MINEDUC yatangaje izindi Kaminuza ebyiri zahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Christian University of Rwanda iri mu zahagaritswe
Christian University of Rwanda iri mu zahagaritswe

Amakuru y’ihagarikwa ryazo aje akurikira andi y’ihagarikwa rya Kaminuza ya Kibungo (UNIK), zose zikaba zarahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2020.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yemeje aya makuru, asobanura ko zizira ibibazo bitandukanye bishamikiye ku ireme ry’uburezi rikemangwa, n’andi makosa y’imicungire y’ibyo bigo.

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yakoreraga i Ngoma mu Burasirazuba, Christian University of Rwanda yakoreraga mu Mujyi wa Kigali kuri Saint Paul naho Indangaburezi College of Education (ICE) yakoreraga mu karere ka Ruhango, zose zikaba zari kaminuza zigenga.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yasobanuye iby’ifungwa ry’izo kaminuza uko ari eshatu.

Ati “Kaminuza ya Kibungo yari ifite uruhushya rwo gukora rwa burundu ikaba yo yarahagaritswe mbere, Christian University of Kigali yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito. Ariko kuko yari yarananiwe kubyuzuza kuva yatangira gukora muri 2016, byabaye ngombwa ko na bwa burenganzira bw’igihe gito ibwamburwa”.

Ati “Indi ni Indangaburezi College of Education ikorera mu karere ka Ruhango, yigishaga amashami atandukanye y’uburezi. Iyi na yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito ariko na yo yananiwe kuzuza ibyari bisigaye ngo yemerwe n’amategeko, bituma na yo yamburwa bwa burenganzira bw’igihe gito, ni ukuvuga ko ari kaminuza eshatu zahagarikiwe igihe kimwe”.

Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko igenzura rikomeje no mu zindi kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bigaragare hakiri kare.

Ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo, ni yo mpamvu Inama Nkuru Ishinzwe Uburezi (HEC) iba igomba gukora igenzura rihoraho, kandi n’ubu amagenzura arakomeje. Aho bazasanga hari ibidakosorwa cyangwa batubahiriza ibisabwa hazafatirwa ibyemezo. Gusa aho hose ibibazo bigomba kuba byakemutse mbere y’uko amashuri muri rusange atangira”.

Yakomeje avuga ko bagiye kongera ibiganiro na za kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bikemuke hakiri kare, bitabaye ngombwa ko abantu babanza gutabwa muri yombi.

Ibyo biravugwa mu gihe kuri iki cyumweru, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi babiri ba zimwe muri izo kaminuza, ari bo Dr Pierre Damien Habumuremyi ukuriye Christian University of Rwanda na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

GUSA NTIBYOROSHYE UBUSE TUZAJYA KWIGA HEHE KKO??? TURASHAVUYE KBSA

GUSA LETA IZODUFASHE IDUSHAKIRE aho tuzerekeza MU KWA CYENDA

murakoze,

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ntagitangaza nibindi nuko Mineduc yatangiye cyangwa yazihishyiriye.Ngo baracuruza bacuruza iki ko amafaranga ava mubabyeyi.ASBL bahinduye Company ,Ireme ryuburezi ryavaha baka les fondateurs Ibigo byabo bakabiha abo bishakiye.Amategeko ntiyubahirizwa ariko Ubu bari bagore bombi ministre na Rose wa HEC baraza kubikosora.Nabandi barye barimenge nta mwere ubarimo nabatwaza Imana twarababonye. Plus par moins donne moins.

Gasaba yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Mbere yuko baha ikigo uburenganzira bwo gukora Mineduc ige ibanza irebe ko ibisabwa ikigo kibyujuje kuko ibi ni ukubangamira abanyeshuri.

RUKARA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

okay mujye muduha updates zibigo byemewe tutazajya tuyoba kabsa

vincent yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Nonese ko ayo makaminuza ahagaritswe abanyeshuri bayigahamo barateganyirizwa iki smashuri natangira

Nzirorera teta Divine yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Bazacunge niyitwa Unicaf ikorera ahahoze Isae Rubilizi kuko yo sukutuzuza ibisabwa gusa ahbwo iranatubura yiba abiga ibabeshya ko biga online

Issa yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka