85% by’abakoze ikizamini cy’akazi k’ubwarimu baratsinzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.

85% by'abakoze ikizamini baratsinzwe
85% by’abakoze ikizamini baratsinzwe

Ibizamini by’akazi byakozwe kuva tariki ya 14 kugera kuri 17 Nyakanga 2020 mu gihugu hose, umukandida akaba yarasabwaga kugira amanota nibura 70% kugira ngo abe yatsinze.

REB ivuga ko ibyo bizamini byitabiriwe n’abarimu 40,000 mu gihugu hose, muri bo 5,866 bangana na 14.66% bakaba ari bo babashije kugira amanota 70% kuzamura, mu gihe abandi 34,134 bangana na 85.3% batsinzwe.

Abarimu babashije gutsinda icyo kizamini baje biyongera ku bandi 1,300 bari bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irené Ndayambaje, avuga ko abarimu batsinzwe batari bujuje ibisabwa.

Ati “Kuba ufite impamyabumenyi no kumenya ibyo uha abanyeshuri ni ibintu bibiri bitandukanye! Turashaka abarimu bafite impamyabumenyi ariko banafite ubushobozi bwo kwigisha ibyo bazi”.

REB ntiratangaza igihe ibindi bizamini bizongera gukoreshwa, gusa yavuze ko amatariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Dr. Ndayambaje ati “Dukeneye umubare munini w’abarimu. Ibi bizatuma habaho gusimbuza mu buryo bwihuse igihe hari ugiye mu kiruhuko cyo kubyara, cyangwa se igihe hari usezeye ku kazi”.

REB ivuga ko abo barimu bazoherezwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (TVETs), bitewe n’imyanya ndetse n’amasomo abarimu bazigisha.

Uko gushaka abarimu byari byakozwe na REB, uturere n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Hagati aho ariko, igihe amashuri azongera gufungurira ntikiramenyekana. Gusa Guverinoma isaba amashuri gukomeza kwitegura, hanategurwa uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwo kwitegura kandi, Leta ubu iri kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22,500, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo abana bakora bajya ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Mwaramutse.Umwuga wo kwigisha Ni umwuga mwiza,ndavuga k’umuntu ubikunda.Arikok’umuntu wakoze icyi kizami yewe ukanagitsindaku rwego two hejuru,ariko waje nkushaka akazi,ntabwo bizakorohera.Kuki? Kuko waje ishaka amafaranga kdi ntabwo bahemba agatubutse,uzahagera rero ubihirwe igikuriraho,abana ubaha ibyo Ubonye kuko utishimye.Bariya bana ducyeka kobaba batabibona,turibeshya kuko kuva P1,ntabwo umwana uzamutuburira nkuko bivugwa ngo areke kubibona Igikurikira atangira kugirana utubazo n’abana cg biciye ku babyeyi babo.Abasigaye acunganwa n’amatariki ko gushira agahembwa.Uzavuge uti inzira nahisemo siyo.Ntibahari?Uko mbyumva kwigisha Ni umuhamagaro nk’iyindi,kuba ubikunda kandiufite n’ubwenge uzatanga kuri abo baziranenge b’u Rwanda.Vive le MINEDUC

Kayitare Anicet yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Title muyihindure ni abashakaga akazi k’ubwarimu si Abarimu kko hari hemerewe n’abatarize kwigisha

Eric yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

UBUREZI BWIZA

Iri suzuma ryakozwe nkeka ko ryakabaye ryaragiye rikorwa byibura buri 5years ryari kuba ryaragiye rifasha abalimu kutirara.
Gusa bikanahuzwa no kongezwa umushahara kugirango uburezi bukomeze gutera imbere.
Hari ushobora gusanga umunyeshuli afite amikoro yo ku browsinga internet mwalimu ugasanga attira bundle umunyeshuli.

Impungenge zihari ni uko abalimu-barezi tuzababura tukongera tukiyambaza abatsinzwe.

Ariko iri suzuma ni ngombwa.
Thanks

Uburezi Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Njye mbona ahari ikibazo batarahamenyape umushahara wa mwalimu urutwa n,umuturage uhabwa VUP cg usoroma icyayi,ntamuhanga uzemera kujya mu uburezi babihe abo bana barangije muri 12years batigeze batsinda ikizami ntakimwe ,mutange umushahara murebe NGO uburezi buratera imbere .ibihugu byateje ireme ry,uburezi imbere byitaye kuri mwalimu.urugero ubudage.

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ntabwo mwarimu yatsinda ikizamini cyo mu ishuri ngo icyakazi kumunanire ,niba wize imyaja itatu mu ishuri ukabona diplome kymvwirango watsinzwe ikizamini biragorana ,nge ikibazo nagishyira ku turere,kuko ukosora siwe wandika amanota ,turakosora ubundi tugatanga impapuro zanditseho *V* Cyangwa *V* iciyemo kabiri ntumbaze aho amanota ashyirirwaho,mbese ni system ikireshwa hafi mu gihugu hose,ubwo bakuramo abo bakeneye abandi ntumbaze bayashyira ,nkurugero uzarebe nibangahe akenshi bajya nkuri waiting list ,cyangwase ngo usange afite 69,8,7 kuburyo yahita arekarama akabona 70% ,ikibazo kiri mu mikosorere ntahandi kiri.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Nonese abatsinze bo bazakora icyo kizami?ariko birantangaje pe uziko abantu barangije amashuri nta bumenyi abenshi bafite

Ndayishimiye jado yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Uwakwigishije akaguha diplome ari we wakubajije ni gute ajya kugushyira mu kazi akakubaza ibitajyanye n’ ibyo wize? Bigaragara ko REB yishakira guhora ikoresha ibizamini. Umuntu yahawe diplome ya TTC iyo REB iyimuhaye. Agiye mu kazi abajijwe ibyo atize wmwarangiza mugasebanya? Ubwo se weekness iri ku wahawe ikizamini cg iri ku watanze diplome ari na we utanga ibizamini? Niba badashoboye kuki mubaha impamyabushobozi? Ibyo bibazo mutanga bagiye mu kazi mwagiye mubibaha mu kizamini cya diplome hakiri kare?

peter yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ubwo se urimo kuvuga ibyo uzi? Umwarimu aba ari umuhanga muri domains zose kandi niba warize ubwarimu ibyo yiga sinabyo yigisha kuko amasomo ya secondaire siyo atangwa muri primary. Ibyo mwarimu yiga ni ibimufasha gufungura ubwonko, ahubwo impamvu badatsinda biriya bizamini ni uko ari abaswa nta kindi. Ireme ry’uburezi riri hasi cyane. Dore nawe uti weekness kandi ari weakness!!!

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

ni koko REB yatanze diplome ku batsinze ariko icyo tugomba kwibuka ni uko umuntu ageraho akibagirwa ibyo bamwigishije kuburyo babimusubirishamo bikamucanga ubwo rero niba abo barimu baribagiwe ibyo bize ntimukarenganye REB kuko ibyo ikora ndabishyigikiye.

unknown yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Nkunda ko berekwa ariko ngatangazwa n’uko batabona! Ntamuntu muzima ugishaka kwigisha nibabihe abo baswa babuze icyo bakora!

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

mbega wowe ubu koko utwita abaswa uhereye he? ubwo harya ntiwabyaye koko, mbega cyakora niba utaranabyara uzabyara kuko wabyawe, ariko abarimu ntabwo twabuze icyo dukora kuko tubarera abana banyu mu gihe mwagiye kubaahakira ibibatunga, ahubwo uzadusabe imbabazi kuko uradusebeje pe,uratwandagaje cyane mbese ni nko kudutuka ku babyeyi bombi.

ndagijimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ntibitangaje kuko 85% by’abajya kwiga uburezi ari ababonye amanota make mu kizamini cya Leta.Uwabihakana yakora ubushakashatsi mu batsinzwe.Mu yandi magambo iyi ni ifoto ya RWANDA Education Board.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka