Dr Habumuremyi yafunzwe ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ubu akaba yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi
Dr Pierre Damien Habumuremyi

Araregwa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’banki Lambert’.

Iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ati "Ni byo Dr Pierre Damien Habumuremyi arafunzwe kubera ibyaha byo gutanga Sheki zitazigamiye n’ubuhemu akurikiranyweho".

Bahorera yabwiye Itangazamakuru ko Dr Habumuremyi hamwe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo(UNIK), bamaze iminsi ibiri bafunzwe, bakaba bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu gihe umwe yari umuyobozi w’ishuri, undi ari nyiraryo.

Mu byaha Prof Karuranga akurikiranyweho ngo harimo gushingira ku kimenyane n’icyenewabo akemerera bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu muri iyo kaminuza iri mu mujyi wa Ngoma (Iburasirazuba).

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu iyi kaminuza ya UNIK ku itariki 30 Kamena 2020, iyiziza gutanga uburezi budafite ireme. Nyuma yaho hari umukozi wa MINEDUC watangarije Kigali Today ko nyuma yo gufungwa iyi Kaminuza ya Kibungo, hari izindi na zo zizakurikiraho.

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

REKA DUTEGEREZE AKAZI KU BUTABERA

NYANDWI SIMEON yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Njye ndavuga kuri kaminuza ya kibungo yamaze gufunga imiryango mubyukuri iyi kaminuza nubwo yarifite ibibazo bikomeye by’ubukungu ariko nanone yarifitiye abaturage akamaro kanini nkumva bitaribikwiye ko yafunga imiryango burundu prof karuranga nubwo yakoze amakosa yo gukoresha nabi umutungo ufitiye abaturage akamaro nubundi yaje kaminuza iri mubibazo by’ubukungu.kdi tutirengagije ko impamyabumenyi zirenga ibihumbi icyenda (9000)zitunze benshi muri ikigihugu.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Reka two kumucyira urubanza tubiharire inkiko kuko na social médias zivuga byinshi, ubwo ari gukorwaho iperereza aracyari umwere,ariko icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiye niba yaragikoze birababaje umuntu ishyinzwe Imirimo nkiyo ndetse niyo yakoze birababaje. Arega nti wavanga Imirimo ya leta no gucuruza ngo bishoboke abandi nikirazira.Bacuti banyu se ko babaye ba sénateur bigeze bagaragazako universités biyitirira arizabo ntizari ASBL,Ubu ntibazigize umutungo wabo bwite.Ese kuberiki médias zitagaragaza ibibazo byabaye mbere ya RIP.Kandi mubizi,ntabarenyese bahimbirwa ibyaha ntimwacecetse,ntabaterejwe cyamunara yibyabo biteshejwe agaciro. Igihe Amategeko atubahirizwa kuri bamwe,kwishyira ukizana kwabanyamakuru,ishyirahamwe ziribaringa,débat contradictoires zitabaho ngo tuzigere umuco,fredoom of spech ntihabwe intebe urugendo ruracyari rurerure uyumugabo Ntabwo ari inyangamugayo akunda umuntu,ariko muri système bakunda nkabo.Za Kaminuza zose zigenga zifite ibibazo nibashyireho commission neutre urebe ibyo tubagaragariza.Enrichissement sans causes et illicite. Kaminuza igatangira umwana ataravuka ngo niwe member ababigizemo uruhare bagafunga babeshyerwa KO bakoze Imirimo batemerewe amande yibyabo byose bigatezwa.Akarengane mu Rwanda ntikashyira Igihe abashyinzwe kurenganura bakirya ruswa bakirimungengabitekerezo yamoko.

Gasaba yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Habumuremyi Pierre Damien ni umunyabyaha byinshyi RIB ntimurekure nanjye BIGIRIMANA JMV ndamurega kwiheshya ikintu cy`undi ukoresheje uburiganya,gutanga ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano. Abanyamakuru kandi mukurikirane Cyamuanara yari yatangajwe yo kugurisha Hotel ye yitwa RUHONDO Beach iri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki kubera ko HABUMUREMYI PD yambuye banki. Leta nimuhagurukire imubaze no kwiyandikishaho ubutaka bwa Leta> Abanyamakuru muzaze mbahe ibimenyetso

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka