Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yafunzwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.

Muri iyo baruwa, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyo kaminuza yananiwe gutanga uburezi bufite ireme, ikaba ari yo mpamvu yafunzwe, imirimo yayo yose yahise ihagarikwa guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2020.

MINEDUC yasabye ubuyobozi bw’iyo kaminuza kwihutira gufasha abanyeshuri kugira ngo babone ibyangombwa byatuma bagana izindi kaminuza zigisha nk’ibyo bigaga kugira ngo zibakire bazabashe gukomeza kwiga nta zindi nzitizi bahuye na zo.

MINEDUC yasabye kandi iyo kaminuza gukorana no korohereza Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kugira ngo hategurwe inama izanafasha abanyeshuri kumenya imyanzuro yafashwe ndetse banagirwe inama y’uko babasha gukomeza amasomo yabo.

Iyo kaminuza yasabwe kandi kuzuza ibyo isabwa byose biri mu masezerano hagati yayo n’abakozi yakoreshaga ndetse n’abanyeshuri bayigagamo.

Ikindi iyo kaminuza yasabwe ni uko bitarenze tariki 15 Nyakanga 2020, izaba yagejeje kuri MINEDUC raporo yerekana uko ibyo yasabwe byose yabishyize mu bikorwa.

Mu minsi ishize nibwo abarimu bo muri UNIK bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bamaze igihe kirekire badahembwa ndetse ko hari n’abo yari ifitiye ibirarane by’umushahara wo mu mezi y’umwaka ushize, ibyo ngo bikaba byaratumaga babaho nabi kandi baba bateganya gukora bakabeshwaho n’umushahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Inik yayobowe na Prof nkusi,Prof Rwakabamba zagezaho gusurwa zikibura naho Christian un nikibazo kubavuye cyangugu bakagya kibuye

John yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Nonese ko harabanyeshuri bigaga kunkunga ya BDF bizagenda gute?

Reverien nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ese ko UNIK ifunzwe abakozi bari bamaze amezi 18 badahembwa , badatangirwa RSSB. Bishyuje ubuyobozi ntibwasubiza, bajya no kumuyobozi ushinzwe umurimo ku Karere ka Ngoma butumizaho uhagarariye Kaminuza nabwo ntiyitaba. Ubwo ikibazo cyabo kizakemurwa na nde?

Juju yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Hello?mudufashe mutubarize,ese iyo bigenze gutyo abanyeshuri no bafashwa iki na HEC?

Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Bashyireho gahunda yo kubona ibyangombwa bikenerwa kubantu baharangirije

Claudine yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ese iyo Kaminuza ifunzwe nkuku ndibaza ibi bibazo itangazamakuru ridukurikiranire bizagere kuri HEC tubone ibisubizo:

1. Harabanyeshuri baba bari barishyuye amafaranga yabo, ese barayasubizwa?

2. Hari abanyeshuri baba biteguraga graduation nukuvuga bararangije amasomo bari muri gahunda ya clearing ngo lists zoherezwe kuri HEC graduation ibe babone ibyo baruhiye, icyo gihe bigenda gute ngo babone Impamyabumenyi zabo nta graduation ibaye? Bajya kuyandi mashuri bakongera bagatangira muwambere? Mudusobanurize kdi na HEC niba ababishinzwe basoma ibi bazashake uko ibisubizo twabibona

Nkubito yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohhh ndababaye. Inatek byayigendekeye bite koko?

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ni ngombwa ko abahize bose hari ibyo bakeneye nka transcripts batubwira uburyo twazisaba batarafunga burundu kuko hari igihe zishobora gukenerwa.
Nabyo mwazabitangaza Ku mbuga nkoranyambaga.

Nkusi pontien yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Abahize Bose hari ibyangombwa bakenera nka transcripts bababwira igihe ntarengwa abazishaka basabira izo service, kuko hari abazikenera bari bazi ko aho yagendera yazibona none byarangiye.

Nkusi pontien yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka