Nta munyeshuri wifuza kwiga uzongera gucikanwa n’amashuli - FARG
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.
FARG yabyiyemeje nyuma yo gushyira uburezi muri gahunda z’ibanze zigomba kwitabwaho, cyane cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga. Abanyeshuri bagera kuri 4678 barangije amashuri yisumbuye uyu mwaka nibo bazakomeza amashuri makuru na kaminuza.
Asobanurira abanyamakuru imikoreshereje y’ingengo y’imari ishize n’itaha, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, umuyobozi mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko uyu mwaka abazarihirwa bikubye inshuro enye ugereranyije n’umwaka washize.
Ati: “Umwaka ushize harihiwe abanyeshuri 1153, hari n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 700 dushobora kuzabona uyu mwaka yo gufasha kurihira n’abari barasigaye inyuma barangije mbere”.
Ruberangeyo atangaza ko ariko bazashyira ingufu cyane mu mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ariho abanyeshuri bashobora gutangira kwibeshaho hakiri hare, kandi bakanakangurirwa kwibumbira mu makoperative.
Mu mwaka utaha kandi amafaranga yagenerwaga ingoboka yarazamutse agera ku bihumbi 7500, avuye ku bihumbi bitanu. Ndetse n’amazu yasigaye atarubakwa n’andi yangiritse agomba gusanwa.
Muri zimwe mu mbogamizi yagaragaje, Ruberangeyo yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu bagenerwa inkunga y’ingoboka, bumva ntacyo bakora bagategereza ayo mafaranga gusa.
Ibyo bigakubitiraho n’inkunga idahagije, aho zimwe na zimwe mu nzego z’abaterankunga nazo zitinda gutanga inkunga yazo bikongera ibibazo ku batishoboye.
Ingengo y’imari iki kigega kizakoresha igera hafi kuri miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari zirenga ho gato 20 zari zakoreshejwe umwaka ushize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
hi! reba ibya farg ni danje murebe ukunu twapfuye nabi muri ULK ubu hara abanyeshuri kuva mukwezi kwa 7\2015 kugeza nubu nta mafaranga baraduha ibaze nawe goturi kwiga ibiki? amazu nikibazo none kuki coordinator yatubeshye ko bazayaduha none wenudi muntu ukora mucyigega bakavuga go dushime Imana yatumye turikwiga sha Imana itakujyanye kwiga umwana wumuntu we ntanyinya tekereza abobana barihe? nonese umuyobozi mukuru koyavuzeko nta kibazo oyo yabantu 48 abahe ?nimudufashe twebwe byara dushoboye erega tuzi nabariganyije umugisha wundi nibihagane ibyisi namabaga sawa murakoze
Murakoze ni umunyeshuri wahawe kwiga muri c.e ko twe tubona urutonde rw’ abemerewe kuri internet biba byagenze gute. Murakoze mbashimiye uko mubyakiriye nigisubizo cyiza
Muraho Muraho?!
Njye nagiraga ngo mbabaze, ese ko tugeze kuwa 14/10/2014 Kdi abandi banyeshuli bakaba baratangiye 22/9/2014.
Ese abazarihirwa n’ikigega cya FARG Bo, bazatangira kwiga ryari Koko?!
kuki murushaho kudutera agahinda koko? ubuse abo mutafashe bazajyahe? gusa muratubabaje.
Mbere yabyose murabo gushimwa. gusa haricyo mbaza. kuki mushyira ubusumbane mubana? muti ntamwana wifuza kwiga uzacikanwa, ariko siko mbibona. ubu abana barangije muri 2013 ibintu mudukoreye byigeze bibaho mumateka ya farg? na boursse ya leta ntabwo bazamura amanota kuri iyi ntera rwose. gusa twasabaga ko mwagerageza mugaha abana amahirwe yo kwiga byibuze mugahumiriza mukongera mukagabanya amanota, kuko kudusaba ko ngo abataragize ayo manota bakwirihira nyuma bakazafashwa hari abatabishoboye kdi bashaka kwiga. murabafasha iki? niba imibereho yacu tuyiteze mukwiga kuki mutaduha amahirwe angana?
ndabashimira uburyo mwadufashije ndetse mukidufasha arko numva nanenga uburyo farg itererana abana yareze iyo babonye bourse ya REB
Muraho babyeyi nejejwe no kubandikira mbasaba ko mwa tubwira nimbba yanzu iri ikigali ya one de la campain ko mwatangiye kuyishyiramo abana nicyo mwagendeyeho
Mwaramutse babyeyi mwatubarije nimba abana barihirwa na farg nimba baziga murakoze
muraho babyeyi bacu ikibazo nashakaga kubaza abana barangije 2013/2014 bazakomeza amashuri cyangwa ntago bazakomeza nimba bazakomezase niryari kohabura 2 week mwatubariza tukava mugihirahiro dore kobenshi banze nokugira icyobakora kubera kwizera kobaziga murakoze
Farige We!! Njyewe Izuba Rigiye Kunyica Ndepoza Imyaka 4 Nimyinshi Hanzaha!
muraho! twabazaga igihe abanyeshuri ba farg bazatangirira kudepoza? ese attesitation ko zitarasoka!resulta zamanota zaba zemewe?
Muraho neza. none mwatubariza uko abarangije 2014 baterwa inkunga na Farg bifuza kwiga kaminuza bizagenda duheze murungabangabo.murakoze