85% by’abakoze ikizamini cy’akazi k’ubwarimu baratsinzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kiratangaza ko kiri gutegura gukoresha ibindi bizamini by’akazi ku barimu, nyuma y’uko abarimu 34,134 bangana na 85% by’abari bakoze bose batsinzwe ikizamini cy’akazi.

85% by'abakoze ikizamini baratsinzwe
85% by’abakoze ikizamini baratsinzwe

Ibizamini by’akazi byakozwe kuva tariki ya 14 kugera kuri 17 Nyakanga 2020 mu gihugu hose, umukandida akaba yarasabwaga kugira amanota nibura 70% kugira ngo abe yatsinze.

REB ivuga ko ibyo bizamini byitabiriwe n’abarimu 40,000 mu gihugu hose, muri bo 5,866 bangana na 14.66% bakaba ari bo babashije kugira amanota 70% kuzamura, mu gihe abandi 34,134 bangana na 85.3% batsinzwe.

Abarimu babashije gutsinda icyo kizamini baje biyongera ku bandi 1,300 bari bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irené Ndayambaje, avuga ko abarimu batsinzwe batari bujuje ibisabwa.

Ati “Kuba ufite impamyabumenyi no kumenya ibyo uha abanyeshuri ni ibintu bibiri bitandukanye! Turashaka abarimu bafite impamyabumenyi ariko banafite ubushobozi bwo kwigisha ibyo bazi”.

REB ntiratangaza igihe ibindi bizamini bizongera gukoreshwa, gusa yavuze ko amatariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Dr. Ndayambaje ati “Dukeneye umubare munini w’abarimu. Ibi bizatuma habaho gusimbuza mu buryo bwihuse igihe hari ugiye mu kiruhuko cyo kubyara, cyangwa se igihe hari usezeye ku kazi”.

REB ivuga ko abo barimu bazoherezwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (TVETs), bitewe n’imyanya ndetse n’amasomo abarimu bazigisha.

Uko gushaka abarimu byari byakozwe na REB, uturere n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Hagati aho ariko, igihe amashuri azongera gufungurira ntikiramenyekana. Gusa Guverinoma isaba amashuri gukomeza kwitegura, hanategurwa uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwo kwitegura kandi, Leta ubu iri kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22,500, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo abana bakora bajya ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Ndashima abateguye n’abakurikiranye iki gikorwa cyo gushaka abarimu bashya uyu mwaka wa 2020 ndabashimiye barakoze ibizamini byakozwe mumucyo rwose ndetse binakosorwa mumucyo kurusha imyaka yose yatambutse. Ikigaragara hatsinze ubikwiye rwose si nakubeshya kuba hatsinze 15%
Babikwiriye biruta gutsindisha benshi badashoboye. Bayobozi mukomereze Aho ndabashimiye.

Dieudonné DUKUZE yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Abagena imishara, mwafashije abarimu nibura bagahera kuri bihumbi mirongo (80,000)kuzamura ra? 48000 koko muri 2020!? Abanyapolitiki bo bakwigomye bagahembwa aringaniye nabo bakitangira igihugu, imishahara bagasaranganyiriza abarimu.Umuntu wo mu cyiciro cya mbere cy’ubutehe utabarwa ngo adapfa, muri VUP ahembwa 45000, mu byukuri ari ku rwego rumwe na Mwalimu!

Girubuntu yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

arikose bavandi umuti n umushahara ngutsinde?cg nubumenyi ufite mugutsinda mpamyako kwigisha ari umuhamagaro kuko ntamushara wakura muri teaching bitwo twitangire urwanda nkabana rwabyaye urugero ruto ninde uyobeweko yaciye mumaboko ya mwarimu doctor, minisitiri,mayor nabandi haruwibuka ngwavuge uruhare runini mwarimu afite mwiterambere ryacu aha ndavuga teacher motivation yamotiva abana ate ntamotivation afite?

alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ibi hari icyo bivuze, Ireme ryuburezi ririhasi, ubwo barangiza amashuri batari qualified.uburero ubwomugiye gukoresha abatarize uburezi, Noneho abana bazajyabarangiza amashuri ntabumenyi, bityo batsindwe kwisoko ry’umurimo

Zaīhangś yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Burya icyo umuntu abiba nicyo asarura.
Uzabaze n’abahinzi uko bita ku bihingwa n’uko babifumbira nibyo bibereka umusaruro bazabona.

Mu barimu b’abahanga abo wasanga bagikora ibyo bizamini ni abo 15% n’ubundi.
Baba baragiye guhatana mi bindi bashobora kuboneramo imibereho itari nk’iyo bakura muburezi (public)

MINEDUC yongere ubushishozi kuwo yita umwarimu wayo mu mubereho ye!. N’ifoto atanga muri iyi society nyarwanda irimo Gutera imbere.

Teacher yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Igihe cyose bazashaka gukoresha ikizamini cy’ ubwarimu abantu batize uburezi ntakizababuza gutsindwa kuko iyo domain si iyabo. Ibyaba byiza babanza baha akazi abantu bose bize uburezi babifitiye impamyabushobozi kuko barahari benshi batagira akazi noneho imyanya isigaye bakabona kuyishakira abndi barimu. Gutanga umushahara ukwiriye kandi nabyo biri mu byatuma babona abarimu bashoboye. Naho muguhe hagitangwa umushahara w’intica ntikize abarimu bazabona ni abo barigutsindwa nyine ku buryo bukabije. Gusa mbabajwe n’abana bagiye kuzigishwa n’ abo barimu bashya. Icyakora REB izabategurire amhugurwa menshi kuko ni nko kubigisha bushya.

Kamana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Njyewe Bataratangira kubaza gutya twarakoraga mu turere bakaduha amanota make nka 78%, ugasanga hari ababonye za 98%, nkibaza niba ndi umuswa byari byaranyobeye ariko exam ya mbere REB yatanze mu kwa 12/2019. narakoze nkora ikizamini nasabye ku isomo nzigisha . naragitikuye promotion ndayibona da! ubwo se koko sinarenganuwe n’ibizami byose nakoraga bakaduha aya za 78, hari abo bahaye za 98.., ahubwo MINEDUC na REB barakoze kubizamo kuko uturere twari twarazengereje abantu, recruitement yari yaruzuyemo amarangamutima ntiriwe mvugira aha, kuko byari bizwi ko hatsinda uwagize uko avuga.
Naho abatsindwa ubwo ni ugusubira muri domain bize bakaziyibutsa neza kuko ntiwaha umuntu exam ya methodology kandi atari muri practice, niba yarize education methods azajya azikoresha ategura isomo, ariko yigishe ibyo abasha nawe kuba yakwicara agakora agatsinda. ureke rimwe twasabye kwigisha ahantu kandi tutarize ururimi ndavuga literature cg GP(General Paper) bakaduha exam twese imwe kandi turimo abzigisha sciences, Humanities, ... hari kera ahantu hamwe mu Burasirazuba nka za 2018

ndagijimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Erega uburezi ntabwo bureberwa gusa mu mfuruka umwe; ahubwo twagerageza guhuza ingingo nyinshi:
1.Aba candidates bize bate?: contents, ababigishije, situation bizemo,
2. objectives y’ Uwababajije yari iyihe?:

3.Uburyo bw’ imikosorere nibindi byinshi.
Ariko inyuma y’ibyo byose bitanga akazi kubategura , abakurikirana, abakosora.... mbese ni uburyo bwo guhimba akazi.
byerekana Ishusho y’ ireme ry’ uburezi ndetse no guhuzagurika muri iki kigo.

Unknown yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Kubera ko abenshi bari bamenyereye kubazwa general knowledge kuri pedagogy na methods zo kwigisha na documents abarimu basabwa gutegura mu bizami byabanje mbere y’uko gahunda ihinduka. Ubu niba uvuze ko wize French cg Math ugasaba mu myanya ijyanye n’ibyo wize! baraguha ikizamini cyumutse kuri ayo masomo ushaka kuzajya kwigisha, ukarwana nacyo mu gihe cya 1h 30’ ubundi bakareba koko niba iyo domain hari icyo uyiziho! ese ubwo wajya kwigisha imibare udashobora na factorisation zo muwa

ndagijimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza? ndabasuhuje,ariko nkatwe nk’abanyeshuri twari turi muri internship,ubu REB na UR ntibakwicara hamwe bakabyigaho bakaduha ibyangombwa natwe tukaba twakwemerwa gupiganirwa iyo myanya cyane ko Covid-19 yaje turi gusoza ukwimenyereza umwuga w’ubwarimu,cyangwa se wenda Kaminuza y’ U Rwanda ishami ry’uburezi rikaba ryaduha A1 mu gihe A0 zaba zitabonetse, Murakoze ndabashimiye!

BAYAVUGE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Mukosore umutwe w’iyi nkuru kugira ngo hataza kubaho kwitiranya ibintu.

Ni gute muvuga ngo abarimu batsinzwe ikizamini?
Byatumye nibaza niba abagiye gukora ikizami cy’akazi ku mwanya runaka bahita bitirirwa uwo mwanya
Càd ntimwagakwiye kuvuga ngo abarimu batsinzwe ikizamini ahubwo
"abakoze ikizami cy’akazi ku myanya yo kwigisha..."

Ibi bituma havamo kuvuga ko abarimu badashoboye Kandi mu byukuri abakoze icyo kizami atari abarimu ahubwo ari abifuza kuzaba abarimu.
Murakoze

Steven Ns yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Iyi title muyihindure pe! Abakoze si abarimu ahubwo ni abantu bashaka akazi k’ uburezi. Ikindi Kandi sintekereza ko bose bize TTC kuko mperuka REB ivuga ko mu ba candidates ikeneye hashobora kubamo n’ abatarigiye uburezi. Ku bwange rero mbona ikibazo cyashakirwa mu mfuruka ebyiri. 1. Kuba evaluation itarabaye objective. Bivuze ko uwababajije atitaye ku bumenyi bakabaye bafite.
2. Kuba ababazwa badafite ubumenyi bukwiranye n’ impamyabumenyi zabo. Bivuze ko bahawe impamyabumenyi zitabakwiye. Then, whose mistake is it?

The truth yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Iyi ntsinzwi iterwa n’uko abakandida binjira batiteguye(ubunebwe cg negligence) Kandi ubu dukeneye abarimu bari updated bazi ibyo barimo Kandi barahari.
Naho title yo n’iyo REB itanze itangazo ihamagara abarimu ikongeraho ngo babishoboye cg see bafite uburambe.
Ntakuntu wabona level uRwanda rugezeho kurwego mpuzamahanga ngo habeho kurecruitinga umurezi uzeyuka.

Madjanga Levi yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka