Kuki igitsure twakuranye tutakigirira abana bacu? - Ingabire Marie Immaculee

Guca inda zitateguwe n’indi myitwarire mibi igaragara mu rubyiruko ngo bizagorana mu gihe ababyeyi b’iki gihe badatanga uburere nk’ubwo na bo bahawe n’ababyeyi ba bo bakiri bato.

Ingabire anenga abagore ko badatanga uburere nk'ubwo bahawe
Ingabire anenga abagore ko badatanga uburere nk’ubwo bahawe

Ibi byavuzwe na Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda, usanzwe ari n’umukada mu muryango FPR Inkotanyi, asaba abagize urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya kuba umusemburo w’impinduka aho batuye.

Ati “Kuki igitsure twakuranye tutakigirira abana bacu? Kuki inama twagiriwe tutazigira abana bacu, kuki ubushuti twari dufitanye n’ababyeyi bacu tutabufitanye n’abana bacu? Harabura iki?”

Ingabire atanga urugero rw’inama yagirwaga n’umubyeyi we akiri umwangavu, yavuze ko bigaragara ko ikibazo cy’inda zitateguwe n’indi myitwarire mibi igaragara mu rubyiruko bikwiye kubazwa ababyeyi.

Ingabire aganiriza abagize urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi b'i Kinyinya
Ingabire aganiriza abagize urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi b’i Kinyinya

Ati “Ntangira amashuri yisumbuye mama yaratwicazaga akatubwira ko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa. Ati mwari mwabona umuntu usogongera amata? Tugasanga ntawe koko. Ugakura uzi ko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa wenda utanazi no gusogongera icyo ari cyo.”

Ingabire avuga ko ibintu nk’ibi ababyeyi badatinyuka kubibwira abana, uretse ko nta n’umwanya babagenera ngo babe babona uburyo bwo kubiganira kuko “n’iyo bageze mu rugo umwana ajya kuri telefoni ye n’umubyeyi akajya ku ye.”

Abagore b’urwo rugaga mu murenge wa Kinyinya bavuga ko bakozwe ku mutima n’inyigisho za Ingabire, bakemeza ko bagiye gukosora aho bitagendaga.

Abagize urwo rugaga biyemeje kwisubiraho bagatanga uburere bukwiye
Abagize urwo rugaga biyemeje kwisubiraho bagatanga uburere bukwiye

Nadia Uwamariaya agira ati “Ababyeyi benshi ntabwo bagiye bahanura abana ba bo, twakuyemo inyigisho zizatuma twegera abana bacu tukabigisha cyane ko amafaranga twirirwa dushaka ataruta abana bacu twibyariye.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya, Mukandengo Claudine uyobora, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bukorerwa mu mugoroba w’ababyeyi kugira ngo ababyeyi basubire mu nshingano za bo z’uburezi aho guheranwa no gushaka imibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo koko,guhera mu myaka ya za 1970 usubiza inyuma,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierge).None ubu gusambana byitwa "kuba mu rukundo".Kwambara imyenda yerekana ibibero n’amabere,ntacyo bibwiye abakobwa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

karekezi yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Kera, uburere n’ amakuru yose abana twayakuraga ku babyeyi, abaturanyi n’ abandi bantu bafite umuco. Ubu imiyoboro yabaye myinshi, abana barigira kuba star binyuze kuri internet, icyo umubyeyi avuze ntawushaka kucyumva, barashaka ibigezweho bakura abandi. Nonese nawe umwangavu arihanukira ati "Ndi isugi se iwacu bararoga" ugirango se umubyeyi aba yabigizemo uruhare? Abo babyeyi musaba gutanga urugero n’ uburere nabo ni ab’ ejo bundi ibintu byaracitse. Generations zigira ibyazo, uburere bw’ abana bacu tugomba kubufashwamo n’ inzego za Leta zifite ubushobozi. Nonese utwo tubari, utubyiniro n’ ibindi nkabyo byahozeho? Niba bihari se uzabijyamo uzamubuza? Imyambarire iri ku isoko izambarwa na bande? Ibyo abana bikora muri salon zacu babikura kuri Beyonce, n’ abandi, ugasanga nawe utanabizi kdi uri umubyeyi. Ingaruka z’ iterambere zose tugomba hugangana nazo

JCN yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Nawe uravuga ababyeyi badahanura abana?? Baretse kubahanura ariko bakabaha urugero rwiza?
None se ko badashaka ko abana babo bafora, ngo hari ababoyi!! Nyabuna iyo bagiye kubasura ku ishuri mu nterina bagasanga bakora uturimo tumwe na twe nko gukubura aho barara cyangwa bigira, koza ibyo bariraho,... Ababyeyi ba bågöre, bavuza induru ngo barakoresha abana babo imprimo idashobotse!!
Iyo bageze mu biruhuko, babaha ibyo basabye byose, cyane amafaranga, bagasohoka bagakurayo ishyano!!
Oya nimureke kubaho nk’abagashize, mwigishe abana banyu ubuzima kuko hari benshi basigaye basenya kubera ko batazi guteka, gusukura icyumba, bikabaviramo gusenya rwose!!

Saro wa Sibo yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka