Nta munyeshuri wifuza kwiga uzongera gucikanwa n’amashuli - FARG
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.
FARG yabyiyemeje nyuma yo gushyira uburezi muri gahunda z’ibanze zigomba kwitabwaho, cyane cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga. Abanyeshuri bagera kuri 4678 barangije amashuri yisumbuye uyu mwaka nibo bazakomeza amashuri makuru na kaminuza.
Asobanurira abanyamakuru imikoreshereje y’ingengo y’imari ishize n’itaha, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, umuyobozi mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko uyu mwaka abazarihirwa bikubye inshuro enye ugereranyije n’umwaka washize.
Ati: “Umwaka ushize harihiwe abanyeshuri 1153, hari n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 700 dushobora kuzabona uyu mwaka yo gufasha kurihira n’abari barasigaye inyuma barangije mbere”.
Ruberangeyo atangaza ko ariko bazashyira ingufu cyane mu mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ariho abanyeshuri bashobora gutangira kwibeshaho hakiri hare, kandi bakanakangurirwa kwibumbira mu makoperative.
Mu mwaka utaha kandi amafaranga yagenerwaga ingoboka yarazamutse agera ku bihumbi 7500, avuye ku bihumbi bitanu. Ndetse n’amazu yasigaye atarubakwa n’andi yangiritse agomba gusanwa.
Muri zimwe mu mbogamizi yagaragaje, Ruberangeyo yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu bagenerwa inkunga y’ingoboka, bumva ntacyo bakora bagategereza ayo mafaranga gusa.
Ibyo bigakubitiraho n’inkunga idahagije, aho zimwe na zimwe mu nzego z’abaterankunga nazo zitinda gutanga inkunga yazo bikongera ibibazo ku batishoboye.
Ingengo y’imari iki kigega kizakoresha igera hafi kuri miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari zirenga ho gato 20 zari zakoreshejwe umwaka ushize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho neza babyeyi bacu ndashaka kubaza impamvu abanyeshuri biga muri IPRC EAST banze kubaha buruse zazabo muzatubarize murakoze
rwose muturwaneho turebeko hari icyo twazageraho
mu bihe birimbere
ko mwatubwiye ngo abarangije mbere dutegereze amatariki ya nyuma ya nzeri tukaba twahebye bigezehe?
Ndabashimiye ariko no kunenga ningombwa. Ubundi umubyeyi arera abanabe ntakubasumbanya abarangije mbere ya 2010 ko ntacyo murimo kudufasha ngo twige. thx!
turabashimira cyane muri ababyeyi beza batwitaho.ikibazo dufite ko amashuri azatangira kuwa 02/09/2013 twe mwatubwiye igihe muzasohorera urutonde murakoze
Umubyi wacu atwitaho cyane turamushimira.abuyumwaka wa 2013-2014 bazashyira hanze urutonde ryari?
Turashimira umubyeyi wacu FARG uburyo itwitaho, ariko hari abanyeshuri bagira ibibazo bakabura kirenganura kandi tuzi neza ko nta mubyeyi warenganya umwana we. Hari abanyeshuri batabona bourse zabo nk’abandi kandi barakoresheje control physique, urugero bamwe mu banyeshuri biga muri AUCA, ese iyo buruse bazayibona barangije kwiga kandi tuzi ko ariyo kubafasha mu mu gihe bari ku masomo, ingendo, ifunguro, icumbi, Mutubarize umuyobozi wacu wa FARG aho bipfira. Murakoze.
dushimira umubyeyi wacu FARG kubyiza iduha gusa iyo umubyeyi afite umwana we agerageza no kumushakira imibereho yose ko ibayatanze byinshi kuki itadufasha guhanga imirimo doreko ikibura ari capital
Ndabashimira ko mwatwigishije amashuri yisumbuye ariko nkaba nsaba ko mwakomeza tukajya no mumashuri makuru kuko twebwe abarangije 2008 ntimukunze kuduha ayo mahirwe. Murakoze.
Muraho!mbanje gushimira uburyo mutwitaho mu buzima bwa burimunsi. Ikibazo mfite ndizerako ngihuriyeho nabandi benshi, ese ko mbona mu tubwirango ntawuzabuzwa amahirwe yo kwiga abishaka kandi shot courses zikaba ntacyozitumariye mwadufashije tugakomeza kaminuza ko tubikeneye? Ese niba Mwaraducukije niki muduteganyiriza?
Nonese ko 2011 bose bagiye kwiga,abarangie 2010 muradutegenyiriza iki?
Turashimira farg inkunga yayo ariko kuki iha chance abarangije mbere ya 2007 na 2010 bakirengagiza 2008 ariho hatangiye system z’ama grades thx.