Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bafite ibibazo birebana n’amazina yabo

Bamwe bifuza kuyahindura, abandi bifuza kongera cyangwa gukura izina muyo bari basanganywe, ndetse n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina yahawe n’idini.

Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina
Itegeko rishya ryoroheje uburyo bwo guhindura izina

Kuri ubu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riragaragaza neza ingingo zigenderwaho kugira ngo umuntu abe yasaba ko izina rye rihindurwa cyangwa kuba yakongera izina muyo yari asanganye.

Ibi bitandukanye n’itegeko ryo mu w’ 1988 u Rwanda rwari rumaze igihe rugenderaho, aho mu ngingo yaryo ya 65, ryagaragaza ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura izina ariko ntirigaragaze impamvu zishingirwaho.

Iri tegeko rishya rigaragaza ko guhindura izina ari uburenganzira bw’umuntu ariko mu kurihindura hakitwabwa kuri izi ngingo zikurikira:

"kuba izina ritesha agaciro nyiraryo; kuba risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; ndetse n’indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro".

Icyakora iri tegeko rivuga ko uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka.

Kandi rikavuga ko inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

Izina ry’uwo mwashakanye rishobora kongerwa mu mazina yawe

Itegeko ryo mu w’ 1988 ryari rifunze ku ngingo yo kuba umwe mu bashakanye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashakanye ryakwiyongera mu mazina ye, kimwe no kuba mu mazina y’umuntu hakongeramo izina yahawe n’amasezerano y’ idini.

Ingingo ya 36 n’ iya 64 zavugaga ko umugore agumana izina bwite cyangwa amazina y’ingereka yiswe akivuka, akaba ariyo yonyine ashyira mu nyandiko z’ubutegetsi; Kandi ko mu nyandiko z’ubutegetsi, abanyamadini n’abihaye Imana bagumana amazina ari mu nyandiko z’ivuka.

Ibi byose itegeko rishya ryarabyoroheje, ingingo ya 40 y’iri tegeko ivuga ko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bibihindura izina ry’umuntu.

Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Gusesa ishyingirwa bigira ingaruka ku izina

Iri tegeko rigaragaza inkurikizi zo gusesa ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini, rikagaraza inzira binyuramo kugira ngo izina ry’uwo mwashyingiranywe cyangwa iryo wahawe n’amasezrano y’idindi rikurwe mu mazina y’umuntu .

Ingingo ya 41 y’iri tegeko rishya ry’abantu n’umuryango rivuga ko Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu, usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho, cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.

Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.

Itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo kuwa 12/09/2016. Iri tegeko rije risimbura itegeko ryo kuwa 27 Ukwakira 1988. Iri rishya rifite ingingo 333 mu gihe iryo mu w’1988 ryari rifite ingingo 458.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Musobanurire ikibazo mfite kubera iki diplome yo mudasora itegeko ryokuyihindura nkajye amazina ya Diplome niyo apfuye bya genda bite maze imyaka 4 ngenda kuri Ryo zina kugera Ubungubu murakoze

Niyonsenga Fredrick yanditse ku itariki ya: 20-12-2023  →  Musubize

Musobanurire ikibazo mfite kubera iki diplome yo mudasora itegeko ryokuyihindura nkajye amazina ya Diplome niyo apfuye bya genda bite maze imyaka 4 ngenda kuri Ryo zina kugera Ubungubu murakoze

Niyonsenga Fredrick yanditse ku itariki ya: 20-12-2023  →  Musubize

Murakoze nange ababyeyi banyise izina ariko abantu baranserereza ngo ni iryabakecuru bikantera nange ipfunwe igihe barimpamagaye mubandi ariko narasabye guhindura izina ariko bahora bambwira ngo ntabwo riteye ipfunwe gusa nukuri mwamfasha rigahinduka ngewe navutse 2003 izina ni Suzana nukuri rirambangamira mumfashe 😭😭😭😭😭

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza nasabye guhindura amazina process zose narazikoze nanyuze kurubuga irembo ark nabuze igisubizo esenabarizahe?

Baravuga yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Mfite ikibazo cy’amazina atahuje kumashuri nitwa iradukunda eric ariko mundagamimere nitwa Amizero tumukunde eric ariko nsa gukomezd iryo kwishuri

Iradukumda eric yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Mwaramutse nagirango munfashe munyabore neza Aho nanyura mpinduza izina mubabakazi ryarambangamiye bishoboka ndetse nubu ndaryanga cyane

Mubabakazi immaculee yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Nigute izina ryange ryakabiri(Michael) ryakongerwa ku indagamuntu no mwirangamimerere kuko mwishuri nitwa utezurundi Michael ark mwirangamimerere nitwa utezurundi gusa ndifuza Michael naryo ryongerwa ku irangamuntu yannge

Utezurundi Michael yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Iyo umuntu amaze guhindurirwa izina mu irangamimerere abigenza ate kugira ngo Na diplome ye ihindurwe?bashyireho iryo zina rishya ?nimumfashe murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Mfite ikibazo ku irangamuntu yanjye hariho Irakomeye Divin Shukuru ariko kuri Diplome hariho Irakomeye Divin gusa ndifuzako byahindurwa vuba kugira ngo amahirwe yo gisaba kwiga kaminuza atazanshika ubufasha mwangenera n ubuhe?

Divin IRAKOMEYE yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Nanjye nashakaga guhindura izina ryanjye rintera ipfunwe bigatuma mbangamirwa igihe bibaye ngombwa ko rivugwa mumbaga y’abantu benshi bityo nashakaga kubaza iyo wiswe izina ryabakobwa kandi uri umuhungu birmewe ko warihindura mugihe rituma utisanzura.
Ese guhindura izina bitwara nkigihe kingana gute murakoze
Ndashimira leta yacu idahwema kuduha ubwisanzure mugihugu cyacu no kudukemurira ibibazo bitubangamira igihe cyose

alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Mwiriwe nanjye ndifuza guhindura izina niswe nababyeyi kuko rirambangamira cyane bigatuma nirirwa nshwana nabantu kubera baba barimo kurinseserezaho murakoze.
Ndashaka kumenya inzira byacamo kugirango ndihindure

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Izi ngingo mwatanze,ni nziza ariko byakabaye byiza mutanze ingero kugira ngo birusheho kumvikana;cyane hariya muvuga amazina umuntu ahabwa kubera amasezerano y’ishyingirwa.…..
Nanone igitabo cy’irangamimerere(actes de naissance) gifite umwanya muto wandikwamo izina ,kongeraho irindi ntibyoroshye

MWUMVANEZA Alfred yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka