Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).
Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.
Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.
Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.
Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.
Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.
Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by'amashuri urayivugaho iki?
Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.
Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw
— Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021
Ndabona babigize umushinga pic.twitter.com/LuXLXafB7S
— Joesibo@ (@Joesibo2) July 29, 2021
Inkuru bijyanye:
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane nta kizere bitanga cy’ahazaza .Buriya ni ugusuzugura uburezi n,Igihugu muri rusange.ariko hanze y,inshuro hazabigisha kuko isi ni umwalimu mwiza
Muby’ukuri birababaje kandi biteye agahinda kuko imyifatire aba bana bagaragaje ntihwitse kabisa,Kandi bigaragaza uburere buke baba bafite mu miryango yabo.Ababyeyi bikubite akanyafu mu gucyaha abana babo.
Biteye agahinda ngiyo results yo kudacishwaho akanyafu no gucyahwa ni uburenganzira bw’umwana.Nibo bavamo ibyihebe bakurikiranwe bahanwe by’intarugero.
iyi ningaruka y amategeko yigwa,nabi abashyizeho,ko umunyeshuri adakorwaho yaba umubyeyi arabizira,umurezi we yaba abamukuriye,baba ababyeyi kirazira ko à cyaha umwana ibibintu nitutareba neza uburezi mu Rwanda buzatera ikibazo tutazikuramo reka mbahe,ingero zitangaje,abana bakoze i bizamini baramaze kuba abagore bamwe batwite,abandi babyaye abandi bonsa,umubare wabanze gukora ibizamini abanyeshuri badatinya kukubita,abarezi,umunyeshuri ukubita,undi inyundo.kandi agskomeza,ibizamini abanyeshuli banywa ibiyobyabwenge nubusinzi,5aberekanye,amadhusho,basa nabokora,imibonano mpuzabitsina mu ruhango niba nibuka,none reba abaciye,imyenda abatwitse,amakaye,bigeze no gutwika amashuli ngizo ingaruka zo kudahana no kudacyaha,abanyeshuli abo ngo nibo Rwanda rwejo!!ngaho nguko,
Ubundi se? Amakayi ashojwe gukoreshwa ntajugunywa niba batazayakoresha muragirango bayabike amare iki muri mwe nibangahe bafite amakayi ya secondary , nuko bafotowe arko ntawe utarabikoze
Mana weee birandenze pe ubu koko
Mubona igihugu kizasarura iki?
Usibye guhora gitakaza amafrng
Kibajyana iwawa
Mubyukuri nange ndangije secondary ariko ibyo abo banyeshuri bakoze ntago byari bikwiye pe
Bariya ariko ntabwo ari abanyarwanda ni Abi Bujumbura. Naho mU Rwanda biriya nti byahaba.
Muraho nshuti z’Imana. Iki gitekerezo ndagitanga nkumurezi uhora imbere yabanyeshuri mubuzima bwe bwa buri munsi .Buriya njye ndababaye Kandi ngize ubwoba icyerekezo uburezi bwacu burimo buganamo.byari bikwiriye ko umunyeshuri urangije ikiciro cy’ AMASHURI runaka mukumuha akazi hajya hatangwa nikemezo cy’ kimyifatire cyaho yize hose, byaba byiza ntikimugere muntoki kikajya gihererekanywa Online naho yaka akazi, naho ubundi turaza gusanga muminsi iri imbere hano abo mubona bakoze ibyo byose bitajyanye nindangagaciro zigihugu cyacu aribo BAGIYE guhabwa akazi muburezi bakaza kurera barumuna babo. Ngaho nimumfashe namwe mubwire: " ko uburezi Atari ubwo mubitabo gusa bwunganirwa nubwo hanze aha muri society,ubwo abo banyeshuri ndeba muri izo Videos batanga iki bo badafite?. Murakoze cyane.
Numvise Minister avuga ko bazafatirwa ibihano , nubwo abo bana ibyo bakoze ntawabishima , ariko nanone kubafatira ibihano sinzi aho bazabihera mugihe batakibarizwa mubigo bigagamo , ntiwanabarega mu nkiko kuko ntategeko rihana umuntu utwika amakaye ye n’imyendaye akayica
So sad!!!!Ese ubu uru nirwo rubyiruko rwejo hazaza????Biragoye kubyumva!!!
uTAZI gusibira muwa 6 uko bimera niweee
uvuga gutyo ahubwo woe bagufunge
ushaka kubangamira aband witwaje ibyoooooooo