Nta munyeshuri wifuza kwiga uzongera gucikanwa n’amashuli - FARG
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.
FARG yabyiyemeje nyuma yo gushyira uburezi muri gahunda z’ibanze zigomba kwitabwaho, cyane cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga. Abanyeshuri bagera kuri 4678 barangije amashuri yisumbuye uyu mwaka nibo bazakomeza amashuri makuru na kaminuza.
Asobanurira abanyamakuru imikoreshereje y’ingengo y’imari ishize n’itaha, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, umuyobozi mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko uyu mwaka abazarihirwa bikubye inshuro enye ugereranyije n’umwaka washize.
Ati: “Umwaka ushize harihiwe abanyeshuri 1153, hari n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 700 dushobora kuzabona uyu mwaka yo gufasha kurihira n’abari barasigaye inyuma barangije mbere”.
Ruberangeyo atangaza ko ariko bazashyira ingufu cyane mu mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ariho abanyeshuri bashobora gutangira kwibeshaho hakiri hare, kandi bakanakangurirwa kwibumbira mu makoperative.
Mu mwaka utaha kandi amafaranga yagenerwaga ingoboka yarazamutse agera ku bihumbi 7500, avuye ku bihumbi bitanu. Ndetse n’amazu yasigaye atarubakwa n’andi yangiritse agomba gusanwa.
Muri zimwe mu mbogamizi yagaragaje, Ruberangeyo yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu bagenerwa inkunga y’ingoboka, bumva ntacyo bakora bagategereza ayo mafaranga gusa.
Ibyo bigakubitiraho n’inkunga idahagije, aho zimwe na zimwe mu nzego z’abaterankunga nazo zitinda gutanga inkunga yazo bikongera ibibazo ku batishoboye.
Ingengo y’imari iki kigega kizakoresha igera hafi kuri miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari zirenga ho gato 20 zari zakoreshejwe umwaka ushize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
Babyeyi ndabinginze muzadufashe impfubyi mugenzure izitagira ahoziba muzahere inyanza mukagari ka rwesero .2 muzagenzure uburyo ingoboka bayitanga ntitubyishira
muzaduhe kwigwa indi level nka masters kubarangije A0 AND A1
nibishoboka muzabikore
mumfashe kwuga
nifuza kwiga narangije muri 2013 muri pcm ngira amanota 19 mubyukuri nubwo natsinzwe siko nabyifuzaga mbese ubu byahwaniyemo koko ko mbona nabuze ubushobozi bwo kwirihira ngo nkomereze aho mwari mugeze nukuri nimurebe icyo mumfasha
mfite ikibazo niga muri ick ko nagize ikibazo nkasibira kandi nasibiye bitanturutseho narindwaye ndata examen naje no kuri farg kuvuga ikibazo cyanjye ariko ntacyo mwamariye kandi abuze amafaranga yo kwishyura none ubwo nzakoriki
mfite ikibazo niga muri ick ko nagize ikibazo nkasibira kandi nasibiye bitanturutseho narindwaye ndata examen naje no kuri farg kuvuga ikibazo cyanjye ariko ntacyo mwamariye kandi abuze amafaranga yo kwishyura none ubwo nzakoriki
Mwiriwe .naracikanwe ntago nadepoje none ubwo kombona bagiye kwjha ubwo twakora iki bizongera natwe tubone amahirwe cyangwa byarara ngiye murakoze
Abongereweho list yabo iboneka gute, ab’imyuga se bo bazarebera hano kurubuga nabo? murakoze.
Mwaramutse babyeyi!!! Njye nabaza ga igihe cyo gutangira kubantu bafashwa ni ikigega cya farg kuko njye nabuze inguzanyo muri reb deposa ku karere none nabazaga niba harikizere cyo kwiga kuko abandi baratangiye.murakoze!!!!
Muraho,nonese Abanyeshuri Barihirwa Na Farg Bagiye Kwiga Kaminuza Baka Inguzanyo Muzadusobanurire.
ntiyandikishijemubacikanye mbura icyemezo 2014 naje kuri farije banyohereza gukosoza kukarere none kujyeza ubu nabuze icyemezo ubishijwe mukarere ahorabwirango ninkosoze paka kibonetse kandi maze gukosoza imyaka 2 nakoriki?
Mubyukuri njyewe niga muri iprc kigali ubushize mwaje gukora control bamwe twibura kuri liste none nabazaga niba muzagaruka cyangwa ukobizagenda nyuma murakoze mugire ibihe byiza