Guhera muri Nzeri abanyeshuri bazigira ku nguzanyo ya BRD

Guhera mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2015, abanyeshuri biga muri kaminuza bazatangira kwigira ku nguzanyo bazasinyana na Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), inguzanyo bazajya bahabwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe baherereyemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Mata 2015, Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ari bo bazahabwa inguzanyo, naho abari mu bindi byiciro bikazaterwa n’ubushobozi buzaba buhari.

Yagize ati “Umunyeshuri ugiye kwiga muri kaminuza azajya asinyana amasezerano na BRD kandi yuzuze amasezerano yose birebana arimo kuba afite umwishingira, no kuba byibura ari mu byiciro bibiri bya mbere by’ubudehe. Ibi bireba abanyeshuri bose b’abatangizi n’abandi basanzwe biga muri kaminuza”.

Minisitiri Prof. Lwakabamba avuga ko ubu buryo buzakemura ibibazo by'urusobe bigaragara mu mitangire ya Buruse.
Minisitiri Prof. Lwakabamba avuga ko ubu buryo buzakemura ibibazo by’urusobe bigaragara mu mitangire ya Buruse.

Minisitiri Lwakabamba yatangaje ko umuntu uzaba wishingiye umunyeshuri ufashe inguzanyo ari uwo gutuma leta ibasha gukurikirana uwo munyeshuri mu gihe yaba atishyuye umwenda we, ariko leta ikaba izihanganira umunyeshuri igatangira kumwishyuza ari uko abonye akazi.

Miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yari isanzwe ishyira mu burezi niyo izashyira muri BRD kugira ngo iyacunge kandi inakurikirane imikoreshereze yayo, kugira ngo hatabaho kuyihombya nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Umunyeshuri wahawe inguzanyo azajya yoroherezwa kwishyura iyo nguzanyo kuko agitangira akazi azajya ahabwa umwaka umwe wo kwitegura mbere yo gutangira kwishyura, kandi akajya yishyura amafaranga atarenze 10% by’umushahara we ku nyungu ya 11% y’inguzanyo yahawe.

Umunyeshuri asabwe kujya ahita amenyesha Leta ko yabonye akazi kugira ngo atangire yishyure, bikazahuzwa n’uko hari serivisi adashobora guhabwa mu gihe yanze kwishyura zirimo uruhushya rujya hanze cyangwa guhabwa indi nguzanyo mu gihe iya mbere itararangira.

MINEDUC itangaza ko iyi gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa leta izabasha kugaruza amafaranga yatangaga ku banyeshuri, ku buryo byibura buri mwaka bwajya bagaruza miliyari 10 avuye kuri miliyari 1,8 basanzwe bagaruza buri mwaka.

Umunyeshuri azaka inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, akaba azashobora kubona inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, ayo kumutunga n’ay’ubushakashatsi, cyangwa kimwe muri ibyo mu gihe yifuza kugabanya umwenda azishyura.

MINEDUC kandi yatangaje ko amafaranga yo gufasha abanyeshuri mu myigire asanzwe azwi nka buruse ubu BRD ariyo izajya iyishyura abanyeshuri buri kwezi nta bukererwe nayo igasigara yishyuza leta.

Izi mpinduka mu mitangire ya buruse zibaye nyuma y’ibibazo abanyeshuri bagaragarije Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kubagenderera, aho bamugaragarije ko bashobora kumara amezi ane nta faranga barahabwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

nonese nkatwe twakuwe kurutonde rwabagomba guhabwa inguzanyo ,kandi mukaba mwaratubwiye ngo tube twiga. ubwo twebwe iyo mpinduka ituvugaho iki? nonese ko ntabushobozi dufite kandi ngo tukaba tutazakora examen turimo umwenda ubwo mutugiriye iyihe nama ,ko duhangayitse cyane.gusa iyo gahunda irashimishije yatuma urwanda rurushaho gutera imbere.

elevanie yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Nabyo ni byiza ariko
bizashyirwe mu bikorwa

Vedaste yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

abajuririra ibyo umwaka ushize se, naba cikanwe byo bimeze bite? ese bazagera brd gute?

alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ese abacikanywe umwaka ushize ndetse naba jurira bo bizagenda gute?

turikumwe yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

mugize neza gukosora ayo makosa ariko ntibibe mumagambo gusa ahubwo bizajye no mubikorwa

malachie yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

haracyarimo ibibazo, kuko hari abashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo

mussa yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ni byiza,ariko se nk’imfubyi zirera zo umwishingizi azaba nde? n’ibyiciro by’ubudehe nanubu ntabwo bitunganye rwose!

samuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

gahunda yo gutanga burse yari nziza mbere hagendewe kukuba umunyeshuri yageze kumuhigo leta yashyizeho kuko umuntu watanze kiriya gitekerezo cyo guha bamwe ukareka abandi ntashingiro gifite kuko abana bose ni abigihugu kandi iyo bourse iva mumisoro dutanga ahubwo uwaba adakeneyeko bamuguriza niwe wayareka. murakoze

kabera yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka