Guhera muri Nzeri abanyeshuri bazigira ku nguzanyo ya BRD

Guhera mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2015, abanyeshuri biga muri kaminuza bazatangira kwigira ku nguzanyo bazasinyana na Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), inguzanyo bazajya bahabwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe baherereyemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Mata 2015, Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ari bo bazahabwa inguzanyo, naho abari mu bindi byiciro bikazaterwa n’ubushobozi buzaba buhari.

Yagize ati “Umunyeshuri ugiye kwiga muri kaminuza azajya asinyana amasezerano na BRD kandi yuzuze amasezerano yose birebana arimo kuba afite umwishingira, no kuba byibura ari mu byiciro bibiri bya mbere by’ubudehe. Ibi bireba abanyeshuri bose b’abatangizi n’abandi basanzwe biga muri kaminuza”.

Minisitiri Prof. Lwakabamba avuga ko ubu buryo buzakemura ibibazo by'urusobe bigaragara mu mitangire ya Buruse.
Minisitiri Prof. Lwakabamba avuga ko ubu buryo buzakemura ibibazo by’urusobe bigaragara mu mitangire ya Buruse.

Minisitiri Lwakabamba yatangaje ko umuntu uzaba wishingiye umunyeshuri ufashe inguzanyo ari uwo gutuma leta ibasha gukurikirana uwo munyeshuri mu gihe yaba atishyuye umwenda we, ariko leta ikaba izihanganira umunyeshuri igatangira kumwishyuza ari uko abonye akazi.

Miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yari isanzwe ishyira mu burezi niyo izashyira muri BRD kugira ngo iyacunge kandi inakurikirane imikoreshereze yayo, kugira ngo hatabaho kuyihombya nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Umunyeshuri wahawe inguzanyo azajya yoroherezwa kwishyura iyo nguzanyo kuko agitangira akazi azajya ahabwa umwaka umwe wo kwitegura mbere yo gutangira kwishyura, kandi akajya yishyura amafaranga atarenze 10% by’umushahara we ku nyungu ya 11% y’inguzanyo yahawe.

Umunyeshuri asabwe kujya ahita amenyesha Leta ko yabonye akazi kugira ngo atangire yishyure, bikazahuzwa n’uko hari serivisi adashobora guhabwa mu gihe yanze kwishyura zirimo uruhushya rujya hanze cyangwa guhabwa indi nguzanyo mu gihe iya mbere itararangira.

MINEDUC itangaza ko iyi gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa leta izabasha kugaruza amafaranga yatangaga ku banyeshuri, ku buryo byibura buri mwaka bwajya bagaruza miliyari 10 avuye kuri miliyari 1,8 basanzwe bagaruza buri mwaka.

Umunyeshuri azaka inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, akaba azashobora kubona inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, ayo kumutunga n’ay’ubushakashatsi, cyangwa kimwe muri ibyo mu gihe yifuza kugabanya umwenda azishyura.

MINEDUC kandi yatangaje ko amafaranga yo gufasha abanyeshuri mu myigire asanzwe azwi nka buruse ubu BRD ariyo izajya iyishyura abanyeshuri buri kwezi nta bukererwe nayo igasigara yishyuza leta.

Izi mpinduka mu mitangire ya buruse zibaye nyuma y’ibibazo abanyeshuri bagaragarije Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kubagenderera, aho bamugaragarije ko bashobora kumara amezi ane nta faranga barahabwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

ibyiciro by’ubudehe ntibyagombye kuba impamvu yo kubura inguzanyo Ku banyeshuri.kureba ko nzabasha kwishyura ni ingenzi.cyakora Amanota meza nayo agendeweho byaba ingenzi

nsanzimana yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

ibyiciro by’ubudehe ntibyagombye kuba impamvu yo kubura inguzanyo Ku banyeshuri.kureba ko nzabasha kwishyura ni ingenzi.cyakora Amanota meza nayo agendeweho byaba ingenzi

nsanzimana yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

murakoze cne kuri iyo gahunda nziza,gusa ikibazo twibaza ni ibyiciro bizagenderwaho niba ari ibisanzwe cga ari ibyajuririwe.itariki ntarengwa nayo irakenewe

nkurunziza charles yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

None se inguzanyo bayakirahe? Gute? Itariki ntarengwaa ni ryari?

Carine yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

ibi bigaragaza ko u Rwanda haraho rumaze kugera ugeranije n ibindi bihugu

Rwagasore Oscar yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Turashimira leta ifatanyije na mineduc ukuntu yita mu ku iterambere ry’urwanda ahanini ibinyujije mu burezi kdi yita no gufasha imiryango itishoboye mu kubona inguzanyo yo kwiga

ibi bishatse kuvuga ko nta munyeshuri uzongera kubona amanota yo kwiga kaminuza ngo abuzwe kwiga no kubura amafaranga.

MURAKOZE!

gatoya alex yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Mutekereze nokumfubyi zirera kuko zidafite umwishingizi.

THOMAS yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

murakoze kudutegura ibyiza! arko mfite ikibazo umunyeshuri abonye amahirwe yokwiga muri university of rwanda ntakunu wenda ashaka kwiga private mwamureka agakomeza agahabwa iyo bruse? cg mukamworohereza akajya afata ayishuri?

kanani emmy yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Aaaah!!! ntiwamenya ibyuburezi

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Nonese nkabana birera bizagenda gute?

valve yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ese Ibyiciro Byubudehe Bizagenderwa ho Nibyakozwe Uyu Mwaka Cq Ni Byagendeweho Ubushize?Gusa Tubaye Tubashimiye Muducyemurira Ibibazo?

J.Ndayiventy yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

abakuwe kurutonde bomuwamberese?bizagenda gute?

elevanie yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka