RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore
Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Evode Uwizeyimana asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko.

Ku cyumweru mu masaha yo ku manywa nibwo uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa wo muri Kompanyi ya ISCO icunga umutekano yitura hasi. Uwo mukobwa ngo yari mu kazi ko gusaka abinjira muri iyo nyubako ya Grand Pension Plaza.

Hakuzwumuremyi ati “Uwo mukobwa ashobora kuba atari yamenye Nyakubahwa, amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi. So Sad (birababaje).”

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yirinze gutangaza byinshi byerekeranye n’iryo perereza rikomeje, dore ko atanemeje niba Minisitiri Uwizeyimana azahamagazwa kugira ngo yisobanure ku bimuvugwaho.

Mu bindi RIB ivuga igomba kubanza kugenzura ngo ni amashusho yafashwe n’ibyuma bifata amashusho (CCTV Cameras) byo kuri iyo nyubako, aho ibyo byabereye.

Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe kuri Twitter ko Minisitiri Evode Uwizeyimana ahohoteye uwo mugore, na we yihutiye kubinyuza kuri Twitter asaba imbabazi, avuga ko yasabye n’imbabazi uwo mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

NI byiza ko nyakubahwa yemeye ikosa akanasaba imbabazi Ariko hakwiriye amahugurwa menshi ku bantu bumva ko umwanya batijwe akanya gato bawukoresha mu guhutaza abatoya!! Muri macye n’ ukwigisha abantu ko umwanya runaka urimo utakugira indakoreka ukubaha umuto n’umukuru kd. ukamenyako icyo wiyumvamo atari buri wese ukuzi

Celestin yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

No byiza ko nyakubahwa yemeye ikosa akanasaba imbabazi Ariko hakwiriye amahugurwa menshi ku bantu numva ko umwanya batijwe akanya gato bawukoresha mu guhutaza abatoya!! Muri macye n’i ukwigisha abayobozi gufa bugufi

Celestin yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

No byiza ko nyakubahwa yemeye ikosa akanasaba imbabazi Ariko hakwiriye amahugurwa menshi ku bantu numva ko umwanya batijwe akanya gato bawukoresha mu guhutaza abatoya!! Muri macye n’i ukwigisha abayobozi gufa bugufi

Celestin yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ndashimira Minister wateye intambwe agasaba imbabazi ubwabyo bigaragaza ubumuntu.Naho kuba yakosheje byabaho ni umuntu. Kdi uwo yakosereje niba yamubabariye sinumva impamvu inkuru yabaye byacitse.

Kuradusenge yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

BANYAKUBAHWA NTIBAZWI N’ABANTU BOSE BAJYE BACA INKONI IZAMBA !!!!!!

TWAGIRAYEZU JONATHAN yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

BIRABABAJE GUHOHOTERWA N’UWAKAKURENGANUYE GUSA NIBYIZA GUSABA IMBABAZI IKINDI KANDI BANYAKUBAHWA BIBUKE KO TUBA TUTABAZI AMASURA!!!!!!!!!!

TWAGIRAYEZU JONATHAN yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ariko my dear friend nge mbona uyu muyobozi adahanwe cyaba ari ikibazo. Gusa icyo twita icyubahiro nabibutsaga ko kibereyeho guhutaza abandi nge mbona tugomba agaciro k’ikiremwa muntu kuko nyerere niwe wabivuze neza mururimi rw’igiswayire mumvugo igira it I" Binadamu wrote ni sawa" rero umuyobozi nkuwo ntandangagaciro afite. Yihane agabanirizwe ibihano naho ubundi ......

Dumburi 2 yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ariko jye mbona ibyo min. Evode yakoze bidatangaje kuko ibikorwa bisa nibyo abizwiho. Urugero, imvugo zidahwitse ati abagore n’ibimashine,abanyamakuru nimihirimbiri...so ubwo rero arimo gukoresha ububasha yahawe.

Sinzi yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

AMAZE KUBYIMBA😱😱

Samuel Sezibera yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Mu by’ukuri turashimira Ministre kuba yarasabye imbabazi kandi uwo yakoreye icyaha amubabarire ariko nawe nk’umunyamategeko azi ko icyaha iyo cyakozwe imbabazi zigabanya ibihano ntizikuraho ubukurikiranacyaha, ikindi tuba tunabona ko icyaha nka kiriya gituruka ku kintu umuntu aba ateye

Theo yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Like in most things you are limited in your options. When you feel your options are no longer limited, then you feel you can do just about anything without suffering any consequences. Guilt, bad karma for these people are the burden of losers, like taxed are for the little people. If you have God like powers you need to use and abuse them, if you become soft, you’re weak, and less feared like everyone else. Power does not corrupt instead it attracts the corrupt, that is just what I think.

Cyilima Rugwe yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Abantu Ku isi twese turi abantu. Duhuje hafi ya byose 99%. Min nawe ni umuntu, n’ikimenyimenyi yasabye imbabazi uwo yakoreye ikosa, ndetse n’ikigo uwakoreye ikosa akorera. Rero mureke gukuririza ibintu kuko nta byacitse byabaye. Icyakora nibisubira ikindi gihe nubwo hatakorwa ikosa nk’iryabaye ariko naryo rikaba ari iryambura umuntu agaciro kee, byo bizaba ari ibindi-bindi. Gusa nanone abayobozi muri rusange bagerageze rwose kuko birakabijee, mugeze mu nzego zo hasi nibwo mwamenya agaciro umuturage wo hasi ahabwaaa, ntibikwiye pee. Nasoza ngira ntiii; abanyarwanda turangwe na mbabarira na Ndakubabariyee (mbese tubane mu mahoro)

TUYISHIMIRE REVERIEN yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Minister Evode niba koko yahutaje uwo mu securite abishaka ndumva ryaba ari ikosa yakurikiranwa nk’ abandi banyarwanda Bose. Ahubwo RIB yifashishe Cameras za hariya

Alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka