Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).

Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.

Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.

Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.

Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.

Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.

Inkuru bijyanye:

MINEDUC irakurikirana ikibazo cy’abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bakagaragaza ‘imyitwarire idahwitse’

Ibitekerezo   ( 34 )

Izi ni ingaruka zo kudacishwaho AKANYAFU

MBONIMPA Alexis yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

yemwe abubu bantera imbeho pe uru rubyiruko mbona ndabona ruzagurisha igihugu rwose. ibi nt values zubunyarwanda mbonamo namba. birababaje

qween yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

yemwe abubu bantera imbeho pe uru rubyiruko mbona ndabona ruzagurisha igihugu rwose. ibi nt values zubunyarwanda mbonamo namba. birababaje

qween yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

yemwe abubu bantera imbeho pe uru rubyiruko mbona ndabona ruzagurisha igihugu rwose. ibi nt values zubunyarwanda mbonamo namba. birababaje

qween yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Muraho.urubyiruko rwakino gihe rufite imyumvire iteye ubwoba birasaba imbaraga myinshi kugira ngo rusubire ku murego.Ntibaziko ibyanditswe bidasibangana,bamenyeko amagambo yibagirana.Ariko inzego z’umutekano zidufashe aba bana bamenyekane Kandi bacyahwe,kuko bibaye gutya n’abandi babigiro umuco Kandi ari umuco mubi.

NDAYAMBAJE Sylvestre yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Muraho.urubyiruko rwakino gihe rufite imyumvire iteye ubwoba birasaba imbaraga myinshi kugira ngo rusubire ku murego.Ntibaziko ibyanditswe bidasibangana,bamenyeko amagambo yibagirana.Ariko inzego z’umutekano zidufashe aba bana bamenyekane Kandi bacyahwe,kuko bibaye gutya n’abandi babigiro umuco Kandi ari umuco mubi.

NDAYAMBAJE Sylvestre yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ubu se koko nk’aba ko ari bo bazavamo ababyeyi cg abayobozi b’ejo hazaza, ubu turagana he koko? Uriya watwitse amakayi we ni sinzi ko hari n’ikizamini na kimwe azatsinda kuko birerekana uko mu bwonko bwe byifashe

Dynamo Gabin yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

REB igenzure neza niba abanyeshuri niba badafite ikibazo my mutwe! Gusa bashyirwe mu kigo ngorora muco bagororwe pe!

Coco yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Turasaba minisiteri y’uburezi ndetse n’izindi nzego bireba gushaka amakuru y’ikigo bigagaho hakarebwa imyirondoro yabo aba banyeshuli bakazasibizwa kand amanota y’ibizami bya leta agateshwa agaciro kuko ntaho twaba tugana dufite urubyiruko rufite imyumvire nkiriya. Ibaze abarimu babigishije umwanya bataye, ababyeyi nabo amafaranga bangije ngo baratanga school fees.

Nukur birababaje cyan

Gakumba yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Nge ndumva icyaba kiza abarimu nabandi baba hafi yabo bajya babigisha kuburyo bakitwara nyuma yo gusoza amasomo kuko amaso no kwiga nago birangirie aho nabarangije kaminuza bishima mukinyabupfura

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Narinziko amakaye adatwikwa ahubwo arabikwa ukubawayaha barumuna bawe cg iyo utabafite nayo namwe mumitungu yumuntu

Venuste yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

[email protected]
Niikibazo kigaragaza ubwenge buke, imyunvure mike n,’uburere budafite ireme kuba waranginje ikiciro runaka ugaca amakaye wanditsemo ubumenyi wahawe ni ukwisuzugura ni ugusuzugura abakwigishije ni ukubura amerekezo. Amakaye ni ububiko bw’ubumenyi busangirwa n’avabdi kandi ubuntu asubiramo akiyibutsa into yize. Birakwiye ko bahanurwa bagahanwa bakarekeraho .

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

RIB iri he ? Aba bana bacu nibajyanwe mu kigo ngorora muco kuko aba ntacyo bazimarira ahubwo ni ikibazo kuri Societe.(INDAYA N’AMABANDI)

RUSHINGABIGWI Phocas yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

ese wamugabowe
waba uzi igihe aba bana bamaze biga mumwaka wagatandatu ese wiga wigez usibira kubera covid 19
ese raa woe wabitse uniform wabaye gitifu
wagiye ujyendana nigiheee
kooooooo
ubu urumva wakababajweee nibyababana koo ndumva aho ari ukurushy rib peeeeeeeeeeeeee
ahubwo bafunge woe peee

fabrice yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka