Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza abarimu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubutumwa agaruka ku kamaro ka mwalimu anabashimira akazi bakora.
- Perezida Kagame
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwalimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”
Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.
— Paul Kagame (@PaulKagame) October 5, 2020
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MWALIMU akwiye gushimirwa n’isi yose.Ikibazo nuko usanga mu bihugu byinshi ariwe uhembwa nabi kurusha abandi bantu bose bize.Ariko hari abandi bantu bakwiye gushimirwa imihate yabo mu murimo wundi wo KWIGISHA.Abo ni abantu bakora umurimo wo kubwiriza ijambo ry’Imana.Yezu yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora uwo murimo kugeza igihe azagarukira ku munsi wa nyuma.
Bawukora bate?Ntabwo bigishiriza mu mashuli.Ahubwo bigana Yezu n’Abigishwa be,nabo bagasanga abantu aho bari,mu nzira no mu ngo zabo.Ibyo bituma abantu bahinduka beza,bagashaka Imana,ikazabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.