Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi
Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.
Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.
Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.
Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.
Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.
Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati "Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi."
Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.
Ibitekerezo ( 57 )
Ohereza igitekerezo
|
Gutangascholship,kuriscience,nka,MEG,muzafatira,kuri,angahe??
Muraho umunyeshuri agira 6/6 iyo yagize angahe ku ijana
Aba afite Hagati ya 70_100%
amanota ari hagati ya 70-100 niyihe grade
mwiriwe itariki yamanota yikizamini cyareta 2023 niyihe tariki azatangarizwaho ese bazafatirakurangahe ese uwanyuma azafatira kurangahe
Mwiriwe neza twabasabaga ko nimba bishoboka mwa tumenyesha amanota bafatiyeho batanga inguzanyo.
Mubijyanye n’ amazi ( Plumbing) murakoze.
Njye icyombaza izinyuguti zihagaze gute mumanota A,B,C,D,E,S,F mutubwire pe nonese ubu burusi murabona zizahera kuri angahe murakoze.
Ese amanota ya s6 yasohotse Koko cyangw nibihuha ? Bones azasohoka ryari
HARABANYESHURI BATSINZE ARIKO BAKABURA UBUSHOBOZI BWOKUJYAKWIGA ABOMWABAFASHA IKI
ndashaka kongera iribatizo kwirangamuntu nitwa shirubute shakakwitwa shirubute jean damascene!
Nishimiye ko abana benshi batsinze
njyewe ikibazo mfite nuko mwadufasha nkafite ibibazo kumanota yabo mukaduha umwanya wokurekarama kuko turabona iy system irikuducanga nomuburyo bwanota buracanganye cyane murakoze!
Igikorwacyo,kurekarama,amanota,kocyagoye,cyane?
Ndashaka babyeyi nayibona gute bitarenze 29/09/2022
Nshaka kureba amanota mazendebenuko abantubagiyebansinda
kumenya amanita yibizamini byareta