RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore
Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi. Gusa RIB na yo yatangiye kugenzura ibimuvugwaho byo guhohotera umugore

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Evode Uwizeyimana asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko.

Ku cyumweru mu masaha yo ku manywa nibwo uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa wo muri Kompanyi ya ISCO icunga umutekano yitura hasi. Uwo mukobwa ngo yari mu kazi ko gusaka abinjira muri iyo nyubako ya Grand Pension Plaza.

Hakuzwumuremyi ati “Uwo mukobwa ashobora kuba atari yamenye Nyakubahwa, amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi. So Sad (birababaje).”

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yirinze gutangaza byinshi byerekeranye n’iryo perereza rikomeje, dore ko atanemeje niba Minisitiri Uwizeyimana azahamagazwa kugira ngo yisobanure ku bimuvugwaho.

Mu bindi RIB ivuga igomba kubanza kugenzura ngo ni amashusho yafashwe n’ibyuma bifata amashusho (CCTV Cameras) byo kuri iyo nyubako, aho ibyo byabereye.

Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe kuri Twitter ko Minisitiri Evode Uwizeyimana ahohoteye uwo mugore, na we yihutiye kubinyuza kuri Twitter asaba imbabazi, avuga ko yasabye n’imbabazi uwo mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Nibyiza ko mumuco nyarwanda umuntu asaba imbabazi akazihabwa ariko nkumuntu wumuyobozi ukora biriya Akica amategeko ayazi akwiye kubanza agahugurwa kuko yahemukiye umuryango nyarwanda ahemukira numunyarwanda kandi ariwe wakabaye nkoresha neza bandebereho birababaje pe .

MINANI J Baptiste yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Iri perereza rigeze hehe ?

Magira yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

ibuye rimeneka urwondo rugisukuma. Rugamba ati ntumpeho. kwanga gusakwa koko?ejo hazaza n’ufite coronovirus akanga gusuzumwa yitwaje icyo ari cyo ubundi akoreka imbaga. ibyo na haduyi yabikora agakora amabara. iyo umwereka baji se byari gutwara iki muvandi. umenye ko wahemukiye igihugu ntabwo ari uwo mupfasoni gusa. kandi nzi ko usobanukiwe n’amategeko bihagije nkuko uyasasanura. Ihangane amategeko ushinzwe yubahirizwe.

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Nonese niba yasabye imbabazi arakurikiranwa ate kdi? Gusa azisabe na nyirubwite. Naho gukomeza mu iby’imanza si byiza bavandimwe ntitukaremereze ibintu kuko umuntu wese arakosa nta muntu-malayika wabona udakosa, ndabona kwemera ikosa ugasaba imbabazi bikwiriye kujya bihabwa agaciro kuko niyo nzira yo kwiyunga no koroherana nk’imfura.

Jiles yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

hhhhh! Imbabazi zijyana n’ubutabera muvandi; ntago bitandukanana. Bityo rero uwakosheje agomba gusaba imbabazi kdi n’amategeko akubahirizwa. Gusa ku wemeye icyaha kdi agasaba imbabazi ibhano biragabanywa.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias

Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Birababaje cyane icyubahiro ubundi uragihabwa ntukiha. Iyo rero uhutaje uwakakiguhaye sibyo rwose .uwo munyacyubahiro ujya gusaba imbabazi nibyo ariko twibuke ko yahemukiye umuryango nyarwanda natumize itangazamakuru asabe imbabazi uwo umuryango nyarwanda. ESE yari yumva Perezida hari uwo yahutaje ? Birababaje

Pierre yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ibyo byabaye kuri Nyakubahwa namakosa kandi n’icyaha agomba guhanwa nabandi bitwazaga icyo bakora bikababera isomo gsa niharebwe icyo itegeko rigena

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Jye ndabona nta kidasanzwe cyabaye, gusa Evode mushimiye ko yasabye imbabazi, uwo mukobwa Nina yamubabariye, ubwo ntiyajyanye ikirego muri RIB, niba atamubabariye ubwo azamurega RIB ibone kumukurikirana, naho ubundi ubworoherane ni ingenzi

Mporanyinyi yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

None se ko hariho umuyobozi ukomeye police yigera guhagarika kubera umuvuduko atwaye imodoka kuki c bamucyiye amande akemera akayatanga? yigeze ahutaza police kubera icyubahiro afite?

Min. Evode imbabazi ntabwo zihagije aze kugira icyo yagenera uwo yahutaje droit de l’homme doit être obéi par tout le monde.

Alex yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Arikose uwo muyobozi wacu iyo atubashye numuntu ntanubaha akazi akora? Birababaje pe!!

Nyirigira Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

NI byiza ko nyakubahwa yemeye ikosa akanasaba imbabazi Ariko hakwiriye amahugurwa menshi ku bantu bumva ko umwanya batijwe akanya gato bawukoresha mu guhutaza abatoya!! Muri macye n’ ukwigisha abantu ko umwanya runaka urimo utakugira indakoreka ukubaha umuto n’umukuru kd. ukamenyako icyo wiyumvamo atari buri wese ukuzi

Celestin yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka