Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).

Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.

Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.

Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.

Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.

Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.

Inkuru bijyanye:

MINEDUC irakurikirana ikibazo cy’abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bakagaragaza ‘imyitwarire idahwitse’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Njye ikintu nasaba ubuyobozi cyane ministère yuburezi,ndetse ni nzego zumutekano gukora iperereza niba ali mu Rwanda ibigo cyangwa ikigo byabereyeho abo banyeshuli bayahabwa igihano kintangarugero no kubandi bose bagasibira uyu mwaka ukababera impfabusa,ni bizamini bakoze bikaba uko ngicyo icyaha nabandi urugero

lg yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Aba bana bakwiye guhanwa. Uretse n’ababyeyi babishyuriye amashuri bakabaha n’ibikoresho, na Leta yabatanzeho byinshi. Izi ni inkozi z’ibibi. N’ibirenze kuri ibi babikora baramutse badacyashywe.

Renathus yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Mbega ubujiji.!!!!

Bibwiyeko ubuzima burangira secondary disi.
Umuhanga ahora yiga

Damas yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Niba ari mu Rwanda, aba bana bakwiye gufatwa bakamara umwaka bagororwa!
Naho ubundi igihugu cyaba ntaho cyijya niba cyirambirije ku bantu bafite imyumvire iciriritse gutya. Ubutaha bazatwika intebe n’ibyumba by’ibyiciro barangije 🤭😂

John yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Aba bigaragara ko batuvuniye ubusa tubigisha kuko umwana wize neza afite indangaciro atatwika amakayi cyangwa atwike umwambaro azi hari abasigaye inyuma ye,abavandimwe cg inshuti.Twe abarezi hari igihe tuvomera mu kiva.Gusa Birababaje cyane biteye n’agahinda kubona umuntu yigisha yajya kubona umuntu agaragaje imyitwarire nkiriya.Njye numiwe!

Nsengimana Marc yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Aba bigaragara ko batuvuniye ubusa tubigisha kuko umwana wize neza afite indangaciro atatwika amakayi cyangwa atwike umwambaro azi hari abasigaye inyuma ye,abavandimwe cg inshuti.Twe abarezi hari igihe tuvomera mu kiva.Gusa Birababaje cyane biteye n’agahinda kubona umuntu yigisha yajya kubona umuntu agaragaje imyitwarire nkiriya.Njye numiwe!

Nsengimana Marc yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Aba bigaragara ko batuvuniye ubusa tubigisha kuko umwana wize neza afite indangaciro atatwika amakayi cyangwa atwike umwambaro azi hari abasigaye inyuma ye,abavandimwe cg inshuti.Twe abarezi hari igihe tuvomera mu kiva.Gusa Birababaje cyane biteye n’agahinda kubona umuntu yigisha yajya kubona umuntu agaragaje imyitwarire nkiriya.Njye numiwe!

Nsengimana Marc yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

ABANA BANA NI INKOZI Z’IBIBI

k yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka