Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa 50

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.

Iyo nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame akaba ari na we wari uyiyoboye.

Itangazo ry’Ibyemezo by’iyo nama ni ryo rigaragaza ko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abo bantu, gusa amazina yabo n’imyirondoro ntibyashyizwe ahagaragara.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandii yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3,596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ikubiye muri iri tangazo rikurikira:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bimezebite antuwanett

munyaneza ferix yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Turasabako abantu bakatiwe iminsi 30 guhera Mumwaka ushize ko nabo bagirirwa ubuvugizi bakarekurwa kuko Amezi abaye menshi.
Byumwihariko Umunyamakuru KAYUMBA CHRISTOPHER

Alex yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

UWO MUNTU UMWE WABABARIWE NI NDE ?

MAHAME Sylvestre yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka