Minisiteri y’Uburezi mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 yatangaje amanota y’abaranyeshuri basoje amashuri yisumbuye, aho mu bijyanye n’amasiyansi umunyeshuri witwa Francois Tuyisenge wo muri Seminari Ntoya ya Ndera ari we waje ku isonga n’inota rya mbere muri buri somo.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yahaye ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ibitabo bizakoreshwa mu mashuri yisumbuye kugira ngo abana barusheho kumenya umuco w’u Rwanda.
Mu gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri mu turere dutandikanye, Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yashishikarije ababyeyi kwita ku burezi bw’abana no kubohereza ku ishuri, anagaya abayobozi ba ntibindeba batamenya ko abanyeshuri basibye ishuri.
Sylivera Justine, wo mu gihugu cya Tanzania, avuga ko yamaze kuvumbura uburyo bwo kugenzura abanyereza imisoro bakora ubucuruzi bwa Forode.
Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga umurera avuga ko akeneye ubufasha bwatuma akomeza amashuri yigana n’abo bahuje ikibazo kuko yatsinze ikizamini gisoza amashuri atatu yisumbuye ariko agahabwa kwiga ibitajyanye n’ubumuga afite.
Guhera mukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2019, umushahara wa mwalimu uzongerwaho 10% ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya leta n’afashwa na leta.
Abakanishi 239 bakorera umwuga wabo mu magaraji yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 bahawe impamyabumenyi n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic (RP) zishimangira ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga wabo.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko imyigire y’abana babo igiye kurushaho kuba myiza kubera ukwiyongera kw’ibyumba by’amashuri kuri icyo kirwa.
Isesengura ku bibazo biri muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) riragaragaza ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari we wenyine wabikemura.
Mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wa KT Radio na Kigali Today yakiriye abatumirwa barimo Madame Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Sam Gody Nshimyimana umubyeyi akaba n’uwahoze ari umunyamakuru, (...)
Guca inda zitateguwe n’indi myitwarire mibi igaragara mu rubyiruko ngo bizagorana mu gihe ababyeyi b’iki gihe badatanga uburere nk’ubwo na bo bahawe n’ababyeyi ba bo bakiri bato.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice arasaba intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, kurangwa n’isuku iwabo mu Midugudu mu rwego rwo kurwanya abituma ku gasozi.
Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.
Gukemura ikibazo cya Buruse zari zaratinze ku banyeshuri, Perezida Kagame akanizeza ko agiye kubyikurikiranira, ni kimwe mu byaranze uburezi muri 2018.
Ikibazo cyo guta ishuri kw’abana mu karere ka Rulindo cyateye bamwe mu bagakomokamo kwiyemeza kujya bahemba ababonye amanota ya mbere.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke barasaba ko leta kubakuriraho amafaranga yose basabwa ngo abana batangire amashuri y’incuke kuko abatayabona abana babo batiga.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, arahamagarira ababyeyi kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ntacyo basize kuko bibarinda abababeshya.
Umuryango SOS Rwanda wita ku mpfubyi n’abandi bana batereranywe, watangiye gahunda y’imyaka itatu yo gukorera ubuvugizi abana batarerwa n’abababyaye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.
Abigishijwe gukora imyenda n’uruganda UFACO&VLISCO rubizobereyemo bahamya ko ubuhanga bahakuye bwatumye ruhita rubaha akazi bose bityo batandukana n’ubushomeri.
Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari izifashishwa muri gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza n’imibare, yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wayo BLF (Building Learning Foundations).
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jonoside, harimo no kuba abana bayirokotse barabashije kwiga none mu myaka itarenga itatu bakazaba baramaze kwiga.
Urubyiruko rutuye mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, rurasaba ubuyozi kongera ibikorwaremezo by’imyidagaduro kuko bikiri ku kigero cyo hasi.
Abantu bibaza umwana w’imyaka 9 umaze kumenyekana mu nganzo y’indirimbo n’imivugo, akaba yaramamaye cyane ubwo Madamu wa Perezida wa Repubulika yamwishimiraga cyane mu birori byamuhuje n’abana abifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.
Mu biganiro MINEDUC iri kugirana n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kuvugurura uburyo bwo gufasha umunyeshuri ngo yimenyereze umwuga, Minitiri Eugene Mutimura yavuze ko hari aho abimenyereza umwuga bafatwa nk’abakarani, ibintu ngo bidakwiye kandi bigomba guhinduka.
Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi n’umuryango Imbuto Foundation yahaye abana bafashwa n’uyu muryango imikoro yo guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda imburagihe, kurwanya sida ndetse no kwirinda amavuta ahindura uruhu.
Ntiruginama Jean de la Croix, umwe mu bafashwa n’ Imbuto Foundation, yasabye Madamu Jeannette Kagame, kumusengera akazagera ku nzozi ze, maze umushinga we w’urubuga rutangaza amakuru ukazabasha kwakuga ukaba waha akazi benshi mu rubyiruko.
Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo guha mudasobwa nshya abanyeshuri ba za kaminuza mu buryo bw’inguzanyo bazishyura barangije kwiga, bikaba biteganyijwe ko hazatangwa izingana n’ 14,000.
Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma yo gusura ingoro igaragaza amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu, basanze ari irindi shuri bongeye kunyuramo.
Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize umuryango w’abakorerabushake VSO (Voluntary Services Overseas) ukorera mu Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uyu muryango gukomeza kubahugurira abarimu ku nteganyagigisho nshya.