RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore
Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Evode Uwizeyimana asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko.

Ku cyumweru mu masaha yo ku manywa nibwo uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa wo muri Kompanyi ya ISCO icunga umutekano yitura hasi. Uwo mukobwa ngo yari mu kazi ko gusaka abinjira muri iyo nyubako ya Grand Pension Plaza.

Hakuzwumuremyi ati “Uwo mukobwa ashobora kuba atari yamenye Nyakubahwa, amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi. So Sad (birababaje).”

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yirinze gutangaza byinshi byerekeranye n’iryo perereza rikomeje, dore ko atanemeje niba Minisitiri Uwizeyimana azahamagazwa kugira ngo yisobanure ku bimuvugwaho.

Mu bindi RIB ivuga igomba kubanza kugenzura ngo ni amashusho yafashwe n’ibyuma bifata amashusho (CCTV Cameras) byo kuri iyo nyubako, aho ibyo byabereye.

Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe kuri Twitter ko Minisitiri Evode Uwizeyimana ahohoteye uwo mugore, na we yihutiye kubinyuza kuri Twitter asaba imbabazi, avuga ko yasabye n’imbabazi uwo mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Umuntu iyo yiyumvako arumuyobozi ntashaka kubaha abandi arikowe akumvako yakubahwa nabose uriya mukobwa siwe wategetseko bashiraho iriya escaner so mugerageze kubaha abantu Bose musanze kukazi kabo evode ntawe uramusanga muri office ye amuhutaze so please respect human right

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Abanyarwanda icyo maze kubona cyo nuko twita kukantu gato kabi tukirengagiza ibyiza byinshi umuntu aba yarakoze kandi twese turabantu turahubuka turibeshya ariko nyuma yabyose intambwe yambere nokumenya ko wakosheje ugasaba imbabazi nibwo bumuntu nyabwo banyarwanda mureke dusenyere umugozi umwe tujye tureba kure mbere yo ku racting kukintu runaka uwanze mbese unamenye ucyateye uwomuntu kugwa muriryokosa kuko ntantungane kwisi ibaho

Umuhoza yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Abayobozi muri icyapa gisomwa n’abantu bose icyo uvuze, icyo ukoze kirebwa na benshi. Iyo ukoze hasi wibutsa guterana amabuye cyane ko ugomba kua bandebere ho kandi utwaye itegeko n’icyubahiro by’uwakugiriye icyizere. Biragoye ko wahirika umuntu akagwa hasi kdi waramwise ikimashini bikirengagizwa ngo bikomeze gutyo birengagizwe.Rero Min. Evode amategeko n’amabwiriza birakurikizwa uretse ko wenda habamo inyungu za politiki.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Muraho neza? Aribitangaza makuru byahano iwacu mu Rwanda.mubyukuri ubona bikorano ubunyamwuga buke cyane rwose.aricyonsomye numva ahubwo kirimo kibiba amakimbirane kibutsa ngo Min. Evode ngo yavuze. Kubantu batandukanye kinamushinja atari 1 abikora.ngo abo yabwiye nabi barimo Depute Dr.frank, Mgs Nzakamwita ngo nabagore bomunteko nshingamategeko. Ariko mubyukri abanyarwanda nuko tumaze kujijuka tuzikwirebera wenda ukagenda ukajya ubeshya abantu bakureba yewe ukanandika tukabisoma tukakwihorera bitewe ninyungu ubitezemo. Ariko mwabinyamakuru mwe mwandika nimusigeho kubiba umwuka mubi. Mubyukri ntimugakabirize ibintu ngo mwibukiranye nibihimbano. Kdi mubabazwa nukuri. Ni Min.Evode yaravuze imyitwarire yanyu kdi koko ko atabeshye kuki mudashaka kwikosora? Ahubwo muti naho tumuboneye ntibikwiye. Nawe numuntu kamereye yayigira. Ubwo c papa ko kamere yamubayeho? Ntiyasabye imbabazi. Nyamara c ntimwirirwa mwiga inyisho zivuye i roma? Numuntu byabaho cyane rwose. Nimusigeho rero.

tttt yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Icyo bamushinze atakoze ni ibihe? Gusa yisubireho kuko imyitwarire ye, imvugo ze harimo guhubuka kutabereye Umuntu w’umuyobozi. Ariko ubwo yasabye imbabazi basi nabyo bizirikanywe bamucire inkoni izamba ariko yisubireho pe kuko si ubwa mbere.

Aimé yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Gukosa bibaho nk’umuntu kandi icyiza nuko yaciye bugufi agasaba imbabazi ndizera abikuramo isomo. Naho abifuza ibihano bikakaye cyane ku bandi bakwiye kubanza kwireba niba ari abere.

Boringo yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka