Ubumuga bwatumye Izabiriza adakomeza amashuri kandi yaratsinze

Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga umurera avuga ko akeneye ubufasha bwatuma akomeza amashuri yigana n’abo bahuje ikibazo kuko yatsinze ikizamini gisoza amashuri atatu yisumbuye ariko agahabwa kwiga ibitajyanye n’ubumuga afite.

Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ubu arifuza kubona uko yakwigana n'abo bahuje ubumuga
Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ubu arifuza kubona uko yakwigana n’abo bahuje ubumuga

Izabiriza Mutoni, umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko arangije amashuri yisumbuye ikiciro rusange ( Tronc commun) mu rwunge rw’amashuri rwa Tabagwe.

N’ubwo yiganaga n’abandi badahuje ikibazo ntiyige mu rurimi rw’amarenga yakoze ikizamini cya Leta umwaka wa 2018 abona amanota 45, ahabwa ishami ry’ubuvanganzo mu Kinyarwanda n’Igiswahili ( LKK).

Ntiyakomeje muri iri shami kuko babonaga ntacyo bizamumarira mugihe atiga mu rurimi rw’amarenga.

Mukakabano Gaudence nyirakuru umurera avuga ko ababazwa no kubona adafite ubushobozi butwara umwuzukuru we mu mashuri y’abafite ibibazo nk’ibye.

Ati “ Jye ntabushobozi mfite ni yo mpamvu nkeneye ubufasha ngo akomeze yige ariko mu rurimi rwe nibwo byamugirira akamaro cyangwa se akigishwa umwuga wazamubeshaho, naho ibyo arimo ni ugukurikira abandi.”

Mukakabano w’imyaka 73 nawe afite uburemere bw’ubumuga bwa 30% nk’uko byemejwe n’abaganga, avuga ko afite impungenge z’uko nanone yareka ishuri akaba yagira imyifatire itari myiza ubuzima bwe bukarushaho kuba bubi.

Uyu mukecuru w'imyaka 73 ni we urera umwuzukuru we
Uyu mukecuru w’imyaka 73 ni we urera umwuzukuru we

Agira ati “Ndifuza ko yiga akigirira akamaro, aho ageze afite kuba yakwiyandarika bikambabaza, afite kugira ibyago ntazamurerera nta ntege nanjye urabibona ko ndi ikimuga, abagiraneza bakwiye kumufasha bamfasha.”

Ise umubyara Mutimura Fred nawe abarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe nk’umubyeyi we Mukakabano Gaudence.

Avuga ko abizi ko hari amashuri y’abafite ubumuga nk’ubw’umwana we ariko ubushobozi bucye bitatuma amwigisha.

Rusagara Thadeo umukozi w’akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano abafite ubumuga avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi hashingiwe ku kiciro cy’ubudehe umubyeyi we na nyirakuru umurera barimo.

Ati “ Kubera ko bari mu kiciro cya mbere twamukorera ubuvugizi akiga ntacyo asabwe byakunda kuko mu karere habamo ubufasha ku bantu bari mu kiciro cya mbere.”

Izabiriza wabuze nyina ku myaka itatu gusa atuye mu mudugudu wa Kaborogota akagari ka Gishuro umurenge wa Tabagwe.

Uburemere bw'ubumuga bw'uyu mukecuru bugaragazwa n'ikarita ye
Uburemere bw’ubumuga bw’uyu mukecuru bugaragazwa n’ikarita ye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Okay wowe ushyizeho angahe? Tangira n’abandi barakurikira. Ariko ibyo uvuze ni byo n’icyo gitekerezo ni kiza agoma gufashwa. Bagire vuba icyiciro arimo arabikwiriye

maso yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

ibi byose bipfira munzego zinyuranye zitita, ku bibazo by abaturage ngo bigaragazwe, abandi babishakire, igisubizo umwana alinda, agera mu kiciro rusange atavuga atumva gute! !ntawe urabona icyo kibazo! !kandi ngo bamwe ali abarezi!! ikigaragara nikiciro, abamurera, barimo wenda niyo avurwa, mbere harubwo yali gukira REB yo aho ntakosa ibifite mo kuko yarebye, umwanya wu mwana imuha, ishuri kuko itari izi ikibazo cye bariya bavuga ubusa kuko babibajijwe nabanyamakuru biramenyerewe tugiye kubikurikirana ntitwari tibizi, ababishinzwe babisoma, bafashe uyu mwana Kigali Today irakoze*

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka