Nta munyeshuri wifuza kwiga uzongera gucikanwa n’amashuli - FARG

Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.

FARG yabyiyemeje nyuma yo gushyira uburezi muri gahunda z’ibanze zigomba kwitabwaho, cyane cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga. Abanyeshuri bagera kuri 4678 barangije amashuri yisumbuye uyu mwaka nibo bazakomeza amashuri makuru na kaminuza.

Asobanurira abanyamakuru imikoreshereje y’ingengo y’imari ishize n’itaha, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, umuyobozi mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko uyu mwaka abazarihirwa bikubye inshuro enye ugereranyije n’umwaka washize.

Ati: “Umwaka ushize harihiwe abanyeshuri 1153, hari n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 700 dushobora kuzabona uyu mwaka yo gufasha kurihira n’abari barasigaye inyuma barangije mbere”.

Ruberangeyo atangaza ko ariko bazashyira ingufu cyane mu mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ariho abanyeshuri bashobora gutangira kwibeshaho hakiri hare, kandi bakanakangurirwa kwibumbira mu makoperative.

Mu mwaka utaha kandi amafaranga yagenerwaga ingoboka yarazamutse agera ku bihumbi 7500, avuye ku bihumbi bitanu. Ndetse n’amazu yasigaye atarubakwa n’andi yangiritse agomba gusanwa.

Muri zimwe mu mbogamizi yagaragaje, Ruberangeyo yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu bagenerwa inkunga y’ingoboka, bumva ntacyo bakora bagategereza ayo mafaranga gusa.

Ibyo bigakubitiraho n’inkunga idahagije, aho zimwe na zimwe mu nzego z’abaterankunga nazo zitinda gutanga inkunga yazo bikongera ibibazo ku batishoboye.

Ingengo y’imari iki kigega kizakoresha igera hafi kuri miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari zirenga ho gato 20 zari zakoreshejwe umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

muraho babyeyi beza ndabashimira urukundo nubwitanjye mukomeje kutugaragariza, njye nasabaga inzira nanyuramo nsaba gukomeza kwiga ndangije A1 ndifuza kwiga na AO. murakoze

MASENGESHO yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

murababyeyi beza ryose kandi turabashimira uburyo mukomeje kutugaragariza urukundo rwakibyeyi none nagirango nibishoboka abantu twize IPRC dufite A1 mubintu bitandukanye nibishoboka muzadufashe kubona A0 kuko A1 usanga batayemera hamwe nahamwe kandi byazadufasha nogukomeza muzindi level nka masters ni nizind ryose muzadufashe dukomeze muri A0 murakoze

bikorimana mateso theogene yanditse ku itariki ya: 14-10-2019  →  Musubize

FARG Ni umubyeyi pe. none ndabaza gahunda yabacikirije muri kaminuza igezehe?.

Angelus yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Abanyeshuri biga muri Christian university of Rwanda ikorera Nyarugenge bahangayikishijwe nokubura blouse kandi abandi bigamubindi bigo barayihawe bakaba bafite ibibazo byokubura amafaranga yokwishyura amacumbi nibibatunga.mudufashe tutarareka amashuri.

alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

muraho babyeyi bacu ko twasabye kwiga shortcourse amaso akaba yaraheze mukirere ,mudufashe mudukure mugihirahiro

alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Nanjye nakoze2015 mutubwira ko amanta yacu muzayasibiza muri REB none urutonde rwubushize naribuze ese ntarundi maze kwiheba pe mumfashe murakoze

bahati yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Muraho neza, nadepoje muri 2015 diplome idafite amanota.
nyuma muza kuyadushakira muri REB, none urutonde rwabasohotse nyuma 503 ntabwo nibonyemo, nagirango mumfashe niba hari urundi muteganya gusohora muzanyibuke amanota mwafatiyeho ndayafite.
Murakoze.

Uwimana Fatuma yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Muraho neza, nadepoje muri 2015 diplome idafite amanota.
nyuma muza kuyadushakira muri REB, none urutonde rwabasohotse nyuma 503 ntabwo nibonyemo, nagirango mumfashe niba hari urundi muteganya gusohora muzanyibuke amanota mwafatiyeho ndayafite.
Murakoze.

Uwimana Fatuma yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Muraho babyeyi muduhoza kumutima mfite ikibazo nakoze s6 mumwaka wa 2016 nigaga BCG jyira amanota 19 mubyukuri suko ndumuswa ahubwo nakoze rwaye ntameze neza ark nashakaga gukomeza ark nsanga ngo ngomba kwiga imyuga kuko mfite amanota macye ese nimwatubwira igihe short couses zizatagirira murakoze

kirezi Deborah yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ese mwadufasha mukatumenyesha igihe urutonde rwabasabye kwiga muri short courses rwaba ruzaza ryari murakoze.

mutamba yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Muraho nez nukuri muduhindurire muduhe aho dufitiye ubushobozi

niyonzima jean claude yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Muraho babyeyi bacu ko nadepoje nsaba Ulk mukampa iprs karongi mwamfasha mukampindurira nubwa kenshi nahasabye muhanyima ubu mba ndangije ko mfite ikibazo cyumuvandimwe wacu nitaho nkaba ntamusiga mwampinduriye koko mumfashe babyeyi kuko sinamuta ngo njye karongi murakoze

niyonzima jean claude yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka