85% by’abakoze ikizamini cy’akazi k’ubwarimu baratsinzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.

85% by'abakoze ikizamini baratsinzwe
85% by’abakoze ikizamini baratsinzwe

Ibizamini by’akazi byakozwe kuva tariki ya 14 kugera kuri 17 Nyakanga 2020 mu gihugu hose, umukandida akaba yarasabwaga kugira amanota nibura 70% kugira ngo abe yatsinze.

REB ivuga ko ibyo bizamini byitabiriwe n’abarimu 40,000 mu gihugu hose, muri bo 5,866 bangana na 14.66% bakaba ari bo babashije kugira amanota 70% kuzamura, mu gihe abandi 34,134 bangana na 85.3% batsinzwe.

Abarimu babashije gutsinda icyo kizamini baje biyongera ku bandi 1,300 bari bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irené Ndayambaje, avuga ko abarimu batsinzwe batari bujuje ibisabwa.

Ati “Kuba ufite impamyabumenyi no kumenya ibyo uha abanyeshuri ni ibintu bibiri bitandukanye! Turashaka abarimu bafite impamyabumenyi ariko banafite ubushobozi bwo kwigisha ibyo bazi”.

REB ntiratangaza igihe ibindi bizamini bizongera gukoreshwa, gusa yavuze ko amatariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Dr. Ndayambaje ati “Dukeneye umubare munini w’abarimu. Ibi bizatuma habaho gusimbuza mu buryo bwihuse igihe hari ugiye mu kiruhuko cyo kubyara, cyangwa se igihe hari usezeye ku kazi”.

REB ivuga ko abo barimu bazoherezwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (TVETs), bitewe n’imyanya ndetse n’amasomo abarimu bazigisha.

Uko gushaka abarimu byari byakozwe na REB, uturere n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Hagati aho ariko, igihe amashuri azongera gufungurira ntikiramenyekana. Gusa Guverinoma isaba amashuri gukomeza kwitegura, hanategurwa uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwo kwitegura kandi, Leta ubu iri kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22,500, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo abana bakora bajya ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Ko twatsinze ikizami bamwe tukaba tutarabona offer byagenze gute mudusobanurire

Abimana primitive yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Ku bizamini by,icyongereza byakozwe n,abarimu; MINEDUC ishishoze ntigirengo Ni ugutsindwa icyongereza cg SE cyonyine na ICT yaziyemo:wajyaga guclicka ukayoberwa aho uclicka ubwo bikaba byagurutse! So,kongererwa ubumenyi bizabe no muri ICT cyane cyane Kubo bita aba BBC(Born Before Computer).Uzi kuba ururimiurusobanukiwe,uzikurusoma,kurwandika ngo ushyizwe mu cyiciro cy,abatangizi?MINEDUC ikome urusyo ikome n,ingasire!

Teacher Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Muduhe email zuturere

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2020  →  Musubize

Mbanje kubashimira cyane REB mubyukuri birashoboka ko ikizamini cyaza gikomeye, kikagutsinda arik kubazwa ibitari kuri level yawe , nayo yaba impamvu yo gutsindwa niba uzigisha maths ubazwa geography gute. Kand tunasubize amaso inyuma abari kubazwa bize gute ese diplom bafite zibemerera gukora ikizamini kuko mukizamini samahirwe bisaba kwitegura .murakoze .

Niyomugabo Theophile yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Abize baboroka bagera ahasaba ibitekerezo byabo bwite bakaborokora ibidafite Aho bihuriye

john yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Gutsindwa ibizamini Ni ikimenyetso cy’uko diplome zabo cg certificate bahabwa arizo zifite ikibazo. Ndetse iyo mibare igaragaza abakabaye barabonye diplome. Umunyeshuri utsindira kuri 15% agahabwa diplome aba azayikoresha iki?
Ikindi gishobora gutuma batsindwa, nukubabaza ibya politike nkaho aribyo bazigisha! Reb nitegure ibizamini bijyanye nisomo umuntu azigisha Aho kujya kubaza

john yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Turabashimiye abayobozi n’abandi bafite uburezi mu nshingano zabo. Ubundi igihe cy’igeragezwa ni amezi 12 kuri mwarimu utangiye umwuga w’uburezi ariko Hari uturere Umwarimu amara imyaka 3 nta baruwa ya burundu agira. Ese Ayo manota y’isuzuma atangwa na nde? Asuzumwa na nde ku buryo niyo ubajije iyo baruwa bakubwira ko amanota yawe atarasuzumwa cyangwa ataranagezwa ku karere.
Ese umuyobozi w’ishuri aramutse asezeye cyangw agahindurirwa
Umwanya w’akazi uzaza nawe azakenera ukongera y’isuzuma mwarimu?

Emmanuel TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Bavandimwe muvugishe ukuri,items ry’uburezi ntabwo rizicwa nabarimu baptize uburezi,nonese 85% byabatsinzwebo bigishijwe nabatarize uburezi?kd ibizamini byatanzwe nta education yarimo ni domain gusa.ahubwo niha warize uburezi kora ibizamini nutsinda ujye mukazi,ubuc bariya batsinzwe ntabize uburezi barimo!!!?

HARERIMANA Theoneste yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Mbanjije gushimira REB kubijyanye nogukoresha ibizamini kumyanya y’abashaka akaziko kwigisha ariko nifuzagako hakurikizwa nandi ma lists yambere .
urugero: ngewe nakoze ibizamini byakazi kokwigisha mumashuli yisumbuye mumwaka wa 2017 ndabitsinda
Urugero :kayonza:90
Gatsibo:72
ariko ntakazi nigezembona Kandi mbufitiye ubushobozi.

Murakoze

Ndayishimiye Jean Remy yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Mwiriwe mbanje gushimira REB by’umwihariko kuko mubyukuri nkuko byavuzwe ko abarimu bahatanira gukora akazi kubwarimu ko batsinzwe si igitangaza ahubwo hakarebywe koko abafite impano bafite umurava batitaye kumafaranga cyane kandi bazi icyo bagiye gukora ntekereza ko kuba impano y’umuntu ko akenshi ariyo ibyara results zifatika kurusha kureba ngo ni uko ari domain ye So nge sinize uburezi ariko nkora couching kandi abana bazamuka bari kurwego rushimishije kandi cyane sinize education ariko ni talent yange kuko ndabikunda kandi sinita kunyungu cyane icyambere ni uko mbona abana mfite batsinda erega results nziza niyo nyungu yambere!

Dusangiyimana Olivier yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Mubyukuri birababajeko abomuri vp barusha abarimu umushahara kd batarize byibura mwarimu yakagombye guhembwa70000 kd dushingiye kukazi bakora nayonimake ark nukwitanga lmana izabahemba gusa inguzanyo kubarimu iryibonekera igihe bayishakiye ,bizabafasha mukwitezimbere,

Nsabimana jacques yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Aba barimu baba barize bakurikiye Programe Leta yashyizeho, jye nibaza ko byaba byiza kubaha imyanya hakurikijwe amanota babonye barangije icyicirp cya kabiri cy.amashuri yisumbuye.

Abarangije Kaminuza bo baba barigishijwe n.abarimu bari qualified, twakwizera ko babahaye amanota bakurikije ubushobozi bababonana.

Kuvuga ukuri dukwiriye guha agaciro programu zatanzwe ndetse n.abo twashinze uburezi. Cyakora ibizamini byajya bikora abatakurikiye iby.uburezi kuko hakenewe kumenya ubuhanga bwabo mu bitangwa mu rwego rw.uburezi Kandi mbere yo gutangira kwigisha bagahugurwa ku birebana no gutegura no gutanga amasomo ajyanye n.ibyo bazigisha.

Mupenzi Peter yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Kwiga uburezi ntibivuze kumenya gutegura amasomo bigisha gusa harimo nokwiga imwana ukamenya uwowigisha uwo ariwe nuko wamwitwaraho mugihe uhuye nikibazo.nibindi....niyompamvu abatarize uburezibajyabahugurwa mbere yokwinjira mwishuri hagatagwa ubure nubumenyi.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka