REB yashyize amasomo y’ubuntu kuri YouTube

Mu gihe iminsi ikomeje kwiyongera serivisi nyinshi zirimo n’amashuri zarahagaze kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa kane wisumbuye muri Lycee de Kigali, mu isomo ry'ubutabire (chemistry)
Abanyeshuri bo mu mwaka wa kane wisumbuye muri Lycee de Kigali, mu isomo ry’ubutabire (chemistry)

Mu gushyira mu bikorwa ubu buryo, REB yafashe umwanzuro wo kujya kuri Youtube kuva tariki ya 28 Werurwe 2020, hatangira gushyirwaho amwe mu masomo ku banyeshuri bo mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Kugeza ubu, urwo rubuga rwa REB ruriho video 24, zashyizweho kuva ku Cyumweru tariki 29 Werurwe.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, yabwiye Kigali Today ko urubuga rwa Youtube rwashyizweho nk’uburyo bwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukomeza amasomo muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Amashusho yafashwe mbere mu mashuri atandukanye mu bihe by’amasomo, ku buryo ashobora gufasha abana gusubiramo bareba ku mashusho bakabasha kumva isomo batari barumvise neza. Abarimu na bo bashobora kuyigiraho, bakiga uko abandi bategura isomo”.

Kugeza ubu, urwo rubuga rwashyizweho amasomo yiganjemo y’ay’ubumenyi (science), imibare (mathematics), ubugenge (Physics), ibinyabuzima (biology) n’ubuvanganzo bw’icyongereza (English literature).

REB ivuga ko hazongerwaho andi masomo, muri ibi bihe hakomeje gahunda yo kuguma mu ngo, hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

Dr. Ndayambaje ati “Turasaba ababyeyi kwiyandikisha ku rubuga rwa REB (subscribe), bagasangizanya ayo mashusho y’ingenzi yafasha abana babo kwiga bitabasabye gukoresha interineti (megabytes). Turashaka ko abanyehsuri benshi bareba ayo mashusho, kugira ngo bitegure”.

Kugira ngo ugere kuri urwo rubuga rwa Youtube rwa REB rw’ubuntu, unyura kuri https://www.youtube.com/channel/UCCSm2s9wZC8B611SIslsUWg/videos

Interineti y’ubuntu ikoreshwa mu kureba aya mashusho akubiyemo amasomo, yatanzwe n’ibigo by’itumanaho bya Airtel Rwanda na MTN Rwanda.

REB ivuga ko ku banyeshuri n’imiryango itabasha kubona ibikoresho bikoresha interineti nka mudasobwa, tablets cyangwa telefoni zikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphones), hari gahunda nshya yo kureba iyo miryango.

Dr. Ndayambaje ati “Uyu ni umushinga w’itangiriro, ariko dufite undi mushinga turi gutegura, kugira ngo twizere ko n’abo banyeshuri tubageraho. Biracyari mu igeragezwa, tuzareba uko bikora hanyuma tubone gufata umwanzuro ku bikurikira”.

Ubu buryo bwa Youtube buje bwiyongera kuri gahunda yari yatangijwe yo kwiga hakoreshejwe murandasi, http://elearning.reb.rw, yashyizweho mu cyumweru gishize, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukomeza kwigira mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Biba bikenewe kabisa

Majyamere pacifique yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

ese ko batubwirako tuzatangira igihebwe cyakabiri kand nicyambere tutaragishoje ubwo amanota yacu bazayabara gute

niyimpa jean cloude yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Hello Sir

I thank you very much for giving us this chance to share some concern concerning the consequences of coronavirus at this moment.

I red some days ago about The *The Kigali MAYOR’message to the landlord’s.

Here in Butare, some of our landlords who have started to give hard time to their tenants.

Please, make a follow-up.

Thanks

Kiara yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Hello Sir

I thank you very much for giving us this chance to share some concern concerning the consequences of coronavirus at this moment.

I red some days ago about The *The Kigali MAYOR’message to the landlord’s.

Here in Butare, some of our landlords who have started to give hard time to their tenants.

Please, make a follow-up.

Thanks

Kiara yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

It would be better if you could organize them per promotion in a way it could facilitate us to find the lessons and units we study

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka