Gereza ni nk’urugo, gusiga metero hagati y’abafungwa ntibishoboka - RCS
Mu gihe abantu bose basabwa kuguma mu ngo zabo hakubahirizwa ingamba zo kwirinda kwandura no gukwirakiza icyorezo cya Covid-19, ibihugu binyuranye byo ku isi, byagiye bifata ingamba zinyuranye zo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwinjira muri za gereza. Mu Rwanda, hashyizweho ingamba zihariye zo kwirinda ko iki cyorezo cyagera muri za gereza, kuko biramutse bibaye byaba ikibazo gikomeye, bitewe n’uko imfungwa n’abagororwa baba babanye muri gereza.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, SSP Sengabo Hillary, yagarutse ku ngamba bafashe, kandi bizera ko iki cyorezo kizarinda kirangira kitinjiye muri gereza.
Yagize ati “Twashyizeho gahunda yo gushyira mu kato imfungwa nshya ziba zigiye kwinjira muri gereza, aho zibanza kumara iminsi 14 zifungiye ahantu hihariye kugira ngo twizere neza ko baza kwinjira ahafungiye abandi ari bazima”.
Yavuze kandi ko gahunda zo gusura no kugemurira abafunze zavuyeho, kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara mu Rwanda. Hashyizweho uburyo bwo kuboherereza amafaranga, kugira ngo abagemurirwaga batazahura n’ikibazo.
Ati “Ubu abasuraga barohereza amafaranga bayanyujije kuri Mobile Money, akanyuzwa mu ishami rya gereza rishinzwe imibereho myiza, aho uwohererejwe ahita amenyeshwa ko afite amafaranga yaguramo icyo ashaka.
Buri gereza yatangaje nomero yayo ayo mafaranga anyuzwaho, abanje kohereza ubutumwa bugufi bw’umwirondoro y’uwo yoherereje amafaranga. Muri za kantine za gereza, twongeyemo ibicuruzwa ndetse bateka n’ubwoko bw’amafunguro anyuranye, ku buryo ntacyo umuntu yakenera kugura ngo akibure. Hashyiweho kandi na telefone, aho ufunze ashobora guhamgara abo mu muryango we akababaza uko bameze”.
Ikindi ni uko imirimo nyongeramusaruro yakorwaga, nk’ubuhinzi, yose yahagaritswe, kuko aho hari impungenge z’uko bashoboraga guhura n’abandi bantu batari abo muri gereza. Imirimo yose isigaye ikorerwa imbere muri gereza gusa.
Abacungagereza na bo muri iyi minsi nta handi bemerewe kujya, yewe nta n’ubwo bataha mu miryango yabo, na bo baguma kuri Gereza.
SSP Sengabo ati “Twirinze ikintu cyose cyatuma ufunze ahura n’umuntu uvuye hanze. Abacungagereza bari mu kazi, ntibemerewe gutaha. Ibyo bafashwa byose mu kazi, babifashwa bari kuri gereza. Ubu no ku cyicaro gikuru ntabwo dukora, turakorera kuri telefone na interineti gusa”.
SSP Sengabo avuga ko ibyo gusiga intera hagati y’abafungwa bitashoboka, kuko baba babayeho nk’uko umuryango umwe w’abantu ubayeho.
Ati “Ibyo gusiga metero hagati y’abafungwa, gukoresha udupfukamunwa, ntibyashoboka muri gereza. Babayeho nk’umuryango umwe, ni nk’uko utabwira umubyeyi n’abana be bari mu rugo, ngo bajye basiga metero hagati yabo, mu gihe bari mu rugo”.
SSP Sengabo Hillary, yavuze ko kugeza ubu nta cyemezo cyo kurekura bamwe mu bafunze kirafatwa, nk’uko byagiye bikorwa muri bimwe mu bihugu. Kugeza ubu, nta muntu n’umwe uragaragarwaho na Covid-19, haba muri gereza cyangwa mu bayirinda, kuko izi ngamba zafashwe zikurikizwa ku buryo butajenjetse.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye ubuyobozi bw’amagereza ingamba bwafashe, ariko ndabusaba ibintu bibili:
1) Kutwibutsa mubinyamakuru binyuranye telefone zose z’amagereza kugirango tugoboke imfungwa, (burya ngo umugabo mbwa aseka imbohe).
2) Kumbariza gereza ya Mpanga niba umugororwa witwa Mazimpaka Aloys akihafungiye, niba ahali muzamumenyeshe telefone yanjye Myandagara Eliam ifite No 0783581552 na 0723665759, mwaba mugize neza mumubwiye ko nkiriho kandi mukamwemerera kumvugisha kugirango nibishoboka ngire icyo mwoherereza.
Murakoze, mugire amahoro.