Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi
Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.

Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.
Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.
Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.
Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.
Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati "Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi."
Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.
Ibitekerezo ( 79 )
Ohereza igitekerezo
|
Kureba amnota
amanota barayareba banyuze he
Amanota bayareberahehe
23020pRo532022
Twabuze amanota
Amanota yumunyeshuri pr6 rubona izina :ishimwe delline 26 0116 pr 054 2022
Nukureba amanota
Igitekerezo pfite nuko mwatwereka amanota dufite
Aya ttc azasohoka ryari
Kureba amanota yibizamini byareta byamashuri abanza
Kureba amanota yibizamini byareta byamashuri abanza
Kureba amanota yibizamini byareta byamashuri abanza
mutwereke amanota yibizamini bya leta
Amanita yumunyeshure naho aziga
Caka kureba amanota
Kundebera amanota
Ngewe nshaka kureba amanota
Muduhe amanota y’uwitwa uwimpuhwe placidia
nibyokoko nesa ibayakoze ibishobokabyose ngohatangwe uburezibufite ireme
Kureba amanota tu mwaka wa 2022 to kizamani cha leta
Amakuru mutugezaho turayishimira cyane Kandi twishimirako muyaduhera kugihe mukomeze kutubera hose kuko ni iby’agaciro gakomeye,turabakunda cyane hano Muganza , Nyaruguru.
NESA Rwose izo Mpinduka Yakoze Ndumva Arisawa Gusa Benshi Biraducanga Tumenyereye Division I,II,III,Na U Mukomeze Kudusobanurira Nyabuneka