minister akohereza murukiko kuki batahitamo kimwe urukiko cy minister umwe akemererwa guhindura izinary’umuntu batagombye kumurushya?

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Mutubwire Nuburyo Twahinduzamo.

Niyomurengezi James yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Mutubwire Ninzira Byacamo,kugira Ngo Umuntu Ahindure Izina. Nkanje Izina Ryinyuma Kuri Diplome Ntirihuje Nindangamuntu.

Niyomurengezi James yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

mwatubwiye ko itegeko ryahindutse ariko ntimwatubwiye inzira bicamo, ni mu Biro by’irangamimerere Ku Murenge birangirira?

john yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka